Nyuma yogufatira ubwato rutura bw'abarusiya noneho bugiye gutezwa cyamunara
Ubwato bunini cyane bakunze kwita “superyacht”
bwo mu Burusiya bufite agaciro ka miliyoni mirongo irindindwi n’eshanu z’amadorari
y’america(75$) bugiye gutezwa cyamunara
nyuma.
Ibi bikaba ari inkurikizi zije nyuma y’aho nyirabwo
yafatiwe ibihano.
Ubu bwato b’udasanzwe buzwi nka Axioma
bwafatiwe mu muhora wa Gibraltar muri mu kwezi kwa gatatu(3) nyuma y’aho banki
ya JP Morgan yo muri Amerika ivuze ko nyirabwo, Dmitrievich
Pumpyansky, atishyuye umwenda wa miliyoni $20m ayibereyemo.
Ubu bwato bufite igipimo cya metero 72 z’uburebure ,buzagurishwa
kuwa kabiri.
Kuko buzagurishwa muri cyamunara y’umunsi umwe,
byitezwe ko buzagurwa ku giciro kiri munsi y’agaciro bwakabaye bugurishwaho.
Ibi bikaba ari ibyongerera igihombo bwana Dmitrievich Pumpyansky umunyemari
w’umurusiya.
IMITERERE Y’UBU BWATO N’UBUSHOBOZI BUFITE
1.Ubu bwato bushobora gucumbikira abantu 12 kuburyo bw’isanzuye mu bice
bitandatu bufite.
2.Ni ubwato bufite ‘piscine’, jacuzzi, spa, 3D Cinema,
ibikoresho bya ‘scuba diving’ n’umwanya w’abakozi 20 babukoramo kuburyo
buhoraho.
IBYIHARIYE KU IGURISHWA RY’UBU BWATO
1.Nibwo bwato bw’igitangaza bugiye kugurishwa kunshuro ya
mbere kuva bamwe mu bikomerezwa(Abanyemari) mu Burusiya bafatiwe ibihano
biturutse ku kuba igihugu cy’Uburusiya kigabye igitero kuri Ukraine kuva mukwezi
kwa kabiri.
2.Hari abahamagarira za leta kugurisha imitungo
yafatiriwe y’abaherwe b'abarusiya bari hafi y’ubutegetsi kugira ngo ifashe
impunzi za Ukraine.
3.Amafaranga azava ku igurishwa rya Axioma biteganyijwe
ko azashikirizwa JP Morgan.
Ubu bwato bwabanje kwitwa Red Square bucyubakwa
m’umwaka wa 2013.
Muri iki gihe bwakodeshwaga abanyemari kumafaranga ibihumbi Magana atanu
namirongo itanu y’amadorari($550,000) ku cyumweru kimwe.
Ugereranije aya mafaranga arenga miriyoni Magana atanu
mirongo itanu mu manyarwanda.
Nyirabwo ninyi uruganda
rwa OAO TMK.
Uru ruganda rukaba ruri munganda z’ambere zikora
zikanagemura amatiyo y’ibyuma anyurwamo na Gaze cg Peterori. Ruri munganda
zambere zigurisha ibi byuma kuruganda rwa leta rukora ibijyanye n’ingufu rwitwa Gazprom.
Umutungo wa Dmitrievich Pumpyansky w’imyaka 58
akaba na nyirubwato bugiye gutezwa cyamunara, ubarirwa mukayabo karenga miliyari $2.1
amadorari, akaba azwiho ko ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Ubwongereza,
Amerika, n’Ubumwe bw’Uburayi kubera intambara Uburusiya bwateje muri Ukraine.
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment