Sobanukirwa byinshi ku kuba mukagatare n’uko wabirwanya


Ubusanzwe igitsina gore kifitemo uburyo karemano gikora amatembabuzi afite umumaro ukomeye wo koroshya no kubobereza mugitsina mo imbere kugirango hatumagara.

Mugihe cyo gutegurana abantu bagiye gukora imibonano mpuzabitsina cg bari kureba amashusho yo guhuza ibitsina cg mugihe cyo kwikinisha,aya matembabuzi ariyongera ndetse,umuntu akaba hari aho yavuga ko yiyongera akaba menshi kuburyo arenga gutosa ikariso,akaba yatangira no gushoka gake gake.

Ibi biterwa n’umubiri w’umuntu ushobora kuba utandukanye n’uwamugenzi we kuko abantu badahuza.Aya matembabuzi rero aba afite umumaro ukomeye wo kugirango mugitsina cy’umugore horohe kandi habobere bityo igitsina cy’umugabo nikiza kwinjiramo ntihaze kubaho gukomereka kumpande zombi,ahubwo icyo gikorwa kize kugenda neza.

Gusa n’ubwo bimeze bitya,bitewe n’impamvu zitandukanye hari igihe umugore cg umukobwa aba afite Kumagara mu gitsina ari nabyo bakunze kwita kuba mukagatare.Iki kibazo ntigikunze kuba ku bagore n’abakobwa muri rusange, gusa bishobora kubaho bikaba akarusho iyo umugore ageze mu gihe cyo gucura.

Muri iyi nkuru reka tuvuge kubirango biranga umukobwa cg umugore umuntu yakita mukagatare, ikibitera ndetse n’uko bivurwa.

A.Ibimenyetso

Abagore benshi bagaragaza ibimenyetso byo kuba ba mukagatare muburyo bunyuranye ariko muburyo rusange ikimenyetso cya mbere kiza ku isonga ni ukuma mu gitsina mugihe kimibonano mbuza bitsina kuburyo ntabubobere buza,hakaba naho buje ari buke cg bukanabura burundu.

Ibindi bimenyetso byo kuba mukagatare birimo:

·         Uburyaryate mu gitsina, kwishimagura no kokera.

·         Kubangamirwa no kubabara mu gukora imibonano.

·         Kudashyukwa no kutarangiza.

·         Kugabanyuka k’umwenge w’igitsina.

·         Kutishimira imibonano(Kumva ntaburyohe burimo).

·         Gushaka kunyara kenshi birenze ibisanzwe.

·         Guhora urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

B.Impamvu zitera kuba mukagatare kubagore n’abakobwa

Ku bagore n’abakobwa impamvu itera kuba mukagatare ntago aba ari imwe gusa hari izo abenshi bahuriraho.Aha twavuga:

·         Gucura: Bishobora gutuma umuntu aba mukagatare,ibi bigaterwa nuko iyo umugore ageze mu myaka yo gucura umusemburo wa estrogen ugabanyuka bikaba byatera umugore ukuze guhora yumye mu gitsina,no kutagira ububobere.

·         Konsa cyangwa kubyara: Hari abagabo bajya bibeshya ko iyo umugore abyaye aribwo agira amavangingo ndetse n’ububobere buhagije mugitsina ariko sibyo. Mugiye umugore yabyaye akaba arimo no konsa,urugero rwa estrogen ruragabanyuka bikaba byatera kuma mu gitsina uretse ko byo bigera aho bikijyana,iyo umwana amaze gukura akaba atacyonka.

·         Kutitegura mbere y’imibonano: imibonano y’agahato, kuba ufite ubwoba, kuba utishimiye uwo muyikorana, kuba utateguwe bihagije, kuba ufite umutima uhagaze nabyo bishobora gutuma mu gitsina huma nubwo waba usanzwe woroshye ugahita uba mukagatare.Ikindi kiyongera kuri ibi ni ugukorera imibonano ahantu utisanzuye kuburyo wirekura.

·         Imiti imwe yo kuboneza urubyaro: akenshi ibinini bivanze (bizwi nka confiance cyangwa microgynon), ndetse n’urushinge rw’amezi atatu (ruzwi nka DepoProvera) bishobora nabyo gutuma mu gitsina huma, nubwo atari ku bagore bose.

·         Imiti ya kanseri: imiti imwe ya kanseri gushiririza aharwaye kanseri ku bice by’imyanya myibarukiro nabyo ni bimwe mu bitera kumagara mu gitsina.

·         Ingaruka zituruka ku ihungabana:Ihungabana naryo riri mubituma umuntu ashobora kuba mukagatare cyane cyane irituruka kubikorwa bibi umuntu yahuye nabyo bifite aho bihuriye n’igitsina nko gufatwa kungufu,guhemukirwa murukundo kuburyo bukabije,gusambana n’umubyeyi cg uwo mufitanye isano ryabugufi n’ibindi. 

C.Icyo wakora mu gihe wumva wuma mu gitsina.

Mu gihe wuma mu gitsina, hari uburyo bunyuranye ushobora gukoresha kugirango wongere ugire ububobere buhagije.

Icyo ugomba gukora bwambere ni ukureba impamvu ibitera hanyuma ukayikuraho; niba ari impamvu yakurwaho.Niba ari impamvu  itakurwaho niho uzitabaza bumwe mu buryo bukurikira:

·         Kunywa amazi ahagije. Ubusanzwe amazi uko aba menshi mu mubiri bigaragarira ahantu hose, ndetse bizanagarira mu koroha no kugira ububobere.

·         Kurya concombre na watermelon. Izi mbuto zizwiho kongera amazi muri rusange mu mubiri. By’akarusho kuzirya byongerera ububobere abagore n’abakobwa

·         Amavuta asigwa. Aya ni amavuta asigwa mu mwinjiro w’igitsina cy’umugore mbere y’imibonano cyangwa agasigwa ku gitsina cy’umugabo. Aya mavuta agufasha koroha bityo ntubabare mu gihe cy’imibonano. Gusa aya mavuta atanga ububobere bw’ako kanya. Aya mavuta aboneka mu mazina atandukanye bitewe n’inganda ziyakora, nugera muri farumasi bazakwereka atandukanye.

·         Estrogen isigwa mu gitsina. Nkuko twabibonye igabanyuka rya estrogen ni rimwe mu bitera kugabanyuka k’ububobere. Kwa muganga bashobora kukwandikira umuti urimo estrogen usigwa mu gitsina cyangwa se ibinini bya estrogen bishyirwa mu gitsina. Gusa iyi miti yo ntikora ako kanya ariko yo inyungu zayo zimara igihe kurenza ariya mavuta yandi

·         HRT (Hormone Replacement Therapy). Iyi ni imiti ikoreshwa ku bagore batangiye gucura ikaba imiti ikoreshwa mu gusimbura imisemburo igenda igabanyuka. Ishobora kuba ibinini cyangwa amavuta. Gusa si byiza kuba wakoresha ubu buryo mu gihe utaracura.



 

Ibindi biganiro wakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Kwipima inda,ukoresheje Isukari

2.Gupima inda ukoresheje korogati(Colgate)Birizewe nk'ibindi byose

3.Dore uko wakoresha umunyu ugapima ko utwite

 

 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye