Ubusobanuro 6 bw'ibanze kunzozi zifitanye isano no kurota utwaye igare
Iyi ni Ingando online mukurikiye.
Murugendo
twatangiye rwogusobanura inzozi zitandukanye ,dukomereje k’ubusobanuro bw’inzozi
zifitanye isano no kurota utwaye igare n’izindi nzozi ziri rusange abantu
benshi bahuriraho,ziba zifitanye isano no kurota igare m’uburyo butandukanye.
Kurikira iki kiganiro m’uburyo bw’amashusho.
Kuva mugihe k’iterambere ry’ibikoresho biva mu nganda,igare ryahindutse kimwe mugikoresho abantu benshi bakoresha m’ubuzima bwa buri munsi.
Hari
ibitekerezo bivuga ko bitewe n’ukuntu dukunze kubona amagare menshi mu muhanda
cg gukunda imikino y’amasiganywa y’amagare,biri mubintu bishobora gutuma umuntu
agira inzozi zifite aho zihuriye n’igare,
gusa ibi ntago ariyo nkomoko yabyo gusa.
·
Muri rusange,Kurota
ubona igare munzozi aba ari ikimenyetso kigaragaza ukuntu uba uri guhangana no
kwakira ubuzima urigucamo muri iyo minsi.
·
Inzozi nkizi kandi
ziba zihishura ukuntu utangiye gufata ubuzima bwawe ukabwerekeza mukerekezo
gishya,cyane cyane bishingiye kuguhindura intego nibyo wari wariyemeje ariko ukabikora biturutse kumpamvu zitandukanye.
Dufashe
nkurugero hari igihe bishoboka ko umuntu yaba yigaga mu mashuri y’ikiciro
rusange(O Level) afite umushinga umurihirira ariko yamara kugera mu mwaka
wakane w’amashuri yisumbuye umushinga wamurihiriraga ugahagarara,bigatangira
kumugiraho ingaruka mu myigire ye. Haramutse hari umuntu bigendekeye gutya biroroshye
ko uyu muntu yatangira kujya agira inzozi zifite aho zihuriye no kurota igare
nk’ikimenyetso cyuko atangiye gutekereza icyerecyezo gishya yacamo no gufata
izindi ngamba zuko ari bukomeze amasomo cyangwa agahitamo kuyahagarika bitewe
nuko aba abona ntabundi buryo na bumwe asigaranye bwogukomeza kwiga.
Inzozi nkizi ntago zareberwa muri iki
cyerekezo gusa.
Birashoboka
ko,ushobora no gutandukana n’incuti mwajyaga muganira ibintu byinshi kandi by’ingenzi
cyane kuburyo igihe wabaga ukeneye inama yasangaga iyo ncuti.
Uko
gutandukana bishobora gutuma utangira gushaka uburyo bushya ugiye kubaho
udafite uwo muntu ugafata icyerekezo gishya,bikaba byanatuma utangira kurota
inzozi zifitanye isano n’igare.
Kurota ubona igare munzozi bishobora
gutandukana nibi tumaze kuvuga haruguru.
Bitewe
nuko iryo gare warose ryari rimeze,niba ryari rishya cg rishaje cg ubona
ryangiritse cg ukabona wari uritwaye cg ukabona hari uwari arigutwayeho cg ari
wowe wari umutwaye.
Niba
hari inzozi zifitanye isano nokurota igare waba ufite ariko ntuze kuzumva muri
izi tugiye kuvugaho,waza kutwandikira ubinyujije m’umwanya wagenewe comment cg
ugaca kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.
Ibyo
uzatwandikira tuzabisoma maze duhite tugusubiza.
1.Ubusobanuro bwo kurota utwaye igare muburyo busanzwe.
Incuro nyishi kurota utwaye igare n’ikimenyetso gituruka k’umunaniro umuntu aba afite.
Ubwonko
buba burimo butanga integuza yuko buri gukora binyuranyije nuko bwari busanzwe
bukora,bityo bukaba butaramenyera iyo mikorere.
Urugero:Kuba
umuntu yakoraga akazi k’amanywa nyuma bikaba ngombwa ko ajya akora ijoro izo
mpinduka zishobora gutuma umuntu arota atwaye igare.
Kurota
utwaye igare na none bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko uri wa muntu uri
gushaka gukorera kw’isaha cg kutubahiriza igihe.Gusa na none kurota utwaye
igare, bishobora guturuka ku byiyumviro bikangura imyanya ndanga gitsina nko
gutekereza cg kuvugana cyane n’umuntu mukunda cg kureba amashusho akangura
imyanya y’ibanga{Prono}.
2.Kurota utwaye igare uri wenyine ushobora no kurota
uritwaye uri kumwe nundi muntu umuhetse cg aguhetse.
Iyo
urose uhetse undi muntu kw’igare,inzozi
nkizo aba ari ikimenyetso kigaragaza ko uri wa muntu ushobora kwigenzura m’ubuzima
bwawe.
Urugero:
Hari abantu bagira umujinya witwa umujinya w’umurandura nzuzi.
Inzuzi
ubwazo mu muco nyarwanda zari zifite akamaro gakomeye cyane kuko zavagamo
umuti,zigatanga ibihaza biribwa cg bakazikuraho imboga zo kurya.Kugira umujinya
w’umurandura nzuzi rero bitanga ishusho y’umujinya umuntu atabasha kugenzura k’uburyo
igihe afite umujinya ashobora gukora ibintu byashyira ubuzima bwe mukaga nko
kurwana,gukubita abandi,gutukana,kumenagura ibintu,cg kugira inzigo.
Ibintu
nkibi n’ibintu ubwabyo bigirira ubuzima bwacu nabi.
Kurota
rero utwaye umuntu kwigare bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza uko ugenzura
ibintu bimwe na bimwe m’ubuzima bwawe.
Gusa
k’urundi ruhande ushobora kurota utwaye undi muntu kwigare nk’ikimenyetso kigusaba kugira umutima wokwicunga no
kwigenzura mubihe by’umubabaro.
3.kurota ugerageza gutwara igare ariko bikakunanira.
Kurota
ugerageza gutwara igare ariko bikakunanira ukurikije ubusobanuro bwizi
nzozi,ntago ari ikintu kiza biba bigaragaza.
Waba
usanzwe uzi gutwara igare cg utazi kuritwara,iyo urose ubona gutwara igare
byakunaniye aba ari ikimenyetso cyo kubura amahitamo.
Hari
igihe muri iyo minsi uba urimo guca mubintu bigusaba guhitamo witonze cg ukaba
ubona wabuze uko ukemura ikibazo ufite.Kurundi ruhande,kurota izi nzozi,
bishobora nokuba bitaba ibibazo waburiye ibisubizo muri ako kanya, ahubwo
bikaba ari ibintu biba bizaba mu minsi iri imbere,bityo kurota unanirwa gutwara
igare bikaba ari ikimenyetso cy’integuza yuko hari ibibazo ugiye kuzanyuramo mu
minsi iri imbere.
4.Kurota ubona utwaye igare mumvura cg uritwaye uri mu masiganywa.
Iyo
urose utwaye igare mumvura aba ari ikimenyetso cy’uko hari umuntu wincuti yawe
uzagukorera ikintu gitangaje ugatungurwa.
Gusa
icyo kintu gishobora kuba ari igikorwa kiza cg kikaba ikintu kibi utari witeze
ko wagikorerwa n’umuntu w’incuti yawe.
Iyo
noneho urose uri mumasiganywa y’amagare ariko ntuyarangize, inzozi nkizo aba
ari ikimenyetso kigaragaza ko ugiye guhura n’akazi kenshi mu minsi iri imbere k’uburyo
bizagusaba gukoresha ubushishozi n’ubwenge kugirango ubashe kukarangiza neza.
Ariko
iyo urose ubona waruri mu masiganywa ukabona urayarangije,byo biba ari
ikimenyetso cyuko mu minsi iri imbere uzumva inkuru nziza.
5.Kurota ubona utwaye igare ariko ubona uri guca mu
muhanda umeze nkumwobo.
Inzozi
nkizi zo,aba ari ikimenyetso kigaragaza ko ugomba gutangira kwitegura ingaruka
z’ibintu uba ukunda gukora cg bikaba gutangira kwitegura kuzakira ibintu
bizakubaho biturutse ahantu hatandukanye.
Inzozi
nkizi zikunda kuba kubantu baba birimo bahura n’ibibazo cg inzitizi
zitandukanye ariko ugasanga ntibiteguye kwakira ibiba bizababaho.
Akenshi
iyo urose izi nzozi uba ugomba gutangira kwitegura kwakira ingaruka mbi cg
inziza gusa ugakora ibishoboka byose ukirinda ikintu cyagukururira ibibazo.
6.Kurota ubona utwaye igare ahantu hacuramye
kandi nta feri rifite.
Kurota
utwaye igare ridafite feri kandi uritwaye ahantu hamanuka nizimwe munzozi mbi
cyane umuntu ashobora kurota.
Mubyukuri
inzozi nkizi ntago zisobanuye ikintu kiza.
Izi
nzozi zisobanuye kubura icyerekezo no gutakaza ibintu by’ingenzi m’ubuzima
bwawe.
Bishobora
kuba ikimenyetso cyo kubura akazi,ikimenyetso cyo gupfusha,ikimenyetso
cyoguhura n’impanuka cg uburwayi bukomeye cg gutakaza ibindi bintu byagaciro
mubuzima bwawe nko gutandukana n’umukunzi wawe n’ibindi nkibyo.
Iyi ningando online mwari mukurikiye.Ushobora
gukurikira ibindi biganiro tuba twateguye m'uburyo bw'amashusho ukanze hano Kanda hano
Nkwibutsa
ko niba hari inzozi ufite ukeneye kumenya ubusobanuro bwazo watwandikira
tukazigusobanurira. Watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment cg
igitekerezo cyawe ukakinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.
Ibyo
muzatwandikira tuzabisoma kandi tubasubize.
Mwakoze
kudukurikira,nahubutaha.
Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?
4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!
Comments
Post a Comment