Ikimasa cyafungiwe kuri Sitasiyo ya Police kizira kwica umuntu

Ikimasa cyafungiwe ku biro bya polisi bya Khayega mu Ntara ya Kakamega, muri Kenya nyuma yo kuribata(gukandagira) umugore kugeza apfuye.

Nyir'ikimasa na we yatawe muri yombi, ubu akaba afunzwe mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza kuri iki kibazo.

Ikimasa cyiswe 'Tusker' ngo cyacitse nyiracyo maze kirukankana abagore batatu bo mu mudugudu wa Lutoto maze gikandagira umwe muri bo kugeza ubwo ahasize ubuzima .nyiracyo nyiracyo yitwa Josphat Bilimo.

Bivugwa ko uyu mukecuru w'imyaka 60 uzwi ku izina rya Felistus Luda yagabweho igitero n’ikimasa ubwo yageragezaga guhunga.

Ku wa kabiri, tariki ya 5 Nyakanga, Bwana Bonventure Munanga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibimasa by’intara ya Kakamega, wemeje ibyabaye kuri uyu wa kabiri, yavuze ko ikimasa cyafashe umugore ubwo yageragezaga kugihunga.

Bwana Munanga ati: "Uyu mugore ntiyashoboraga kwiruka vuba bihagije kubera intege nke yari afite nuko yicwa n'ikimasa."

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kakamega mu burasirazuba bwana Robert Makau yatangarije Nation.Africa  ko abapolisi bahamagawe ngo batabare iki ikimasa kuko nyuma yuko kishe uyu mugore abaturage bahise bagisimbukira kugirango bakibage bagabababane inyama zacyo ariko Police ihagera batarakica.

Bwana Makau ati: "DCIO iri gukora iperereza. Nyir'ikimasa azitaba urukiko ku wa kane kugira ngo akurikiranweho ibyaha bijyanye n'uburangare mu gufata inyamaswa".

Bwana Munanga yavuze ko nyir'ikimasa yagerageje gushyikirana n'umuryango w'uyu mugore kugira ngo iki kibazo gikemuke mu rukiko.

Bwana Munanga ati: "Yemeye kwishyura amafaranga yo gushyingura, ariko abaturage bateganya ko iki kimasa kimasa kigomba kwicwa nk'uko biteganywa n’imigenzo gakondo yo muri icyo gihugu. Bati” Ikimasa  kigomba kwicwa kandi inyama zacyo zigahabwa abaturage bakazirya".

Polisi yahise ijyana kino kimasa maze ikizirika ku giti cyari kiri kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi aho murwego rwo gucubya uburakari byabaturage.

Ibi byabaye mugihe hari benshi bakunda imikino yo gukina n’ibimasa ihuruza imbaga nyamwinshi.

Bwana Munanga yavuze ko yatumije inama na ba nyir'ibimasa kugira ngo baganire ku mutekano mu gihe w’abantu mugihe cyo gukina imikino nkiyo.

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye