Rubavu ikarita y'uwakingiwe Covid 19 iragurishwa amafaranga 1000Rwf
Urebye kuri iyi karita usanga urukingo rwa mbere yararuhawe
kuwa 01/09/2021 urwa kabiri akaruhabwa kuwa 15/09/2021. Izi nkingo zombi bigaragara
ko ari inkingo zomubwoko bwa Phizer ariko ukuntu izina ry’uru rukingo ryanditse
kuri iyi karita byateraga abantu urujijo bakibaza ukuntu umuganga wanditse iyo
karita atazi kwandika neza nkuko bikwiye izina rigaragaza urukingo umuntu
yahawe.
Uyu mugabo usanzwe ukora akazi kuburezi,na we ubwe
yemera icyaha cy’uko yakoreshaga ikarita yerekana ko yikingije kandi atari byo.
Gusa yavuzeko iyi karita atariwe wayikoze maze abwira itangazamakuru ko iyi
karita yayiguze i Musanze mukwezi kwa Cyenda akayigura inoti y’igihumbi.
Yagize ati “Ndi hano kubera ko nakoze ikosa ryo
kugura ikarita yo kwikingiza itemewe kugira ngo nemererwe kwinjira mu bukwe,
ikarita nayiguze amafaranga 1000 i Musanze muri Nzeri, ubwo nari ngiye mu bukwe.”
Uyu mwarimu usibye gukoresha iyi karita mpimbano mukuyerekana mubirori by’ubukwe,yanayikoreshaga m’uburyo bwo kugira ngo agaragarize ubuyobozi bw’ishuri yigishaho ko yikingije Covid 19, uretse ko ubuyobozi bw’ishuri bwakemanze umwimerere wiyi karita.
CIP Twizere Karekezi Bonaventure umuvugizi wa Police
mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko dosiye y’uyu mugabo igiye gukorwa
igashyikirizwa Ubushinjacyaha.Yanavuzeko uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo yari
agiye kwivuriza kukigo nderabuzima cya Bugeshi.
CIP Karekezi yibukije abantu ko n’ubwo amabwiriza ya
Leta asaba ko abantu bagomba kwerekana ko bikingije icyorezo cya COVID-19
kugira ngo bagire serivisi bahabwa bitavuze ko bagomba gukora ibyaha byo
guhimba inyandiko zibyerekana.Abatarikingiza yabakanguriye kwihutira kubikora
hakiri.
Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yose
ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bakanirinda inzira
zose zibaganisha ku gukora ibyaha kuko Polisi iri maso izabafata.
Havugimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe
ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo
hatangire iperereza,murwego rwokumenya ko ntabandi bantu bafite ibi byangombwa bihimbano
by’uko bakingiwe.
Itegeko no NÂș68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
IZINDI NKURU WASOMA
1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?
2.Umukobwa mukundana,ntazigera akubwiza ukuri kuri izi ngingo esheshatu.
3.Bwana NTAWIHEBA yabwiye ukuri ubuyobozi ko adateze kuzikingiza Covid 19
4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye
5.Ibimenyetso 8 bigaragaza umukobwa ukiri isugi n'uwo byarangiye urebeye inyuma
1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro
2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya
3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari
4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura
Comments
Post a Comment