Ibitekerezo 15 bibi kurusha ibindi,kw'ikanzu Miss w'u Rwanda yaserukanye muri miss wolrd

Nyampinga w’u Rwanda Ingabire Grace wari uhagarariye u Rwanda mu marushanywa y’ubwiza aba agamije guhitamo miss w’isi,ikanzu yaserukanye ntiri kuvugwa ho rumwe kumbuga nkoranya mbaga,kugeza ubu.

Ikinyamakuru Inyarwanda cyagaragaje ko ikanzu Nyampinga INGABIRE Grace yari yaserukanye ihagaze agaciro k’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda(500,000Rwf).

Nubwo iyi kanzu ihenze bwose,abayibonye kumafoto no kuri video yashyizwe na nyirubwite kuri murandasi,bagiye bayitangaho ibitekerezo bitandukanye ariko ibyinshi bikagaruka kukuba iyi kanzu ari mbi ndetse ko iri mubyamuvukije amahirwe yo gukomeza ngo atsinde iri rushanwa.

Dore bimwe mubitekerezo bibabaje byatanzwe kuri iyi kanzu kumbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

1.Nicya rumbiya cg bimwe bitaga kirimo umuziki.

2.Nimbi sinayijyana no kwihisha.

3.Abamwambitse babikoze baziko bamwambitse nabi,ibi sinzi uko nabyita.

4.Nugutanga ikirego kubantu bamwambitse iyo kanzu.

5.Iyi kanzu mwagirango idoze muri byabitambaro kakoresha muri decoration.

6.Nibyabindi bavuga ngo y’amasaha ni kibarabaswa,impamvu agurwa nuko yamamazwa gusa.

7.Habaho kuberwa ntihabaho kwambara ibihenze.

8.Cyakora bamukoze,iyi kanzu yari yamugize undi wundi,yari yamwambaye siwe wari wayambaye.

9.Hhhhhhhh,iyo n’ubwo bayimpa ngo nyigire itorosho sinayemera pe

10.Uyu mu miss bamwambitse nkugiye kurinda inyoni mubigori.

11.Iyi kanzu ashobora kuba yarayidodewe na mukeba cyangwa Mukase.

12.Iyi kanzu sinayigura n’ibihumbi 10,000Rwf

13.Nigitehiteyi,birababaje kabisa.

14.Iyi kanzu na nyogokuru ntiyayambara pe

15.We kuki atihitiyemo imubereye.

Ngibi bimwe mubitekerezo byatanzwe ku ikanzu miss w’u Rwanda yari yaserukanye mu marushanywa y’ubwiza.

Nubwo abenshi bagaragaje kunenga iyi kanzu,hari bake bashimye ko yabashishe kugaragaza umuco nyarwanda ko abari b’i Rwanda bambara bakikwiza,bitandukanye nibyo abandi bavugaga.

Uwitwa Iyv Dudu yagize ati’’Disi isi igeze ku musozo koko! Umuntu arambara akikwiza agatukwa bigeze aha koko?? Ubwo kuko atanejeje irari ryanyu mwasakuje koko! Mukunda abambaye ubusa burya?????.’’

Umu star rurangiranwa uzwi ku izina rya Shaddybo we yagize ati umuntu uri kwambika Miss wacu ,yivuge hakiri kare,narangiza adusabe imbabazi.

Hari n’abasabye Shaddybo kubamenyera aho uwambitse Miss Grace aherereye bagira bati’’Rero wowe dufashe kumenya naho turahari kugira ngo tuzamwereke ukuntu yaduhemukiye afata miss wacu akamwambika nk’uri muri maternité’

Wowe utekereza iki kuri iyi ngingo?

Duhe igitekerezo cyawe.Ushobora no gukanda hano ugakora subscribe kugirango ujye ubona ibiganiro tubategurira muburyo bw’amashusho ku muyoboro wa youtube ya Ingando online.Kanda hano






Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye