Dore uko wakwandikirana n'umusore cg umukobwa kuri FB mukibera incuti
Kuganira n’umukobwa cg umusore kuri Facebook bikorwa gute ugamije ubucuti burambye.
Ujya wibaza uburyo waganira n’umukobwa cg umusore kuri Facebook ikiganiro kikaryoha kandi
mukaganira umwanya muni? Hano hari inama z’uburyo bwiza bwo gutangiza
ikiganiro kuri Facebook.
Dukwiye gushima ibintu byiza bitandukanye interineti
yatugejejeho. Muri ibyo harimo no kuba idufasha kuganira n’incuti n’abavandimwe
ndetse ikanaduha uburyo bwo guhura no kuganira n’abantu bashyashya tutari
dusanzwe tuziranye.
Ese bigenda bite iyo umukobwa cg umusore aguhanze
amaso kuri Facebook? Nigute ushobora gutangira ikiganiro n’umukobwa cg umusore kuri
Facebook aribwo bwa mbere kandi ntihagire utera undi impungenge ?
Reka tuganire ku nama z’ingirakamaro zijyanye no
kwegera umukobwa cg umusore kuri
Facebook bityo bikaba byakongera amahirwe y’uko mwaganira mukagera naho
musabana urukundo cg ubucuti.
1.Menya neza ko Umwirondoro(Profile) wawe
wa Facebook udateye ikibazo cg amacyenga.
Mu myaka yashize, abantu benshi bihutiraga kwakira abantu bose babasabye ubucuti(friend request) kuri Facebook,ariko muri iyi minsi siko bimeze.
Ibi byatewe n’abantu benshi kandi batandukanye bagiye
bahurira n’abatekamutwe,abambuzi n’abantu babeshya ko bafite urukundo kandi
bagenzwa n’ibindi bikorwa bibi. Kubera izi mpamvu zose,ntamuntu ugipfa kwakira
cg gusubiza ubutumwa bw’umuntu atazi uba umwandikiye cg amusanye ubucuti kuri
facebook.
Mbere yuko rero wohererezaza umukobwa cg umusore
icyifuzo cy’ubucuti(friend request) reba ko umwirondoro wawe bwite wa Facebook
umeze neza. Menya neza ko ukoresha ifoto yawe isobanutse neza,atari kwakundi
umuntu akoresha amafoto y’abandi bantu akayashyira kuri Profile ye.
Urugero:Niba
uri umukobwa ntago ukwiye gukoresha
ifoto y’abandi bakobwa ukuye kuzindi mbuga nkoranyambaga. Kubera ko iyo ubikoze
gutyo bituma umuntu atakwizera cg akavuga ko nawe utigirira ikizere.
2. Reba Uburyo bwiza bunoze wandikamo
ubutumwa bwa mbere uba ugiye Kwandikira umuntu.
Umaze kumenya ko umwirondoro(Profile)wawe umeze neza,intambwe ikurikiraho irareba ubutumwa ugiye kwandika.Uba ugomba kwibaza uti:Nigute ndatangira neza ikiganiro n’umukobwa cg umusore ngiye kwandikira kuncuro ya mbere kuri Facebook.
Kubanza kureba ko uwo ugiye kwandikira
musanzwe muri incuti kuri facebook cg Mutari incuti ni ingirakamaro.
Iyo wandikiye umuntu kuri fb musanzwe mutari incuti ubutumwa bwawe ntago ahita
abubona.Ubutumwa nk’ubwo bujya mugasanduka kwitwa filtered inbox. Bisaba rero ko uwo wandikiye abanza kujya muri ako gasanduku
agasoma ubwo butumwa akanemeza ko yemeye kwakira ubutumwa bwawe. Iyo atabyemeje
ubutumwa bwawe buguma muri ako gasanduka kajyamo ubutumwa bwabntu bakwandikiye
utabazi.
Niba rero ubonye umuntu
Atari incuti yawe,ibyiza n’uko wabanza ukamwoherereze Friend request
kugirango nayakira ajye ahita abona ubutumwa bwawe ako kanya.Niba uyimwoherereje
ntayemeze,ushobora kumwandikira.
Nubwo ubutumwa bwawe
adahita abubona,ariko hari igihe ajya muri kagasanduka twavuze haruguru akabona
ko hari umuntu wamwandikiye.
3.Imiterere
y’ubutumwa ugomba koherereza uwo wandikiye kunshuro ya mbere
Hari igihe wandikira
umuntu kuri fb yabona ubutumwa bwawe ntiyigere anatekereza kugusubiza. Ibi
biterwa nuko ubutumwa uba wamwandikiye aba yabonye ntashingiro bufite cg
budashamaje k’uburyo yafata umwanya wo kubusubiza.
Uregero:Usanga hari
ubutumwa budafite icyo bushingiyeho.Ntibubaza,ntibusubiza,cg uwo wandikiye
nubwo yagusubiza akaba yagusubiza mu ijambo rimwe. Ibi bituma ikiganiro
utangiye kitagera k’umusaruro.
Bumwe muri ubwo butumwa
buba bugira buti:
-Hi ?
-Hello?
-Bite?
-Nagukunzewe.
-Wampaye number yawe
se?
-Ukora iki?
-Utuye he?
-Hi,wampaye watsapp
yawe se?
-Ngiyi nomero yanjye:07xxxxxxxx,mpamagara
tuvugane.
Ubutumwa nk’ubu,ni
ubutumwa umuntu atajya ahita yihutira gusubiza iyo abubonye. Mukwandika
ubutumwa bwiza kandi busobanutse ugomba kugaragaza ibintu by’ingenzi. Bimwe
muri Ibyo by’ingenzi ni ibi bikurikira:
1.Gusuhuza
no kuvuga amazina yawe.
2.Aho utuye.
3.Aho
wamenyeye uwo ugiye kwandikira.
4.Gutanga
ubutumwa bwawe.
5.Gushimira
uvuga ko utegereje igisubizo.
Wenda ushobora kudahita
uha agaciro ibi bintu bitanu tuvuze ariko ni ibyingenzi cyane mugihe ugiye kwandikira
umuntu bwa mbere kuri facebook. Ibi bituma uwo wandikiye abona ko ufite
gahunda,kandi uri umuntu usobanutse k’uburyo mwaganira. Binamugaragariza ko uri
Umuntu ufite ahantu utuye hazwi.
Mwibuke ko twavuze ko
hari abantu babatekamutwe n’abambuzi bakorera kuri facebook.Iyo rero uciye muri
izi nzira bituma ubutumwa bwawe bw’umvikana neza bityo uwo wandikira akumva
atekanye kuko uba wamaze kumwibwira.
Urugero rw’ubutumwa
bushamaje umuntu atakanga gusubiza uko byagenda kose.
1.Muraho?
Nitwa INGANDO Online.
2.Ndi Umunyarwanda
ntuye i Kigali ku Gisozi.
3.Nabonye
hari groupe ya facebook duhuriyemo yitwa Ibikomere by’urukundo, nifuza
kukwandikira ngirango ngire icyo nkubaza.
4.Nabonye
ifoto yawe mbona ibyaribyo byose uri umuntu wagishwa inama.Wambwira ibintu
byafasha umuntu watandukanye n’umukunzi we kubyakira no kumva ko ubuzima
bukomeza? Hari umuntu nzi byabayeho ariko ahora arira mbona amaherezo aziyahura
kubera kunanirwa kubyakira.
Ntago
dusanzwe tuziranye niyo mpamvu nkwiyambaje ngo umpe inama zidashingiye
kumarangamutima y’uko tuziranye.
5.Ndagushimiye
kumwanya uri bufate usoma ,ukanasubiza ubutumwa bwanjye. Ugire umunsi mwiza.
Ubutumwa nk’ubu ni
ubutumwa burebure ariko bugaragaza ko uwabwanditse hari icyo ashaka
kumenya.Ikindi n’uko ari ubutumwa butuma ubusubiza ari bwirekure nawe
akakwandikira ibintu bimuvuye k’umutima. Ibi bitandukanye n’uko wakwanikira
umuntu ngo:
-Hi?
-Utuye he se ko nabonye
uri icyuki!
- Mpa number yawe cg umbipe
kuri 07xxxxxxxx
Ubutumwa bumeze butya abenshi
ntibajya babusubiza. Iyo uwo wandikiye agira ikinyabupfura arakwihorera cg
akakubwira ko atajya atanga nomero ze. Iyo ntakinyabupfura afite aragutuka cg
akakubaza ko wabonye ari indaya cg umukene ukeneye ku kubipa ngo ukunde
umuhamagare.
Muri make ntago ikiganiro
kigera kure.
4.Uburyo
bwo gukomeza kuganira bubyara ubucuti bw’igihe kirambye.
Mubyukuri ntamuntu uba
ashaka kuvuga ibintu bimwerekeyeho kuri Facebook.Sibyiza rero gutangira
wandikira umuntu umubaza amakuru amureba ubwe.Ubahe? Ukora iki? N’ibindi
nkibyo.
Gukomeza kuganira k’uburyo
bibyara ubucuti bw’igihe kirekire bihera mu kubaza umuntu ibibazo byo m’ubuzima
busanzwe kandi bikaba ari bibazo biratuma umuntu yirekura aka gusubiza.
Uko Mugenda muganira
kubintu bisanzwe mugeraho mukamenyana noneho mukaba incuti,mukaba mwavuga n’ibindi.
5.Gucunga
umutekano wawe munganira ukorera kuri facebook.
Ukuri guhari n’uko kuri facebook hahurira abantu bingeri zose.Abafite umu tima mwiza n’abatawufite. Ugomba rero kwirinda abantu bagusaba ngo duhe amafoto yawe kandi utabazi.
Hari abantu bakoherereza
amafoto yabo cg ayabandi bambaye ubusa bakakubwira ko ari ayabo,ubundi
bakagusaba ko nawe wabaha amafoto yawe wambaye ubusa.
Hari n’abaguhamagara ngo
muvugane murebana cyane cyane mugihe cya n’ijoro abantu baryamye. Ugomba kugendera
kure ibi bintu n’ibindi bifitanye isano nabyo kuko hari ababikoze bakisanga
amafoto yabo yakwirakwijwe hirya no hino kumbuga nkoranya mbaga zinyuranye.
Ikindi nuko ugomba
kwitondera kudakoresha fb ngo ujyende udakoze log out. Ibyo kwitondera byo n’ibyinshi
tuzabigarukaho mubiganiro byacu bitaha.
Kora Subscribe kuri Youtube
channel yacu unyuze hano kugirango ujye ubasha kubona ibiganiryo byacu
tukibishiraho ako kanya.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka
4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
Comments
Post a Comment