SOBANUKIRWA UPI:Imibare yanditse kucyangobwa cy'ubutaka.

 

UPI ni impine y’amagambo y’icyongereza ivuga Unique Parcel Identifier, ikaba ari imibare igaragara ku byangombwa by’ubutaka igizwe na kode (codes) zibitse amakuru y’aho ubutaka buherereye ndetse na nimero iranga ubwo bukata.

Dufate urugero 1/04/05/06/12345 uru rugero dutanze nta kibanza na kimwe ruhagarariye ariko rurerekana neza uko UPI iba imeze. UPI iba igizwe n’imibare iri mu byiciro bitanu aho buri cyiciro kiba gifite ibyo gihagarariye.


Ubu akaba ari bwo buryo system (LAND ADMINISTRATION INFORMATION SYSTEM = LAIS) ibitse amakuru yose y’ubutaka ikoresha mu gutandukanya ubutaka bitewe n’aho buherereye.  Ibibanza bishobora kugira nimero zisa ariko biri ahantu hatandukanye; ushobora gusanga ufite nimero imwe n’undi muntu ariko muri mu tugari dutandukanye. Ni ukuvuga ngo buri ntara igira nimero yihariye iyiranga (1 ni Umujyi wa Kigali, 2 ni Intara y'Amajyepfo, 3 ni Intara y'Iburengerazuba, 4 ni Intara y'Amajyaruguru, 5 Ikaba Intara y' Iburasirazuba) naho Uturere dushobora guhuza nimero ituranga ariko ntiduhuze iy' Intara.

Iyo habayeho gucamo ubutaka ibice, nimero iciwemo ibice buri kimwe system igihe nimero nshya yayindi yaciwemo ibice igahita isigara muri system nk’umubyeyi w’izo zavutse ariko yo ikaba itagikoreshwa kuko iba yavuyemo izindi.

Tubibutse ko bitewe n’imitungire y’ubutaka, ibyangombwa by’ubutaka bishobora kuba kimwe muri ibi bikurikira: Amasezerano y’ubukode burambye, icyemezo cy’inkondabutaka, icyemezo cy’Iyandikisha ry’Impapurompamo ngenankomyi hamwe n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ibice by’isangiramutungo ku nyubako. SOURCE OF INFORMATION:RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

Ushobora gukora subscribe unyuze hano kugirango ujye ubasha gukurikira ibiganiro by’amashusho bica kuri youtube channel yacu.Kanda hano


IZINDI NKURU WASOMA

1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?

2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.

3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19

4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma



KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO

1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro

2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya

3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari

4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura 

 



  

 


Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye