Ingorane umusore wihakana uwo yateye inda ahura nazo


Mubyukuri bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa watewe inda atifuzaga cg yashakaga ariko uyayimuteye akamwihakana ko ahura n’ingorane zigiye zitandukanye ariko cyane cyane zikarushaho kuba mbi no gukomera iyo umukobwa watewe iyo nda ntabushobozi afite cg afite ubushobozi buke.

Ubu bushobozi burajyana n’ubushobozi muby’ubwenge ndetse n’ubushobozi mubijyanye n’amafaranga.Mbere y’uko tuvuga kungorane umusore agira iyo yihakanye uwo yateye inda,reka tubanze turebe ingaruka nke zibanza kugera k’umukobwa.

Umukobwa uhuye n’ibyago byo gutwara inda akiri muto ahura n’ibibazo bitandukanye bikomoka kuka ubwonko bwe buba butarakura kuburyo yakira ibya mubayeho.

Ikindi umuntu ukiri umukobwa muto umubiri we haba igihe uba utari wakura k’uburyo ugira ubushobozi bwo kwakira no kubyara umwana m’uburyo busanzwe.

Ibi byose m’uburyo bw’imitekerereze byangiza umwana w’umukobwa bikarushaho kuba bibi,iyo umugabo cg umusore wamuteye inda yihakanye uwo yayiteye.

Aha twavuga ko bishobora gutuma umukobwa ashaka uburyo:

1.Bwo gukuramo inda m’uburyo bwamuteza ibyago byo gufungwa azira kwihekura,gukurizamo urupfu,kwangirika kwa nyababyeyi bishobora guteza ubugumba bw’igihe gihoraho,cg umuntu agakurizamo uburwayi bwo kuva cg kujojoba.

2.Ikindi n’uko iyo umukobwa yatewe inda bakamwihakana agira umutima wo kumva ko igitsina gabo cyose ari inyamaswa bityo bikazamugora kongera gukunda ukundi.

3.Aba ataragira ubushobozi buhagije bwo kwiyitaho we ubwe n’umwana atwite.

Iyo umuntu atwite aba abayeho ubuzima bwe ariko akanabaho ku bw’ubuzima bw’uwo atwite.Aba agomba kurya neza buri uko yumvise ashonje kandi akarya indyo y’uzuye.Iyo rero adafite ubushobozi icya mbere n’uko atangira gusa nabi mugihe atabashishe kubona intungamubiri zihagije,kuko duke abona ahita adusangira n’umwana atwite maze we ubwe n’uwo atwite bakagira imibereho mibi,yaba k’umubiri ndetse no mu mikurire y’ubwonko bw’umwana.

4.Kubera izo mpamvu bituma umuntu agira agahinda gakabije gaturuka ku kubona arimo kubaho ubuzima bugoye butyo,n’uwakamufashije yaramyihakanye.

Ikigeretse kuri ibyo iyo umukobwa atwaye inda akiri iwabo,usanga umuryago abamo bamwanga urunuka bakamutoteza,bakamusaba gusanga uwamuteye inda,bakanga kumugaburira,kumuraza hanze,kumuhatira kungufu kuvuga uwayimuteye bamukubita,bamubwira amagambo mabi,hakaba n’igihe bafashe umwanzuro mubi kurushaho bakamwirukana  m’urugo.

Ubundi kuba umuntu yatwita akabyara,ntago ari ikintu kibi.Ariko iyo bibaye ukiro muto n’uwaguteye inda akakwihakana birushaho gusharira,kuko hari igihe uhura n’umubabaro mwinshi ukagirango wageze hamwe ikuzimu bavuze! Ugasanga umuntu abuze amahitamo yicyo yakora,ari ugukuramo unda cg ukwiyica we ubwe agapfana n’uwo atwite.

5.Ntago wakwirengagiza ko wa mwana uri munda uko byagenda kose aba agomba kuzavuka.Ariko iyo avutse haba hatangiye urugamba rurerure rwo kurera,kwitaho,no kubungabunga ubuzima bwe m’uburyo bw’umwihariko.Tudatsinze muri ibi,reka turebe n’iba umusore wateye inda akihakana uwo yayiteye,nawe hari ingaruka bimugiraho.

INGARUKA ZIGERA KUMUSORE WATEYE INDA AKIHAKANA UWO YAYITEYE.

Abantu benshi bakunda kureba uko umukobwa ababara bitewe no gutwita inda atashakaga,ariko ntago ari benshi bajya batekereza niba n’umusore wateye iyo nda akigendera hari ingaruka bimugiraho.

Umusore nkuyu,uretse kuba uwo yateye inda akamwihakana amwita ko ari ikigwari kubwo gushaka guhunga inshingano ze,nawe ingaruka zimugeraho m’uburyo bumwe cg bubiri.

Uburyo bwa mbere n’uburyo bwako kanya hanyuma hakazaza uburyo bwakabiri bw’ingaruka zimushyikira nyuma y’igihe Kirekire.

1.Muburyo bwako kanya umutima w’umusore byanga byakunda umucira urubanza,ndetse akumva ko ari umunyantege nke,ikigwari ndetse n’umuntu uri guhunga inshingano.

Urebye imiterere y’intekerezo z’igitsina gabo,usanga m’ubuzima busanzwe abagabo ari abantu bakunda kugira ishyaka ryo gufasha no gutabara umunyantegenke,gusohoza inshingano no guhabwa ishimwe kubera gukora neza.

Umugabo aba y’umva ko ashoboye. Iyo rero yihakanye uwo yakagombye gufasha umutima uramurya kuko aba ari ibintu bibiri bihabanye biri kurwanira mu mutima we. Araryama akabirota akabura amahwemo ndetse rimwe narimwe bikamubuza gusinzira,nubwo wenda agerageza kwihagararaho mu mafiti,ariko burya nawe arababara.

2.Ikindi n’uko umuhungu wihakanye umukobwa yateye inda bituma y’umva nawe ubwe y’itakarije ikizere.Aba y’umva ntabye ko ntacyo ashoboye kandi agahorana imitima ibiri umwe umubwira ko inda ari iye,undi ukamubwira ko inda ari iy’undi muntu.

Umutima,umushyira hagati nohagati akajya ahora arwana no kubyigurutsa avuga ati uko yampaye n’iko yahaye n’undi.

3.Umusore wateye inda akihakana umwana,ahora y’umva we ubwe adashyitse,akumva hari ikintu abura muri we Atari kubasha kumenya icyari cyo,ikindi akajya yumva afite umugayo wo kwihakana umwana we.

4.Muburyo burambye umusore ahura n’igokomere gihoraho iyo atongeye kubona nyina w’umwana we kugirango amwereke umwana we.Ahora yumva ashaka kureba umwana we ngo arebe uko ameze.

Ikindi n’uko n’igihe bahuye umwana yarakuze yaramenye ubwenjye aba y’umva yishinja ko ntacyo y’amumariye,bikarushako kuryana iyo yubatse urugo ntabyare undi mwana,cg ntiyumvikane n’uwo yashatse.

Urebye ingaruka zo ni nyinshi ariko umuntu yavuga mo nke.

Nawe watanga igitekerezo.Gusa tugana kumusozo ntago twabura kwibutsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko.Umwana yaba abishaka cg atabishaka ntago aba agomba gukoreshwa imibonano.Ibi bishobora kwangiza umuryango nyarwanda ndetse bigatuma uwabikoze afungwa igihe kirekire muri gereza.

Icyaba kiza rero ni ukubyirinda.Aho bidashoboka bigakorwa hagati y’abantu bakuru kubwumvikane kandi uburyo bwemewe bwo kwirinda inda zitifujwe bugakoreshwa cg umuntu akifata kugeza ubwo azubakira urwe rugo m’urwego rwo kwirinda ingaruka twavuze haruguru.

Mugire ibihe byiza.Mushobora gukora subsribe kuri youtube channel yacu yitwa Ingando online kugirango mujye mubasha gukurikirana ibiganiro tubagezaho m’uburyo bw’amashusho.


IZINDI NKURU WASOMA

1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda

2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.

3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa

4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.


Comments

  1. Muraho neza,
    Kuri iyi ngingo ndabashimiye kuko mugaragaje ingaruka ku impamde zombi ariko nanjye ndongeraho ko kwihakana uwo wateye inda ni ikosa rikomeye ritemerera umusore cg umugabo kongera kubaho ashitse.

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye