Amakosa abakobwa bamwe bakora ashobora kurangiza umubano bafitanye n'abakunzi babo.
1.Gusesengura bur’ijambo ryose umukunzi wawe avuze.
M’urukundo kuguma ushaka kubona impuzanyito ya bur’ijambo umukunzi wawe avuze ugamije kumenyaneza cg gucukumbura icyo ashatse kuvuga,ntago biba byiza nagato.
Kuko hari ibyo ushobora gusobanura bitandukanye n’ibyo yashatse kuvuga. Kimwe noguhora ubaza umukunzi wawe uti wankundiye iki, iki kibazo abagabo benshi ntibagikunda na gato kubera ko nkuko bavugango nta mwiza wabuze inenge.
Usanga iyo umubajije icyo kibazo mbere yuko agusubiza ashobora guhita atekereza kuri yanenge akuziho hanyuma agahita akubwira ikindi ugasanga bur’igihe uko umubajije utuma abeshya atabigambiriye.
2.Guhora k’uruhande ruhakana bur’igihe.
Kuba wahora k’uruhande ruhakana ntago bitera ipfumwe ryonyine ahubwo biranababaza cyane kuko hari igihe kigera ugasanga umukunzi wawe ahuye n’ikibazo kimukomereye k’uburyo aba akeneye inama zawe nk’umukunzi we kugira ngo abisohokemo.
Biba bibi cyane iyo uhora k’uruhande ruhakanya ibitekerezo by’umukunzi wawe kuko nkiyo akubwiye ibihe ari gucamo akumva ntago ushaka kumwumva ahubwo ukabogamira kuruhande ruba rwamuteye ibyo bibazo aba ari gucamo nabyo bishobora kurangiza umubano wanyu.
Iyo bimeze bitya usanga hari nigihe umuntu aba akubwiza ukuri,ariko wowe ntumwumve,bityo bikazana umubano mubi hagati yanyu.
Zirikana ko mugihe ibi bibaye k’umukunzi wawe uba ugomba kumuba hafi ukamwumva aho guhora usa n’umurwanya mu ibitekerezo.
3.Kugenzura buri kimwe umukunzi wawe akoze.
Abagabo hafi ya bose ntago bakunda umuntu uhora ubagenzura buri kimwe cyose bakoze kimwe no gutegekwa icyo bagomba gukora. Ahubwo baba bashaka ko nk’umukunzi we ugira uruhare muri buri kimwe cyose aba ari gukora,aho kuza nk’umuyobozi waburi kimwe cyose akoze.
Usanga hari igihe umwe mubakundana,ashaka kumenya ibyo mugenzi we yandikirana n’abandi bantu bantu,ugasanga ashaka kumenya ibyo yavuganye n’abantu runaka kuburyo usanga biteje ikibazo cyo kutumvikana.
Ikiza rero nuko wakizera umukunzi wawe kandi ukamenya uburyo mwakorana nka equipe mwunze ubumwe.
4.Kuba umunyakirori cyane.
Abagabo ntibakunda nagato igitsina gore kihebeye byanyabyo ibirori n’ibitaramo. Nubwo ushobora kumusaba ko mujyana kubyitabira akabikwemerera zirikana ko batabikunda na gato n’ubwo batajya babigaragariza mu maranga mutima yabo.
Guhora uri nk’umushyushya rugamba ubwira umukunzi wawe ko yasigaye inyuma atajya ajyana n’ibigezweho byashyira iherezo burundu kumubano wanyu. Aha ugomba kumenya yuko ibigushimisha byose ataribyo bishimisha umukunzi wawe ,uba ugomba kumuha umwanya nawe agakora ibyo akunda.
5.Kumva ko umukunzi wawe azi byose.
Iri niryo kosa abagore cg abakobwa hafi ya bose bakora rituma badashobora kwigarurira umutima w’abakunzi babo. Rero n’ibibi cyane kumva ko umugabo ashobora kumenya icyo utekereza cyose,kwiyumanganya ntumugaragarize icyo umushakaho wibwira Uti buriya arakizi araza kubikora ntago aribyo.
Ushobora gusanga bizanye agatotsi m’urukundo rwayu kubera kwibwira ko icyo utekereza n’umukunzi wawe akizi. Uba ugomba kumugaragariza icyo ukeneye.
Comments
Post a Comment