Yapfuye nyuma yo gutanyagurwa n’urufi abandi barimo kumukamera aho kumutabara

Umugore wo muri Austrian, ufite imyaka 68, yatewe n’inyamaswa y’urufi rwo mubwoko bwa Shark ahitwa Sahl Hasheesh, ikigobe kizwi cyane ku nkombe y’inyanja Itukura ya Misiri, hafi ya Sharm El Sheikh.

Ku wa gatanu, tariki ya 1 Nyakanga, imbaga y'abantu benshi barebye uyu mugore arwana n’urufi mu mazi babifata nk’ikinamico ,kuko nta muntu n'umwe wagaragaye yinjira mu mazi ngo afashe uyu mugore wabanaga mu Misiri n’umuvandimwe we.

Aho kugirango abo bantu bamutabare,ahubwo bafashe kamera na telephone zabo batangira gufata amashusho y’ukuntu yageragezaga kurwanya urwo rufi ngo akize ubuzima bwe.Ba mukerarugendo b’Abarusiya bumvikanye binubira kubura abashinzwe ubuzima cyangwa abatabazi.

Umwe yagize ati: "Abantu bari kwiruka bava mu Nyanja! Nta modoka itwara abarwayi tubona, nta muntu n'umwe wamufasha. Nta kuboko afite - kugeza ku nkokora.

Amaraso nayo yagaragaye mumazi mugihe umugore yarwanaga nicyo gifi. Uyu mugore yirwanyeho arwana n’irufi wenyine kugeza ubwo yaje kugera ku nkombe ari muzima ariko nyuma apfira muri ambulance azize "Ibikomere bikabije yahuye nabyo".

Ibitangazamakuru byo mu Misiri na RIA Novosti, ibiro ntaramakuru by'Uburusiya, byatangaje ko uyu mugore yapfuye. Raporo y’aho ivuga ko nyuma y’igitero cyo ku wa gatanu, ibikorwa byo koga,no kuroba kuva mu gace ka Sahl Hasheesh kugera ku kirwa cya Makadi byari byabujijwe mugihe k’iminsi itatu.

Ibifi byo mubwoko bwa Shark  bizwiho kuba bimwe mubifi binini cyane no kwibasira abantu mugihe bifite amatsiko cg bisagariwe,ariko ubusanzwe ntibikunze kurya abantu. Izi fi iyo zibonye umuntu ari  mu mazi zikunze kubigirira amatsiko,zigashaka kumenya ibyaribyo,arinabyo birangira bivuyemo igitero cy’impanuka.


Nubwo bimeze bityo, izi fi zitinya abantu cyane kuruta uko bazitinya. Abantu bahiga izi fi kugirango bazibage cg bazibyaze umusaruro mubundi buryo nko kuzikoramo amavuta cg gukoresha uruhu rwazo mubundi buryo.

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye