40 BISHWE N'IBIZA.Ibintu 18 ugomba kwirinda gukora mumvura


Abantu benshi ku isi bagenda bahitanwa n’indwara,Ibiza cg impanuka kuburyo bigaragara ko hari icyo bagakwiye kuba bakoze kugirango birinde izo ndwara,Ibiza cg impanuka zahitanye ubuzima bwabo.

Muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mubintu byingenzi ugomba kuzirikana igihe cyose ubonye imvura iguye bitewe naho uherereye yaba mugihe uri murugo,munzira cg uri mu muhanda utwaye ikinyabiziga. Ibi ni kumpamvu zuko n’ubwo hari impanuka utakirinda ariko hari n’izo wakwirinda.

ICYO UGOMBA GUKORA MUGIHE IMVURA IGUYE URI MURUGO.

Igihe imvura iguye ugomba kwirinda gukora ibibintu mugihe uri murugo

1.Ugomba kwirinda kujya mu mazi hanze ndetse ukabuza abana kuba bakinira mu mvura.

2.Mugihe hari kugwa imvura irimo imirabyo n’inkuba ugomba kwirinda gucomeka ibikoresho bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi.Ex:Television,Radio n’ibindi.

3.Comokora ibikoresho bikoresha umuriro w’amashanyarazi.

4.Ugomba kwirinda kuvugira kuri Telephone mugihe imvura iri kugwa.

5.Ugomba kwirinda kwegera ahantu hari amadirishya n’inzugi bikoze mucyuma cg ngo ubikoreho.

6.Niba hari ikintu cyatumye ujya hejuru y’inzu nko kugisenge ugiye kwanikayo imyenda,cg wari uri kubaka ugomba guhita umanuka.

7.Sibyiza kujya kwanika imyenda cg gufura mu mvura.

Mugihe ukoze ibi bintu ushobora kuzamura uregero rw’ibyago byo kuba wa kubitwa n’inkuba.

ICYO UGOMBA GUKORA MUGIHE IMVURA IGUYE URI HANZE Y’URUGO.

Uretse kuba imvura yagwa uri murugo hari igihe imvura ishobora kugwa uri hanze yo murugo.Urugero imvura ishobora kugusanga ahantu hatari abantu nko mu murima cg mu muhanda kuburyo utari buhite ubona ahantu wugama. Hari ibyo ugomba nabwo kw’itwararika no kwirinda.

8.Mugihe ubona imvura iguye uri ahantu hatari abantu ugomba kwihuta vuba kugirango ugere aho ushobora kubona aho kugama.

9.Kirazira kugama munsi y’ibiti mugihe kimvura.Byumwihariko kugama munsi y’igiti gifite uburebure bukabije byongera ibyago byo kuba wakubitwa n’inkuba.

10.Kubantu bagendesha amaguru cyangwa ibinyabiziga kirazira kwambukiranya ahantu hiretse amazi,kwambuka imigezi y’uzuye,ibidendezi ndetse no guca kumateme(Yarengewe n’amazi).

11.Sibyiza nanone kubanyamaguru kwambuka kukiraro uvuga uti cyari gisanzwe kiba hano.Hari igihe ushaka kwambuka kandi amazi yagitwaye ugahita ugwa mu mugezi amazi akagutwara.

12.Ugomba kwirinda kwegera ahantu hari amapoto y’umuriro w’amashanyarazi.

13.Inkuba ishobora guteza inkongi y’umuriro.Nibyiza kuba ufite ibikoresho bizimya umuriro yaba uri murugo cg uri mumodoka.

14.Niba utwaye imodoka mugihe k’imvura ugomba kugenda ucanye amatara ukitwararika kunyura ahantu hategamye k’uburyo ibitengu byagutengukira.Ugomba na none kwirinda kwambuka ahantu hari ibigendezi kuko hari igihe umuhanda waba wacukutse ukaba wagwamo.

IBINDI UMUNTU ADAKWIYE KWIRENGAGIZA

15.Kugenzura ko udatuye ahantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga. Muyandi magambo ugomba kwirinda gutura mu manegeka kugirango inkangu itazagwira inzu yawe.

16.Genzura ko igisenge kinzu yawe kiziritse neza kandi gikomeye kuburyo kitapfa gutwarwa n’umuyaga.

17.Gusibura imiyoboro y’amazi n’imiferege.

18.Gushyiraho ibigega bifata amazi no gucukura ibyobo bifata amazi.

Ikindi ni ugukurikirana amakuru atanga n’ikigo kigihugu kiteganya gihe,cg ikigo kigihugu gishinzwe gukumira no kurwanya Ibiza kuburyo umenya ibihe bizagira imvura nyinshi,imiyaga,cg niba ari ngombwa kwimuka ahantu runaka kumpamvu zo kwirinda Ibiza byose ukaba ubifiteho amakuru.

IZINDI NKURU WASOMA

1.Uburyo 07 karemano bwagufasha kwivura inkovu

2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.

3.IMPAMVU 6 nyamukuru zishobora gutuma igitsina cy'umukobwa kinuka

4.Ibimenyetso 5 bigaragara inyuma byerekana umukobwa ufite amazi menshi(Amavangingo)

5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma











Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo

3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?

4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!



  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye