Sobanukuirwa byinshi k'ubwoko bw'ibikeri byirira inzoka gusa
Ubusanzwe hari ubwoko butandukanye bw’ibikeri bigizwe
n’ubwoko bw’ibikeri binini n’ubwoko bwibikeri bito bito. Ubu bwoko bw’ibikeri binini
nibyo bifite ubushobozi bwo kurya inzoka zikiri ntoya. Akenshi, ibikeri bito
ntibyabasha kurya inzoka kubera ko umuhigo ushobora kuba ari munini cyane ku buryo udashobora kwinjira mu
kanwa kicyo gikeri gitoya.
Ubwoko bw’ibikeri bishobora kurya Inzoka.
Nubwo mu Rwanda dufite amoko atandukanye y’ibikeri,ariko ntago hari amazina menshi
y’ubwoko butandukanye yibyo bikeri. Niyo mpamvu turi bwiyambaze amazina
y’icyongereza mukubagezaho ubwoko bw’ibikeri birya inzoka.
Amwe mu moko y’ibikeri birya inzoka ni aya:American Bullfrogs,
Cane Toads, African Bullfrogs,and Australian Green Tree Frogs.
Ibi bikeri birya Inzoka bifite imitsi ikomeye
cyane umuburi wose kuburyo iyo gifashe inzoka kigenda kiyimira buke buke kugeza
inzoka igeze munda ikiri nzima.Ibi bikeri biba bifite ubumara bukomeye cyane k’uburyo
iyo kirimo kuruma inzoka gihita gishyira ubumara bwacyo munzoka maze ikaba
pararize.
Igice k’inzoka cyamaze kugera munda y’igikeri,gihurirana na acide mbi cyane itwika k’uburyo ihita ibabuka bikorohera igikeri gukora igogora. Ibikeri by’ubu bwoko bifitiye akamaro gakomeye cyane abantu kuko akenshi bikunze kurya inzoka zizwiho kwica umubare munini w’abantu ku isi.
Comments
Post a Comment