Umukecuru w’imyaka 87 wari wapfuye,yazutse arimo kuvuga indimi nshya.
Hari inkuru yasakaye y’umukecuru ufite imyaka mirongo inani n’irindwi wapfuye ubwo yari arimo kumva ubutumwa kuri radiyo akaza kuzuka arimo kuvuga indimi nshya.
Uyu mukecuru yitwa ALICE OLABANJI
wo muri reta ya Ogun mugace ka Itele mu gihugu cya Nigeriya.
Ibi byabaye ubwo uyu
mukecuru yararimo akurikirana ubutumwa bw’ijambo ry’Imana kuri radiyo y’itorero
DEEPER LIFE BIBLE CHURCH muri Nigeriya,ubwo umuyobozi wiri torero Dr Pastor W.F
Kumuyi yarimo yigisha mu giterane mpuzamahanga kiri kubera I Lagos cyahawe
insanganya matsiko igira iti’’ THE GREAT MIRACLE EXPLOSION’’,’’KWIGARAGAZA
GUKOMEYE KWIBITANGAZA’’.
Ubwo rero uyu mukecuru
yakurikiranaga iki giterane kumunsi wa mbere wacyo kuri radiyo yari irimo
gucaho ubutumwa bwa Pastor Kumuyi bwasemuwe mururimi rw’Ikiyoroba rukoresha
muri Nijeriya,yari arikumwe n’undi mukobwa usengera mu itorero DEEPER LIFE we
wari uri gukurikira ubutumwa mucyongereza kuri tereviziyo.
Byaje kugera hagati
wamukobwa wumvaga ubutumwa mucyongereza yumva wa mukecuru ntakiri kuvuga AMINA ajya
kureba mucyumba yarimo asanga umukekuru ntakoma! Nibwo yahamagaye abana buwo
mukecuru ngo baze bamujyane m’uburuhukiro bategure umunsi wo gushyingura
bahageze baramunyeganyeza biranga,bamufata akaboko ngo bamubyutse biranga kuko
yari yamaze gupfa.
Byaje guhindura isura
ubwo umuvugabutumwa Pastor W.F Kumuyi yari agiye gusengera abarwayi ngo asoze
ubutumwa bwe. Ubwo uyu muvugabutumwa mpuza mahanga umushumba w’itorero DEEPER
LIFE BIBLE CHURCH yari arangije gusenga,yavuze ati “Uko Yesu yari ari mubihe
byashize,niko ari n’uyu munsi kandi niko azahora iteka ryose’’.Ubwo yasengaga IMANA
YAHISE IKORA IGITANGAZA wa mukecuru Wari wapfuye arazuka aba muzima.Kanda hano
w’umwe ubuhamya muri video iri kuri facebook ibisobanura mucyongereza.Kanda hano
Ubwo uyu mukecuru
yagarukaga mu buzima yatunguwe no kubona abana be bakure baje abona n’imbaga y’abantu
bamugose buzuye amarira,arababaza ati “Murarizwa niki?,Kuki muri hano’’? Nibwo
bamubwiye ko barizwa nuko yari yapfuye,nuko abahishurira ko yari ari ahantu
hari abantu benshi cyane barimo kuramya Imana.
Kumunsi wa Kabiri w’igiterane
uyu mukecuru yagiye kubwira abantu ubuhamya bw’ibintu Imana yamukoreye.
Uyu muvugabutumwa Mpuzamahanga
uyobora itorero DEEPER LIFE yagiye yohereza abamisiyoneri hirya no hino ku Isi
gufunguza amatorero ngo ubutumwa Bwo kwezwa no kubonera burusheho gukwira kwisi
yose,kuburyo iri torero riri mumatorero atanu yambere afite abayoboke benshi ku
Isi yose. UYU MUVUGABUTUMWA afite intego iboneka muri YUDA umurongo wa 3 igira
iti”MUSHISHIKARIRE KURWANIRA IBYO KWIZERA ABERA BAHAWE RIMWE BAKAGEZA ITEKA
RYOSE”. Itorero DEEPER LIFE ni Itorero rifite ubutumwa bushishikariza abantu
KWEZWA kuko utejejwe atazabona Umwami Imana.
HANO MU RWANDA iri torero
rirahari Rikorera i KIGALI-KABEZA K’umuhanda KK 308. Ushobora gukanda hano
ukajya kuri GROUPE YA WATSAPU Y’ITORERO DEEPER LIFE mu Rwanda. Iyi groupe icaho
ubutumwa bwiza Gusa.Kanda hano
Niba wifuza kumenya gahunda z’amateraniro nabwo wajya muri iyi Groupe ya Watsapp twavuze haruguru.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Abagore 3 batawe muri yombi bazira gukoza isoni abashyitsi basuye Urwanda
2.Umumasayi yasize atekeye umutwe umukozi wa bank(loan officer) mbere yo kwerekeza mu mahanga.
3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.
KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
Comments
Post a Comment