BATAWE MURI YOMBI NA RIB:Baramfashe baraniga hanyuma undi ajya mu maguru aransambanya

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore bane bakurikiranyweho kubeshya abakobwa akazi bifashishije ikoranabuhanga ubundi bakabaniga,bakabasambanya, bakabiba n'ibyo baje bitwaje byose.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzachaha RIB rwerekanye aba basore bane kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021.Uru rwego rukaba rubakurikiranyeho ibyaha bitandatu aribyo:

-Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho.

-Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

-Kwanduza undi indwara zidakira k’ubushake.

-Gushyiraho umutwe w’abagizi banabi cg kuwujyamo.

-Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

-Ubufatanyacyaha kubyaha byo gukoresha undi imibonanompuzabitsina kugahato.

Aba basore beretswe itangazamakuru harimo uwitwa Gatete Emmanuel Habumuremyi Yves,Mugisha Aimable na Bizimana Pacific.

AHO IBYAHA BYAKOREWE N'UKO BYAAKOZWE

Ibi byaha bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mubihe bigiye bitandukanye,nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani barugejejeho iki kirego.Bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21-30 y’amavuko.

Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga,zisanzwe zimenyerewe mugukoresha n’urubyiruko rurimo gushaka urukundo nkurubuga rwitwa TINDA hanyuma akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

Ikindi nyuma yo guhurira nkumbuga nkoranyambaga zitandukanye,aba basore bakoreshaga uko bashoboye bakabiyegereza kugeza bamenye aho abakobwa bataha,bakazagera ubwo babagirira nabi bakabakangisha ko ni babivuga ibyo bakorewe bazabica kuko bamenye aho batuye.

Gusa aba bakobwa bose ntibahuriye kuri murandasi kuko harimo n’umukobwa watangarije itangazamakuru y’uko yamenyanye n’ababantu bamubwirako ari abanyamahanga baje gutangiza ishoramari mu Rwanda rijyanye n’amahoteri bityo bakamusezeranya ubufatanye bwo kumushakira isoko ry’urusenda,asanzwe ahinga,bakarimushakira mu mahanga kuko ngo umwe muribo yamubwiye ko akomoka muri Nigeriya.

Uyu muhinzi w’urusenda ibye byaje kurangira bamutumyeho ngo bahure baganire kubyakazi,bamusambanyiriza mu modoka kugahato.

Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n’umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera ibya mfurambi.Uretse kuba aba bakobwa barafatwaga kungufu,bamburwaga telephone zabo,imikufi,n’amafaranga yose babaga bafite.Umwe muribo yavuzeko bamusabye kubabwirira umubare wibanga akoresha kuri momo kugirango biyoherereze amafaranga afiteho,ari nako bamuniga bakenda kumwica.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati “Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.”

Ikindi n’uko bitekerezwa ko haba hari abanda bakobwa bahuye n’iki kibazo bagize ubwoba bwo kubivuga bityo bagashishikarizwa gutanga amakuru kugirango izo nkozi zikib zitabwe muri yombi.

KORA SUBSCRIBE KURI YOUTUBE CHANNEL YACU UJYE UBONA VIDEO TUBATEGURIRA Kanda hano.

IZINDI NKURU WASOMA

1.Niryari umugabo cg umusore akwiye kuvuga ko afite igitsina gito cg kinini?

2.Ibara ry’inkari wihagarika riba rivuze iki Ku Buzima Bwawe?

3.Nyuma yo gusambanira kuri Aritari ya Saint-Michel,umusore n'inkumi barashakishwa

4.Uburyo ubumara bw'inzoka buvamo imiti ituvura indwara zikomeye

5.Amabuno ateye neza y’umwarimu kazi i Musanze,arigutuma abanyeshuri yigisha bifuza kuryamana nawe.


KURIKIRA IBI BIGANIRO MUBURYO BWAMASHUSHO

1.Mugihe uri mumihango ujye ufata aya mafunguro

2.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya

3.Gupima inda ukoresheje Korogati cg Isukari

4.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

5.Icyo Kurota wambaye ubusa bisobanura 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye