Menya byinshi ku ahantu 6 izuba ritajya rirenga ku Isi


Ntibisanzwe ko hano muri Africa tugira ibihe izuba ritarasa cg ngo rirenge. Tumenyereye ko izuba rirasa rikongera rikarenga.

Ariko hari uduce dukeya kuri iyi Si dusa nutwihariye kuko hari igihe kigera bakaba bamara amezi agera kuri atatu ntajoro babonye,mugihe abandi bashobora kumara amezi 2 ntazuba rirashe.

Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uduce dutandatu dufite umwihariko kubijyanye n’igihe izuba rirasira.

Ibihugu by’Uburayi nka Finlande na Suwede, biri mu bihugu bitandatu aho izuba ritigera rirenga mu gihe runaka.

Ibi bihugu bibona izuba amezi runaka kandi bimwe bikagira umwijima mugihe k’iminsi ikurikiranye.

Nk’uko ikinyamakuru India Times kibitangaza, aha ni ahantu izuba ritigera rirenga mugihe runaka:

1.Suwede

Muri iki gihugu Izuba rihoraho rishobora kubaho amezi agera kuri atandatu mu mwaka. Kuva mu ntangiriro za Gicurasi(5) kugeza mu mpera za Kanama(8), izuba rirenga saa sita z'ijoro kandi saa yine za mu gitondo akaba aribwo ryongera kurasa.

2.Finlande

Mugihe k’izuba, ibice byinshi bya Finlande ntibyigera bibona izuba rirenze mugihe k’iminsi 73 ikurikiranye. Ariko, mugihe k'itumba, nta mucyo w'izuba ugaragara muri ako karere.

Kubera iyo mpamvu, abantu bo muri utwo turere basinzira cyane mu gihe cy'itumba.

3.Noruveje

Ikindi gihugu kizwiho kugira ibihe izuba ritarenga ni igihugu cya Noruveje. Mu gihe cy'iminsi 76 ikurikiranye izuba ntiryigera rirenga.

Icyo gihe ni kuva muri Gicurasi(5) kugeza mu mpera za Nyakanga(7), aho usanga hari izuba ryinshi rihora riva ariko ntirirenge.  Umujyi wa Svalbard muri iki gihugu uhura n'izuba rihoraho kuva ku ya 10 Mata(4) kugeza 23 Kanama(8).

4.Nunavut, Kanada

Nunavut iri mu karere k'amajyaruguru y'uburengerazuba bwa Kanada kandi aka gace gahura  n’amezi abiri y'izuba ridahagarara.

Mu gihe k'itumba, aka karere  kazwiho kugira umwijima muminsi 30 ikurikiranye.

5.Isilande

Usibye kuba izwi cyane nk'igihugu kitagira imibu, Isilande nayo igira igihe  cy’amajoro aba akeye cyane mu gihe k’iki asa kaho izuba ritigeze rirenga. Nanone, mu kwezi kwa Kamena(6), izuba naho ntirirenga.

6 .Barrow, Alaska

Izuba ntirirasa muri kano karere guhera mu mpera za Gicurasi(5) kugeza mu mpera za Nyakanga(7). Igishimishije, guhera mu ntangiriro z'Ugushyingo(11), izuba ntirirasa iminsi 30 ikurikiranye.

Iki gihe kitagira izuba kizwi nka polar night. Kubera iyo mpamvu, igihe cy'itumba kizana umwijima mwinshi mu gihugu.

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye