BIRABABAJE:Umwarimu ufite A0 ntazi kwandika ibaruwa y'akazi!

Umurezi wo kurwunge rwa mashuri rwa G.S Kabeza yahawe inkwenene,kuri facebook nyuma yaho ibaruwa yanditse asezera ku kazi y’uzuyemo amakosa y’uruvunganzoka.

Nkuko bigaragara ku ibaruwa uyu murezi yandikiye umuyobozi w’akarere ka Bugesera asezera ku kazi,biragaragara ko yitwa NIYONSENGA Anselme akaba yigishaga k’urwunge rwa mashuri ya GS Kabeza.

Muri iyi baruwa,ntihagaragaramo amashuri uyu murezi yize cg icyo yigishaga.

Uwitwa UMUTONI yashyize iyi baruwa kuri facebook atabariza ururimi rw’ikinyarwanda agira ati”SAVE KINYARWANDA,SAVE RWANDA”.Yakomeje agira ati”Anselme rwose kuri A0 ye akabaruwa aragashishimuye! Ikinyarwanda mu marembera”.Abatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo nabo bumiwe bamaze kubona uko iyi baruwa yanditse.


Ubusanzwe mumyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda hari uburyo bugera kuri bubiri bandikamo amabaruwa.

Uburyo bwa mbere ni ukwandika ibaruwa yitwa IBARUWA Y’UBUYOBOZI(administrative letter).Uburyo bwa kabiri ni ukwandika ibaruwa yitwa IBARUWA ISANZWE(formal letter) izwi kandi ku izina ry’IBARUWA YA GICUTI.

Ntamategeko y’ihariye agenga imyandikire y’ibaruwa isanzwe(ibaruwa ya gicuti) kuko umuntu yemererwa kuyandika uko abishaka n’uko abyumva,akaba yashushanyaho,agatondeka ibika uko abishaka,mbese umuntu ayandika uko yiboneye ariko ubutumwa atanga bukaba bwumvikana kandi busomeka neza.

Imyandikire ikwiye y’ibaruwa igenewe ubuyobozi cg umuyobozi

Ururimi rw’ikinyarwanda rugena imyandikire ikwiye y’ibaruwa iba igenewe ubuyobozi.

Kirazira kwandika ibaruwa yagenewe ubuyobozi mu mukono udasomeka neza.Niyo mpamvu nubwo waba ntamashini ufite,ugiye kwandika ibaruwa igenewe ubuyobozi uba ugomba gushaka uwakwandikira iyo baruwa n’imashini kuko inyandiko y’imashini isomeka k’uburyo butavunanye.

Kirazira gusiribanga,kwandika uhina amagambo,kwandika uzimiza,n’andi mategeko agiye atandukanye.

Ikindi gisa naho kihariye ku ibaruwa igenewe ubuyobozi,ni uko igira amategeko agenga uko utondekanya amagambo wanditse,buri rimwe mu mwanya wayo.

Urugero:Hari ahagenewe kujya imyirondoro yawe,uwo wandikiye,ahajyenewe amatariki,icyo usaba ndetse naho ugomba gushyira umukono.

Ibaruwa y’ubuyobozi igira ibice icyenda(9)uba ugomba kuzuza mukwandika ibaruwa yawe wandikira umuyobozi cg urwego rw’ubuyobozi. Niba ushaka kwiga uko iyi baruwa yandikwa wakurikirana iyi video unyuze hano.Kanda hano urebe video

Ikibabaje n’uko abantu basa naho bakuze muri iyi mwaka,aribo baha agaciro imyandikire y’ikinyarwanda mugihe abakiri bato abenshi batazi kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ubona hakorwa iki ngo ibi bikosorwe? 

Igitekerezo cyawe cyafasha benshi.

Ushobora gukanda hano ugakora subscribe kuri youtube channel yacu yitwa Ingando online kugirango ujye ubasha kubona ibiganiro tuba twabateguriye m’uburyo bw’amashusho Kanda hano.





Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye