Ingorane umusore wihakana uwo yateye inda ahura nazo
Ubu bushobozi burajyana
n’ubushobozi muby’ubwenge ndetse n’ubushobozi mubijyanye n’amafaranga.Mbere
y’uko tuvuga kungorane umusore agira iyo yihakanye uwo yateye inda,reka tubanze
turebe ingaruka nke zibanza kugera k’umukobwa.
Umukobwa uhuye n’ibyago
byo gutwara inda akiri muto ahura n’ibibazo bitandukanye bikomoka kuka ubwonko
bwe buba butarakura kuburyo yakira ibya mubayeho.
Ikindi umuntu ukiri
umukobwa muto umubiri we haba igihe uba utari wakura k’uburyo ugira ubushobozi
bwo kwakira no kubyara umwana m’uburyo busanzwe.
Ibi byose m’uburyo
bw’imitekerereze byangiza umwana w’umukobwa bikarushaho kuba bibi,iyo umugabo
cg umusore wamuteye inda yihakanye uwo yayiteye.
Aha twavuga ko bishobora gutuma umukobwa ashaka uburyo:
1.Bwo gukuramo inda m’uburyo
bwamuteza ibyago byo gufungwa azira kwihekura,gukurizamo urupfu,kwangirika kwa
nyababyeyi bishobora guteza ubugumba bw’igihe gihoraho,cg umuntu agakurizamo
uburwayi bwo kuva cg kujojoba.
2.Ikindi n’uko iyo
umukobwa yatewe inda bakamwihakana agira umutima wo kumva ko igitsina gabo
cyose ari inyamaswa bityo bikazamugora kongera gukunda ukundi.
3.Aba ataragira
ubushobozi buhagije bwo kwiyitaho we ubwe n’umwana atwite.
Iyo umuntu atwite aba
abayeho ubuzima bwe ariko akanabaho ku bw’ubuzima bw’uwo atwite.Aba agomba
kurya neza buri uko yumvise ashonje kandi akarya indyo y’uzuye.Iyo rero adafite
ubushobozi icya mbere n’uko atangira gusa nabi mugihe atabashishe kubona
intungamubiri zihagije,kuko duke abona ahita adusangira n’umwana atwite maze we
ubwe n’uwo atwite bakagira imibereho mibi,yaba k’umubiri ndetse no mu mikurire
y’ubwonko bw’umwana.
4.Kubera izo mpamvu
bituma umuntu agira agahinda gakabije gaturuka ku kubona arimo kubaho ubuzima
bugoye butyo,n’uwakamufashije yaramyihakanye.
Ikigeretse kuri ibyo iyo umukobwa atwaye inda akiri iwabo,usanga umuryago abamo bamwanga urunuka bakamutoteza,bakamusaba gusanga uwamuteye inda,bakanga kumugaburira,kumuraza hanze,kumuhatira kungufu kuvuga uwayimuteye bamukubita,bamubwira amagambo mabi,hakaba n’igihe bafashe umwanzuro mubi kurushaho bakamwirukana m’urugo.
Ubundi kuba umuntu
yatwita akabyara,ntago ari ikintu kibi.Ariko iyo bibaye ukiro muto n’uwaguteye
inda akakwihakana birushaho gusharira,kuko hari igihe uhura n’umubabaro mwinshi
ukagirango wageze hamwe ikuzimu bavuze! Ugasanga umuntu abuze amahitamo yicyo
yakora,ari ugukuramo unda cg ukwiyica we ubwe agapfana n’uwo atwite.
5.Ntago wakwirengagiza ko
wa mwana uri munda uko byagenda kose aba agomba kuzavuka.Ariko iyo avutse haba
hatangiye urugamba rurerure rwo kurera,kwitaho,no kubungabunga ubuzima bwe m’uburyo
bw’umwihariko.Tudatsinze muri ibi,reka turebe n’iba umusore wateye inda
akihakana uwo yayiteye,nawe hari ingaruka bimugiraho.
INGARUKA ZIGERA KUMUSORE
WATEYE INDA AKIHAKANA UWO YAYITEYE.
Abantu benshi bakunda kureba uko umukobwa ababara bitewe no gutwita inda atashakaga,ariko ntago ari benshi bajya batekereza niba n’umusore wateye iyo nda akigendera hari ingaruka bimugiraho.
Umusore nkuyu,uretse kuba
uwo yateye inda akamwihakana amwita ko ari ikigwari kubwo gushaka guhunga
inshingano ze,nawe ingaruka zimugeraho m’uburyo bumwe cg bubiri.
Uburyo bwa mbere n’uburyo
bwako kanya hanyuma hakazaza uburyo bwakabiri bw’ingaruka zimushyikira
nyuma y’igihe Kirekire.
1.Muburyo bwako kanya
umutima w’umusore byanga byakunda umucira urubanza,ndetse akumva ko ari
umunyantege nke,ikigwari ndetse n’umuntu uri guhunga inshingano.
Urebye imiterere
y’intekerezo z’igitsina gabo,usanga m’ubuzima busanzwe abagabo ari abantu
bakunda kugira ishyaka ryo gufasha no gutabara umunyantegenke,gusohoza
inshingano no guhabwa ishimwe kubera gukora neza.
Umugabo aba y’umva ko
ashoboye. Iyo rero yihakanye uwo yakagombye gufasha umutima uramurya kuko aba
ari ibintu bibiri bihabanye biri kurwanira mu mutima we. Araryama akabirota
akabura amahwemo ndetse rimwe narimwe bikamubuza gusinzira,nubwo wenda
agerageza kwihagararaho mu mafiti,ariko burya nawe arababara.
2.Ikindi n’uko umuhungu
wihakanye umukobwa yateye inda bituma y’umva nawe ubwe y’itakarije ikizere.Aba
y’umva ntabye ko ntacyo ashoboye kandi agahorana imitima ibiri umwe umubwira ko
inda ari iye,undi ukamubwira ko inda ari iy’undi muntu.
Umutima,umushyira hagati
nohagati akajya ahora arwana no kubyigurutsa avuga ati uko yampaye n’iko yahaye
n’undi.
3.Umusore wateye inda
akihakana umwana,ahora y’umva we ubwe adashyitse,akumva hari ikintu abura muri
we Atari kubasha kumenya icyari cyo,ikindi akajya yumva afite umugayo wo kwihakana
umwana we.
4.Muburyo burambye
umusore ahura n’igokomere gihoraho iyo atongeye kubona nyina w’umwana we
kugirango amwereke umwana we.Ahora yumva ashaka kureba umwana we ngo arebe uko
ameze.
Ikindi n’uko n’igihe
bahuye umwana yarakuze yaramenye ubwenjye aba y’umva yishinja ko ntacyo
y’amumariye,bikarushako kuryana iyo yubatse urugo ntabyare undi mwana,cg
ntiyumvikane n’uwo yashatse.
Urebye ingaruka zo ni
nyinshi ariko umuntu yavuga mo nke.
Nawe watanga igitekerezo.Gusa tugana kumusozo ntago twabura kwibutsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko.Umwana yaba abishaka cg atabishaka ntago aba agomba gukoreshwa imibonano.Ibi bishobora kwangiza umuryango nyarwanda ndetse bigatuma uwabikoze afungwa igihe kirekire muri gereza.
Icyaba kiza rero ni ukubyirinda.Aho
bidashoboka bigakorwa hagati y’abantu bakuru kubwumvikane kandi uburyo bwemewe
bwo kwirinda inda zitifujwe bugakoreshwa cg umuntu akifata kugeza ubwo
azubakira urwe rugo m’urwego rwo kwirinda ingaruka twavuze haruguru.
Mugire ibihe byiza.Mushobora
gukora subsribe kuri youtube channel yacu yitwa Ingando online kugirango mujye
mubasha gukurikirana ibiganiro tubagezaho m’uburyo bw’amashusho.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda
2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.
3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
Muraho neza,
ReplyDeleteKuri iyi ngingo ndabashimiye kuko mugaragaje ingaruka ku impamde zombi ariko nanjye ndongeraho ko kwihakana uwo wateye inda ni ikosa rikomeye ritemerera umusore cg umugabo kongera kubaho ashitse.
murakoze gutanga igitekerezo cyanyu.
Delete