Posts

Showing posts from May, 2022

Akamaro ko guhekenya Igisheke/Igikaju cg kunywa umutobe wacyo

Image
Abana n’abantu bakuru, bose bakunda guhekenya igisheke bagikurikiyemo uburyohe karemano gisanganwe. Irindi zina rikoreshwa bashaka kuvuga igisheke ni igikaju. Urutse kugihekenya hari utumashini twabugenewe tugikamura maze tukagikuramo umutobe uryoshye cyane umara inyota mugihe cy’uruzuba rwinshi. Igisheke cg Igikaju cyifitemo isukari,ariko ifite umwihariko wayo.Nubwo aricyo gikurwamo isukari kimaze kunyuzwa muruganda,Isukari iri mugisheke kitaraca m’uruganda iba ifite umwimerere wo kurinda   umubiri indwara zimwe na zimwe. Igipimo cy’isukari iri mu gisheke (Glycemic Index) ni 43 bityo n’abarwayi ba diyabete bakaba batabujijwe guhekenya igisheke cg kunywa umutobe wacyo w’umwimerere. Ibi biterwa n’uko isukari yo mu gisheke itunganyirizwa m’umwijima aho kuba mu mara nkuko bigenda ku isukari yatunganyirijwe mu ruganda. Ibi bituma rero isukari nyinshi idakenewe isohoka bityo igipimo cy’isukari mu mubiri ntikizamuke. Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kuk

Sobanukuirwa byinshi k'ubwoko bw'ibikeri byirira inzoka gusa

Image
Ibikeri ni inyamaswa zidasanzwe kandi akenshi nazo zibeshwaho no guhiga. Ubwoko butandukanye bw’ibikeri bifite ubushobozi bwo guhiga no kwica izindi nyamaswa zimwe na zimwe.Muri izo nyamaswa igikeri gihiga harimo n’inzoka. Ubusanzwe hari ubwoko butandukanye bw’ibikeri bigizwe n’ubwoko bw’ibikeri binini n’ubwoko bwibikeri bito bito. Ubu bwoko bw’ibikeri binini nibyo bifite ubushobozi bwo kurya inzoka zikiri ntoya. Akenshi, ibikeri bito ntibyabasha kurya inzoka kubera ko umuhigo ushobora kuba ari   munini cyane ku buryo udashobora kwinjira mu kanwa kicyo gikeri gitoya. Ibikeri binini muri rusange nibyo usanga bikunze kurya inzoka kandi akenshi usanga bihitamo kurya amoko y’inzoka zifite ubumara. Ubwoko bw’ibikeri bishobora kurya Inzoka. Nubwo mu Rwanda dufite amoko atandukanye   y’ibikeri,ariko ntago hari amazina menshi y’ubwoko butandukanye yibyo bikeri. Niyo mpamvu turi bwiyambaze amazina y’icyongereza mukubagezaho ubwoko bw’ibikeri birya inzoka. Amwe mu moko y’ibikeri birya in

Akamaro ko gufata icyayi kirimo Tangawizi(Ginger)

Image
Icyayi kiromo tangawizi abantu batandukanye bakunze kugikoresha mugihe hakonje ngo umubiri ugarure ubushyuhe. Abandi bagikoresha murwego rwokwivura indwara zitandukanye zirimo:Ibicurane,Inkorora, abandi bakagikoresha ndetse bashaka gutakaza ibiro. Mukiganiro cy’uyu munsi turarebera hamwe akamaro gatandukanye icyayi kirimo Tangawizi gifitiye umubiri wacu. -Ibyo ugomba kwitondera mugihe ugiye kugikoresha. -Turarebera hamwe abemerewe gukoresha iki cyayi n’abantu batemerewe. -Turi bunagaruke kuburyo bwiza bwo kugitegura. Mugutegura icyayi cya tangawizi hifashwa ibijumba bya tangawizi byakaswemo uduce duto duto cyangwa   ukabisekura cyangwa ukagura ifu ya tangawizi nubundi iba yaratunganijwe muri bya bijumba byayo. Iki cyayi kikaba gikungahaye kuri vitamin zinyuranye ariko cyane cyane: -Vitamin C. -Ibisohora uburozi n’imyanda mu mubiri. -Imyunyungugu nka manyeziyumu. IBYIZA BYO GUKORESHA IKI CYAYI. 1.Gifasha umuntu Gutakaza ibiro Kubantu bafite ikibazo cyo kugira ibi

Ibi nibyo biba k'umubiri wawe iyo unyweye amazi ashyushye.

Image
Kugumana umubiri utohagiye ni kimwe mu bintu by’ingenzi mukubungabunga ubuzima. Ariko abantu benshi ntibazi ko kugira akamenyero ko kunywa amazi ashyushye bishobora gutanga izindi nyungu nyinshi k’umubiri no kuruhu rwacu. Mu bushakashatsi, abahanga mu by'ubuvuzi bavuga ko amazi akonje ari ingirakamaro cyane ku mubiri, cyane cyane iyo uyanyoye mu gihe cy'ubushyuhe. Gusa hari ibindi bintu byiza byo kunywa amazi ashyushye buri munsi utagomba  gusuzugura. Niyo mpamvu bidateye impungenge kugeregeza inyungu ziva mu gufata amazi ashyushye buri munsi. Turabizi ko 60% by’umubiri wacu bigizwe n’amazi kandi ni ngombwa gukoresha amazi kugirango arinde umubiri kugwa Umwuma anafashe kubaka imbaraga no gukora neza kw’ingingo zose z’ingenzi. Abaganga basaba kunywa ibirahuri 11 kugeza kuri 16 buri munsi by’amazi meza bitewe n’ubuzima bwawe n’uko ubishaka. Mugihe benshi muritwe dukunda kunywa amazi akonje, reka turebere hamwe inyungu zokunywa amazi ashyushye. Dore zimwe mu nyungu zo kuny

Dore uko wakwandikirana n'umusore cg umukobwa kuri FB mukibera incuti

Image
Kuganira n’umukobwa cg umusore kuri Facebook bikorwa gute ugamije ubucuti burambye. Ujya wibaza uburyo waganira n’umukobwa cg umusore   kuri Facebook ikiganiro kikaryoha kandi mukaganira umwanya muni? Hano hari inama z’uburyo bwiza bwo gutangiza ikiganiro   kuri Facebook. Dukwiye gushima ibintu byiza bitandukanye interineti yatugejejeho. Muri ibyo harimo no kuba idufasha kuganira n’incuti n’abavandimwe ndetse ikanaduha uburyo bwo guhura no kuganira n’abantu bashyashya tutari dusanzwe tuziranye.    Ese bigenda bite iyo umukobwa cg umusore aguhanze amaso kuri Facebook? Nigute ushobora gutangira ikiganiro n’umukobwa cg umusore kuri Facebook aribwo bwa mbere kandi ntihagire utera undi impungenge ? Reka tuganire ku nama z’ingirakamaro zijyanye no kwegera umukobwa cg umusore   kuri Facebook bityo bikaba byakongera amahirwe y’uko mwaganira mukagera naho musabana urukundo cg ubucuti. 1.Menya neza ko Umwirondoro(Profile) wawe wa Facebook udateye ikibazo cg amacyenga. Mu myaka yashize,

Kuri ubu Bamporiki arafunzwe! RIB yatangaje urutonde rurerure rw'ibyaha akurikiranweho

Image
Bamporiki w’imyaka 39 wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe mu mirimo ye na Nyakubahwa Perezida wa Repupurika Paul Kagame. Yari muri iyi mirimo kuva  mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019. Amakuru y’ihagarikwa rye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Kane ariko nta gihamya cyari cyakagiye hanze cyemeza guhagarikwa ku mirimo kwa Bamporiki. Nibwo haje kuboneka itandazo rivuye mubiro bya Minisitiri w’intebe rihamya ayo makuru.Iryo tangazo riragira riti: Mbere yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Bamporiki yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite. Nubwo irihagarikwa rya Bamporiki ryabaye nkiritungura rubanda nyamwinshi ariko kubakurikirana ibya Poritike hari ibimenyetso byagaragaye k’urubuga rwa Tuwita ryagaraga