Sobanukirwa:Impamvu zitera abantu bakuru kunyara kuburiri n'umuti ubivura

Iyi ni Ingando online.Uyu munsi turarebera hamwe impamvu nyamukuru zishobora gutuma umuntu mukuru anyara kuburiri.

Kunyara kuburiri ntago ari ingeso ahubwo bishobora kuba uburwayi.Kunyara ku buriri,n’igikorwa  cy’umubiri kidaturuka kubushake gituma uruhago rw’inkari rwifungura hanyuma inkari zigasohoka umuntu ntabushake abikoranye.Kuba byitwa gutya,nuko ari igikorwa gikunze kuba umuntu aryamye mugihe cya n’ijoro.

Mundimi zamahanga kunyara kuburiri byitwa bed wetting cg nocturnal enuresis m’ururimi rw’abahanga m’ubuvuzi.

KUNYARA KUBURIRI NTAGO BIBA KUBANA GUSA.

Tumenyereye ko abana bakiri bato aribo bakuzwe kunyara ku buriri bagatangira kubireka mu myaka 5 ariko iki kibazo cyo kunyara ku buriri hari igihe kirenga ugasanga umuntu abaye mukuru akinyara ku buriri.Muri kikiganiro tugiye kubagezaho impamvu ziza kw’isonga zigatuma umuntu mukuru anyara kuburiri.UBUJYANAMA NUMUTI WAKORESHA MUKWIVURA.

Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho


Ubu burwayi bwo kunyara kuburiri bugabanijemo ibyiciro bibiri:

Ikiciro cya mbere cyitwa Primary enuresis icya kabiri kititwa Secondary enuresis. Bavugako ubu burwayi ari primary enuresis iyo umuntu unyara kuburiri ari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,hanyuma bakavuga secondary enuresis igihe umuntu anyara kuburiri afite imyaka 10 kuzamura.

Mugihe unyara kuburiri ari umwana uri munsi y’imyaka 5 ntago byakwitwa uburwayi,kuko ari ibintu bisanzwe kuko imyanya igenzura uko umuntu anyara iba igikura itaragira kurugero ibasha gukora neza.

Mu miryango myinshi, iyo bafite umwana unyara ku buriri arengeje imyaka 5 usanga bamuhoza ku nkenke, bityo umwana nawe bikamutera ipfunwe ndetse bikaba byanamuhungabanya.Kubantu bubatse ingo iyi ndwara isenya urugo cg ikazana amakimbirane,umwuka mubi n’impagarara m’umuryango.

Icyo ubushakashatsi bwagaragaje kuri iyi ndwara yo kunyara k uburiri.

Ubushakashatsi bwakozwe , bwagaragaje ko 10% by’abana bakomeza kunyara ku buriri ndetse bakanabikurana.Ibi bivugako mubana 100,icumi muri bo, bakomeza kunyara kuburiri ,bakabikurana kugeza aho babaye abagabo n’abagore.

Kunyara kuburiri ntago ari ubushake kuko bigenzurwa n’uruhago hamwe n’imikaya bikorana.

Ubusanzwe Uruhago ni nk’agafuka kaba  ku gice cyo hasi ku nda,kakaba ububiko

bw’imyanda ituruka mw’ iyungururwa ry’amaraso rikorwa n’impyiko zacu.Iyo myanda nizo nkari.

Iyo izi nkari zimaze gukorwa,zikuzura m’uruhago ubwonko buha uruhago amabwiriza yo kuzisohora hanze hifashishijwe imikaya n’imitsi irukoze.Akenshi kubana bato ,ubwonko buba butaragira ubushobozi bwo kubasha kugenzura imitsi n’imikaya by’umubiri muri rusange ,aribyo bituma uruhago rutagira ubushobozi buhagije bwo  gufunga cyangwa gufungura inkari mugihe runaka.

Ibintu  bishobora gutera kunyara ku buriri haba ku bana cyangwa ku bantu bakuru.

1.Kubura umusemburo wa ADH uhagije mu mubiri.

Ubusanzwe umubiri wacu usohora umusemburo  witwa ADH (anti diuretic hormone).Uyu musemburo ufitiye akamaro gakomeye umubiri wacu kuko utuma umubiri ukora inkari nkeya.Ahanini umubiri urekura uyu musemburo cyane cyane iyo umuntu asinziriye bityo ubushake bwo kunyara bukaba buke kuko uyu musemburo uba watumye umubiri wacu ukora inkari nkeya mugihe dusinziriye.

Mubyumvikana Ku bantu  badafite uyu musemburo uri kurugero rukwiye akenshi bahura n’ubu burwayi bwo kunyara ku buriri nomugihe baba bamaze kuba bakuru.Muri iki kiganiro turaza kukugezaho umuti ushobora kugura muri farumasi kubujyanama bwa muganga,ushobora gufasha abafite ikibazo cyuyu musemburo wa ADH  kuba wajya k’urugero rukwiye

2.Kunyara kuburiri bishobora guturuka kuruhererekane ry’umuryango.

Ubusanzwe k’umuntu muzima impyiko n’uruhago ntago bikora kimwe kumanwa na n’ijoro.Kumanwa hakorwa inkari nyinshi naho mugihe cya n’ijoro hagakozwe inkari nkeya.Umubiri wacu muburyo busanzwe kumyaka itanu uba ufite ubushobozi bwokugenzura gufunguka no gufunga uruhago rw’inkari.iyo umwana rero arengeje imyaka 5 akarinda ageza kumyaka 10 gukomeza umubiri we utarashobora gutegeka uruhago,haba hari ibyago byinshi yuko abikurana kugeza abaye umugabo cg umugore. Zimwe mumpamvu zibitera nizi.

Iyo wagize umwe mubabyeyi bawe wanyaraga kuburiri yararengeje imyaka itanu,uba ufite ibyago bingana na 45% byo kuzanyara kuburiri.Iyo ababyeyi bawe bombi banyaraga ku buriri bafite imyaka iri hejuru y’itanu umwana babyaye aba afite ibyago bingana na 75% byokunyara kuburiri amaze kuba mukuru.

4.Gusinzira cyane bikabije no kugira ubwoba.

Gusinzira kwacu kugabanyijemo ibice 4 byingenzi.

1.Kuba maso[awake].

2.Gusinzira bisanzwe[light sleep].

3.Gusinzira  cyane[deep sleep].

4.REM{Random Eye Movement].

Muri Iki kiciro cya kane,nicyo kiciro cyo gusinzira umuntu ageramo akaba yatangira kurota inzozi zitandukanye. Abantu rero bakunze kugira ibitotsi byinshi k’uburyo iyo bamaze gusinzira biba bitoroshye kubakangura usanga iyo bafite cyakibazo cyokutagenzura uruhago k’uburyo buhagije,iyo bamaze gusinzira bakaba barimo kugona bishobora kubakurizamo kunyara kuburiri.

Kubana bato cg abantu bakuru mugihe basinziriye bashobora kurota barimo nko gukina umupira hanyuma akajya kunyara.Mugihe agiye kunyara agasohoka mukibuga kugirango anyare,uko anyara munzozi akaba arinako aba ari kunyara mu buriri ibyo akabikorera icyarimwe.Akarota arikunyara hanze yikibuga akananyara m’uburiri aryamyemo.

Ibi biterwa nokuba uruhago rw’umwana rutaraguka mungano kuburyo rushobora kubika inkari ziri gukorwa n’umubiri rwajya kuzura,umubiri ugahitamo gutegeka uruhago gufunguka hanyuma umwana akanyara k’uburiri,kuko aba yasinziye ubuticura ntabe yabyuka ngo ajye kunyara.

Rimwe na rimwe, ibi bintu bishobora no kuba k’umuntu mukuru.Ikindi nuko umuntu ugira ubwoba bwo kubyuka ngo ajye kunyara ashobora nawe kunyara k’uburiri. Aha twavuga nk’umwana ushobora kuba yiga mukigo yiga abamo kuko ntabwiherero buba buri mubyumba bararomo,ashobora kugira ubwoba bwokubyuka ngo ajye kunyara bigatuma akomeza kurwana n’inkari kugeza yongeye agasinzira bikaza gutuma anyara kuburiri asinziye.

Nibyo koko umuntu ashobora kuba aryamye akarota hanyuma ibyo ari kurota bikagira ingaruka runaka zigaragara k’umubiri we muri ako kanya.

Aha twatanga nk’urugero rwo KWIROTERAHO.

Umusore ashobora kurota arimo akora imibonano mpuzabitsina akumva arishimye mu nzozi nkuri kuyikora koko,hanyuma izo ndoto zigasozwa nuko asohoye nk’igikorwa kirangiza imibonano mpuzabitsina nyirizina.

4.Indwara z’imitsi n’imikaya zishobora gutuma umuntu anyara kuburiri.

5.Kanseri ya prostate cg kwiyongera m’ubunini kwa prostate ikabyiga uruhago

6.Kubaga umugore imwe mumyanya mwibarukiro bishobora kwangiza imitsi n’imikaya igira uruhare mwigenzura ryo gufunga no gufungura uruhago nabyo bikaba byatuma umuntu mukuru anyara kuburiri.

7.Abagore bamaze kugera mugihe cyo gucura no muzabukuru bashobora kugira ikibazo cyokugabanuka kumusemburo wa astrogene.uyu musemburo utuma imikaya yuruhago ikomera ikagira ingufu zihagije zo gufunga inkari.

8.Kutagira kuri wese igihe bishobora gutuma umwanda wo mumara uba mwinshi ukabyiga uruhago bigatuma rurekura inkari byahato nahato,igihe umuntu aryamye.

9.Indwara ya diyabete nayo ishobora gutuma umuntu anyara k’uburiri.

10.Kuba umuntu yaragize ikibazo cy’imikurire yuzuye y’imikaya ishinzwe gufunga no gufungura uruhago.

NYUMA YOKUREBA IBINGIBI BYOSE REKA TUREBERE HAMWE UMUTI WAFASHA UMUNTU UFITE IKIBAZO CYO KUNYARA KUBURIRI.

1.KUDAFATA IBYO KUNYWA MU MASAHA ASATIRA IJORO.

Mubyukuri, ibi sibyo bikuraho uburwayi ariko bifasha umuntu ufite iki kibazo kuba  yaza kujya kuryama m’uruhago rwe nta nkari nyinshi zirimo kuko agomba no kubanza kujya kunyara mbere yo kuryama.

2.KWIRINDA IBINYOBWA BIKUNGAHAYE KURI KAFEYINE.

Aha twavuga nk’ikawa cg shokora.Ibinyobwa bikungahaye kuri kafeyine biri mubisunikira umubiri wacu gukora nogusohora amazi menshi mu mubiri.

3.KUDATOTEZA CG GUHOZA KUNKEKE UMUNTU UNYARA KUBURIRI.

Mugihe hari umwe mubagize umuryango ufite iki kibazo,ntago ari byiza kumutoteza;kumwinuba no kumuha ibihano byahato nahato.

Mugihe cyakera harabana babwirwaga ko nibanyara k’uburiri bari bukubitwe cg bakabahanisha kubababisha igisura kumyanya yibanga,kubaserereza no kubataranga hanze n’ibindi. Ibintu nkibi n’ibindi nkabyo ntago bifasha umuntu mukuru cg umwana kuba yareka kunyara kuburiri,ahubwo yumva yihebye kugeza aho ashobora nokumva yiyanze akitakariza ikizere ndetse bikaba byanatuma iminsi yose ahorana agahinda gakabije GASHOBORA NO GUTERA KWIYAHURA.

Mugihe umuntu afite ubu burwayi agomba kwihanganirwa akagirirwa ibanga nkuko bikorwa no k’ubundi burwayi.

4.KWIHATIRA KURYA IBIRIBWA BIKUNGAHAYE KURI MAGEZIYAMU.

Mageneziyamu ifasha imitsi n’imikaya yacu kugira imbaraga zihagije no gukora neza ikaba inagira uruhare mugufasha imikaya y’uruhago kugira ubushobozi bukwiye bwo gufunga no gufungura inkari.Iboneka cyane cyane mubijumba n’ibitoki.

5.KWIRINDA KUMWA INZOGA.

Inzoga nazo ziri mubisunikira umubiri gusohora amazi menshi bigatuma uruhago rwuzura vuba kandi rukaremererwa bigatuma umuntu ukunda kuzinywa zagabanya ubushobozi bw’uruhago bwo gufunga inkari igihe kirekire.

6.KWIRINDA IBINYOBWA BIKUNGAHAYE KUMASUKARI NKA ZAFANTA NINDI MITOBE IFITE AMASUKARI MENSHI

7.KUGABANYA INGANO YISUKARI UNWA MUCYAYI CG IGIKOMA

8.GUKORA UMWITOZO WO KUMENYEREZA URUHAGO GUFUNGA INKARI UMWANYA.

Aha twavuga nkokuba uri murugo wakumva ushatse kujya kunyara ntuhite ujyayo ukagerageza gufunga inkari mugihe runaka buri uko ushatse kunyara ntuhite ujya yo,bizatuma ubwonko bukangura imikaya ishinzwe gufunga no gufungura uruhago ikajya ibasha gufunga uruhago umwanya munini.

9.GUHEREKEZA UMWANA HANZE MUGIHE ASHAKA KUNYARA

10.MUGIHE UBONYE NTAMPINDUKA UGOMBA KWIHUTIRA KUGANA ABAGANGA BAKAGUFASHA.

Harumuti witwa Desmopressin(soma de-si-mo-pre-si-ne)  umwe mu miti ikoreshwa mu kongera  nogushyira k’urugero rukwiye umusemburo wa ADH mu mubiri.Akamaro kuyu musemburo twakavuze haraguru.

Uretse ibi abaganga bashobora no kukugira ubundi bujyanama bwagufasha mugukira kuko na none hari aho iyi ndwara ishobora guturuka kubibazo biterwa n’imitekerereze umuntu ashobora kuba yarakuranye nko kuba umuntu yarakuriye m’urugo rubamo amakimbirane cg akaba afite stress zituruka kubintu bitandukanye.

Mugihe harumuntu wivuje ubu burwayi ntibukire yaba umwana cg umuntu mukuru,ashobora kwifashisha pampa zabugenewe.zirahari kw’isoko z’abana n’abantu bakuru.

Iyi ningando online mwari mukurikiye niba hari igitekerezo ufite kuri kiganiro wakitugezaho ukinyujije mumwanya wagenewe comment.tuzagisoma kandi tugusubize.

Ndabashimiye, nahubutaha.

Ibindi biganiro wakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Kwipima inda,ukoresheje Isukari

2.Gupima inda ukoresheje korogati(Colgate)Birizewe nk'ibindi byose

3.Dore uko wakoresha umunyu ugapima ko utwite


 

 

 

  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye