NIBA HARI UWO UZI MUMENYESHE:Inzobere mukuvura ibibari kuva USA ziri i Kigali
Ubu rwayi bwo gusaduka k’umunwa wo
hejuru mucyongereza bwitwa cleft lip naho gusaduka kw’igisenge cy’akanywa bikitwa cleft
palate.Usanga rero hari abana bavukana ubu burwayi bwombi cg bakavukana
bumwe muri bwo.
Ikintu
gitera ubu burwayi ntikiramenyekana.
Kugeza ubu
ntiharamenyekana neza icyaba gitera ubu burwayi uretse kuba bizwiko bukunze gufata
abana bakiri munda bagejeje igihe k’iminsi 35 isama ribayeho kuko ari muri icyo gihe ibice
bizakora iminwa ndetse n'isura biba birimo kugenda byiyegeranya bikifunga.
Iyo rero ibi bice bitifunze ni bwo
havuka icyo kibazo,umwana akazavukana uburwayi bw’ibibari cg uburwayi bwo
gusaduka igisenge cy’akanwa.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mubihugu
byateye imbere umwana 1 ku bana 700 avukana uburwayi bw’ibibari ariko iki
kigereranyo kirushaho kuzamuka cyane mu bantu bafite uruhu rwirabura.
Bimwe
mubyongera ibyago byo kuvukana ibibari.
Nubwo nta
mpamvu ihamye izwi yaba itera uburwayi bw’ibibari kandi akaba ntacyo umuntu
yakora ngo abirinde umwana azabyara,hari ibintu bimwe na bimwe byagaragaye ko
byongera ibyago byo kuba umubyeyi yabyara umwana ufite ibibari.
Bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira:
1.Byagaragaye ko indwara y’ibibari
ishobora kuba indwara y’umuryango(Indwara y’uruhererekane) Ibi bivuze ko iyo umwe mu
bavandimwe b’umuntu cyangwa mu babyeyi be harimo ufite cg wari ufite ibibari,
haba hari ibyago byinshi ko uwo muntu nawe azabyara umwana ubifite.
2.Ubwoko bw’imiti
imwe n'imwe umubyeyi afata igihe atwite nayo ishobora gutuma abyara umwana
ufite ibibari. Cyane cyane twavuga nk'imiti ivura igicuri ndetse na kanseri.
3.Hari na
za Virus umwana ashobora guhurira na zo mu nda ya nyina nazo zikaba zatuma
arwara ibibari akiri munda,dore ko ubu burwayi buvukanwa.
Ubu burwayi buravurwa
bugakira.
Nubwo usanga ahanini ntacyakorwa
mukwirinda ubu burwayi ariko ubu burwayi uwo bugaragayeho aravurwa agakira.Ni
muri urwo rwego ibitaro by’Itorero Inkuru Nziza(E.I.R) Byitwa Inkurunziza Orthopedic
Specialized Hospital bikorera i Kigali-Gikondo,kubufatanye na Minisiteri y’ubuzima
hamwe na Smile Train bateguye
gahunda idasanzwe yo kuvura abanyarwana hamwe n’abandi bose bafite ubu burwayi
bw’ibibari.
Iyi gahunda ngo izatangwa n’abaganga
binzobere muri ubu buvuzi bakora muri Smile Train. Nkuko bigarara mu itangazo
ry’ashizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Dr Jean Bosco
MPATSWENUMUGABO,abarwayi bose bazavurirwa ubuntu,yaba abafite ibibari
bigaragara inyuma cg abafite uburwayi bwo gutoboka kw’igisenge cy’akanwa.
Ikindi nuko abarwayi bose
bazasubizwa amatike.Iyi gahunda izatangira kuwa 26/02/2022 irangire kuwa
06/03/2022.
Smile Train ni umuryango udaharanira inyungu kandi utegamiye kuri reta(N.G.O) utanga ubufasha mu mu kuvura indwara zose zifite aho zihuriye n’ibibari by’ubwoko bwose.Ufite ikicaro gikuru muri reta zunze ubumwe z’amerika mu mugi wa New York.Washinzwe 1999. Utanga serivise zo kuvura ibibari mubihugu 87,ukanahugura abanganga b’imbere mu gihugu kuvura ubu burwayi kandi bakishingira ikiguzi cy’ubu buvuzi.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment