Yasabye Perezida guhagarika itangwa ry'icyacumi n'amaturo munsengero

Icyacumi cg kimwe mu Icumi ni ijambo rimenyerewe cyane munsengero nyinshi.Abayobozi b’amadini n’amatorero bakunze gusaba abakirisitu gutanga amafaranga y’icyacumi ku mishahara cg kukindi kintu babonye nk’inyungu.Nubwo benshi bakunze kumva icyacumi bakumva amafaranga ariko hari n’abavuga ko umuntu aba agomba no gutanga icyacumi cy’imyaka ivuye mubutaka aba yasaruye.

Ibi hari bamwe bavuga ko bidakwiye kuko ari ugushaka indonke mu bakirisitu.

Hari umugabo utuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi wandikiye minisitiri(Umushikiranganji w'intwaro yo hagati mu gihugu iterembere rusange n'umutekano),amusaba ko yamutegurira umuhuro wo kumuhuza n’Abapadiri hamwe n’Abapasitori,kugirango abanyomoze kubijyanye no gutanga kimwe mu icumi.

Uyu mugabo yitwa  Aloys MBAYAHAGA utuye muri Komine MUTAMBU mu ntara ya BUJUMBURA.Mu ibaruwa ndende yandikiye minisitiri yamugaragarijeko aba bakozi b’Imana basoma igitabo gitagatifu cya Bibiriya gifunze kuburyo badashobora gusobanukirwa ibyanditswe ariyo mpamvu bashyira imbere ibyo kwaka abayoboke icyacumi n’amaturo kurusha kubigisha Ijambo ry’Imana.

Bwana Aloys yavuzeko ibijyanye n’icyacumi n’amaturo biri kwisonga muguteza ubwumvikane buce hagati y’abayobozi b’amadini maze bigateza indyane. Yagize ati “IMANA YANTORANIJE NGO NSHIRE AHABONA UBUHEMU BWABO"! Mu ibaruwa ye yakomeje agira ati " NDABANDIKIYE NDABASABA IKIGANIRO KUGIRA NEREKANE KO GUTOZA ICYACUMI ARI UBUSUMA BUKOMEYE.

Nkuko bitangazwa n’abayobozi b’insengero bavuga ko gutaga icyacumi ari byiza kuko ari itegeko ry’Imana. Bavuga ko kivamo imishahara y’abakozi b’Imana ndetse kikavamo n’igihembo cy’abandi bakora imirimo itandukanye yo murusengero,harimo imirimo yo gusukura urusengero,kugura umuriro, kwishyura amazi n’ibindi.

Gusa n’ubwo bimeze bitya ntihabura abakirisitu bavuga ko ibi bidakwiye ahubwo abapasiteri nabo bakwiye kugira imirimo bakora bakabona imishahara yabo aho gutegereza kubonera imishahara mu cyacumi.

Ese wowe ubona gutanga icyacumi n’amaturo ari ngombwa?

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye