NIBA HARI UWO UZI MUMENYESHE:Inzobere mukuvura ibibari kuva USA ziri i Kigali
Indwara y’ibibari ni inenge umuntu avukana irangwa no gusaduka kwigice cy'umunwa wo hejuru.Ntago ibibari bigarukira aha kuko hari naho usanga ubu burwayi bwarafashe igisenge cy'akanwa ugasanga nacyo cyarasadutse. Ubu rwayi bwo gusaduka k’umunwa wo hejuru mucyongereza bwitwa cleft lip naho gusaduka kw’igisenge cy’akanywa bikitwa cleft palate .Usanga rero hari abana bavukana ubu burwayi bwombi cg bakavukana bumwe muri bwo. Ikintu gitera ubu burwayi ntikiramenyekana. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyaba gitera ubu burwayi uretse kuba bizwiko bukunze gufata abana bakiri munda bagejeje igihe k’iminsi 35 isama ribayeho kuko ari muri icyo gihe ibice bizakora iminwa ndetse n'isura biba birimo kugenda byiyegeranya bikifunga. Iyo rero ibi bice bitifunze ni bwo havuka icyo kibazo,umwana akazavukana uburwayi bw’ibibari cg uburwayi bwo gusaduka igisenge cy’akanwa.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mubihugu byateye imbere umwana 1 ku bana 700 avukana uburwayi bw’ibibar