Posts

Showing posts from July, 2022

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye

Image
Umugore bivugwa ko ari nyina wa nyakwigendera yagaragaye akubita ukekwaho icyaha cyo kumwicira umukobwa we. Ibi byabaye Ku wa gatanu, tariki ya 29 Nyakanga ubwo umurambo w’umukobwa ukiri muto uzwi nka Kate wabonetse ushyinguwe mu cyumba cy’umukunzi we mu gace ka Okaka muri Yenagoa, muri Leta ya Bayelsa ho mugihugu cya Nijeriya. Hari hashize iminsi nyakwigendera aburiwe irengero,umukunzi we witwa Yozefu agahakana ko atazi aho ari ndetse ko batanaherukana. Nk’uko amakuru abitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umuryango w’uyu nyakwigedera was abye JOSEPH ko yabaha umukobwa wabo ari muzima cg yapfuye kuko byavugwaga ko ariwe muntu wanyuma babonanye mbere y’uko aburirwa irengero. Nyuma y’igitutu kinshi,uyu musore yemeye ko yishe umukunzi we maze ashyingura umurambo we mu mva   yacukuye mu cyumba cye. Ukekwaho icyaha yakubiswe izakabwana n’abaturage nyuma yokwemera icyaha hayuma ashyikirizwa abapolisi ba sitasiyo ya polisi ya Ekeki ari intere. Iperereza ryahise ritagira n

Ikimasa cyafungiwe kuri Sitasiyo ya Police kizira kwica umuntu

Image
Ikimasa cyafungiwe ku biro bya polisi bya Khayega mu Ntara ya Kakamega, muri Kenya nyuma yo kuribata(gukandagira) umugore kugeza apfuye. Nyir'ikimasa na we yatawe muri yombi, ubu akaba afunzwe mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza kuri iki kibazo. Ikimasa cyiswe 'Tusker' ngo cyacitse nyiracyo maze kirukankana abagore batatu bo mu mudugudu wa Lutoto maze gikandagira umwe muri bo kugeza ubwo ahasize ubuzima .nyiracyo nyiracyo yitwa Josphat Bilimo. Bivugwa ko uyu mukecuru w'imyaka 60 uzwi ku izina rya Felistus Luda yagabweho igitero n’ikimasa ubwo yageragezaga guhunga. Ku wa kabiri, tariki ya 5 Nyakanga, Bwana Bonventure Munanga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibimasa by’intara ya Kakamega, wemeje ibyabaye kuri uyu wa kabiri, yavuze ko ikimasa cyafashe umugore ubwo yageragezaga kugihunga. Bwana Munanga ati: "Uyu mugore ntiyashoboraga kwiruka vuba bihagije kubera intege nke yari afite nuko yicwa n'ikimasa." Umuyobozi wa polisi mu gace ka Kakamega

Yapfuye nyuma yo gutanyagurwa n’urufi abandi barimo kumukamera aho kumutabara

Image
Umugore wo muri Austrian, ufite imyaka 68, yatewe n’inyamaswa y’urufi rwo mubwoko bwa Shark ahitwa Sahl Hasheesh, ikigobe kizwi cyane ku nkombe y’inyanja Itukura ya Misiri, hafi ya Sharm El Sheikh. Ku wa gatanu, tariki ya 1 Nyakanga, imbaga y'abantu benshi barebye uyu mugore arwana n’urufi mu mazi babifata nk’ikinamico ,kuko nta muntu n'umwe wagaragaye yinjira mu mazi ngo afashe uyu mugore wabanaga mu Misiri n’umuvandimwe we. Aho kugirango abo bantu bamutabare,ahubwo bafashe kamera na telephone zabo batangira gufata amashusho y’ukuntu yageragezaga kurwanya urwo rufi ngo akize ubuzima bwe.Ba mukerarugendo b’Abarusiya bumvikanye binubira kubura abashinzwe ubuzima cyangwa abatabazi. Umwe yagize ati: "Abantu bari kwiruka bava mu Nyanja! Nta modoka itwara abarwayi tubona, nta muntu n'umwe wamufasha. Nta kuboko afite - kugeza ku nkokora. Amaraso nayo yagaragaye mumazi mugihe umugore yarwanaga nicyo gifi. Uyu mugore yirwanyeho arwana n’irufi wenyine kugeza ubwo yaje kug

Amakosa abakobwa bamwe bakora ashobora kurangiza umubano bafitanye n'abakunzi babo.

Image
Abagabo baterwa ipfunwe n’ibikorwa bakorerwa n’abakunzi babo k’uburyo bishobora no gutuma batandukana burundu kabone nubwo byinshi babikora batabizi. Mugufasha kuri iyi ngingo Ingando Online twabateguriye amakosa 5 abakobwa bakora ashobora kubatandukanya n'abakunzi babo. 1.Gusesengura bur’ijambo ryose  umukunzi wawe avuze. M’urukundo kuguma ushaka kubona impuzanyito ya bur’ijambo umukunzi wawe avuze ugamije kumenyaneza cg gucukumbura icyo ashatse kuvuga,ntago biba byiza nagato. Kuko hari ibyo ushobora gusobanura bitandukanye n’ibyo yashatse kuvuga. Kimwe noguhora ubaza umukunzi wawe uti wankundiye iki, iki kibazo abagabo benshi ntibagikunda na gato kubera ko nkuko bavugango nta mwiza wabuze inenge. Usanga iyo umubajije icyo kibazo mbere yuko agusubiza ashobora guhita atekereza kuri yanenge akuziho hanyuma agahita akubwira ikindi ugasanga bur’igihe uko umubajije utuma abeshya atabigambiriye. 2.Guhora k’uruhande ruhakana bur’igihe. Kuba wahora k’uruhande ruhakana ntago bi