Ngibi ibintu abakene dukora,bigatuma tutagera k'ubukire nyabwo
Iyi ni Ingando online.
Uyu munsi tugiye
kurebera hamwe ibintu abakene dukora bituma tutigera dukira kabone n’ubwo
twaba dutangiye kubona amafaranga twa
kwifashisha,tugahindura ubuzima.
Kurikira iki kiganiro m'uburyo bw'amashusho.
Mubuzima tubayeho
hari urwego rw’abantu bishimira kugura ikote ry’ibihumbi 20,ishati y’ibihumbi
10,ipantaro y’ibihumbi 15,inkweto z’ibihumbi 50 n’isaha y’ibihumbi 10 telephone
y’ibihumbi 200 cg ibindi bintu birusha kure agaciro ibi tumaze kuvuga ariko
nyuma yo kubigura ,ugasanga nta n’ibihumbi 10 basigaranye mu mufuka wabo.
Kurundi ruhande
ushobora kuhabona undi muntu wambaye imyenda isanzwe rwose igura nk’ibihumbi 10
kandi agakoresha ya terephone yagatushe itarengeje amafaranga ibihumbi cumi na
bitanu!
Nubwo biba
bigaragara ko uyu muntu afite ibikoresho biciriritse,iyo ubashije kumenya imitungo
afite yose usanga ibarirwa mugaciro kabarirwa muri za miriyoni.
Icyambere:Abakene ntago batita k’ubuzima bwabo mugihe abakire bo bita k’ubuzima bwabo.
Kuba tuvuze ko umukene atita k’ubuzima bwe
ibyo twese turabizi.
Ubu tuvugana hari abantu bataragura
ubwisungane mukwivuza bidatewe nuko ntabushobozi bafite bwo kubugura ahubwo
bigaterwa nuko baziko ubwisungane mukwivuza budakenewe kuko iyo babuguze umwaka
ushira batarwaye ngo bivuze,bityo iyo babuguze baba bumva bahombye.
Ibi sibyo kuko ntawusezerana n’uburwayi.Hari
igihe umukene arwara kugirango abashe kwivuza bikamusaba kugurisha umurima we
nabwo akawugurisha ku mafaranga make cyane bitewe nuko ashaka amafaranga yavuba
yo kwivuza.
Urugero rwa kabiri:Twese turabizi ko hirya nohino aho tugurira
ibyo dukeneye tuhasanga inzoga ndetse n’itabi kandi abashakashatsi bagaragaje
ko ibi byombi Atari byiza k’ubuzima bwacu.
Umukire azahitamo kugurisha inzoga n’itabi
kugirango umukene mu mafaranga yabonye amuvunnye aze agure inzoga n’itabi byice
ubuzima bwe mugihe umukire arimo kubyungukiramo.Ntago ari kenshi uzasanga
umuntu ucuruza inzoga yazinyweye yasinze ariko uzasanga akenshi abaguze inzoga
aribo basinze.
Mu ijambo rimwe,menya ko niba ushaka kuba
umukire ikintu cya mbere ugomba gukora,ugomba gutangirira kukwita k’ubuzima
bwawe kuko hari igihe,igihe cy’ubukire kitazagusanga ukiri muzima ubaye utitaye
k’ubuzima bwawe.
Icyakabiri:Umukire agura gusa ikintu kimwinjiriza amafaranga mugihe umukene agura ikintu kimutwara amafaranga.
Umuntu w’umukire ntago ajya akora ikosa
ryo kugura ikintu kizajya kimutwara amafaranga kandi ntayandi mafaranga kizajya
kimwijiriza.
Iyo bitagenze uku ukagura ikintu kizajya
kigutwara amafaranga buri munsi kandi kitinjiza icyo kintu kiba kiri
kuguhombya.
Urugero:Niba ufite
telephone uzi amafaranga uyishyiramo kugirango ubashe guhamagara no gukoresha
internet.
Bitekerezwako mubantu ijana kw’isi byibuze
80 muri bo baba bafite terephone za smarty phone.Ariko muri abo mirongo inani ku
ijana bafite izo terephone zigezweho 5 ku ijana bonyine nibo bakoresha byibuze
20 ku ijana by’ubushobozi bwizi terephone zigezweho.
Izi terephone uretse kuba zikura
amafaranga mu mifuka yacu zitwara umwanya wacu twakabaye dukora ibindi bintu
byatubyarira amafaranga cg ibindi bintu bibarirwa mugaciro kamafaranga.Hari
abantu barwaye amaso kubera gukoresha terephone nijoro baryamye kandi ibi
bakabikora bananiwe mugihe bakabaye baryama bakaruhuka.
Nibyiza rero ko mbere yo kugura ibintu wajya ubanza ukagereranya agaciro kicyo bizakwinjiriza ukareba ko uzaba uri kunguka cg guhomba.
Icya gatatu:Ntamukire ukina urusimbi cg ngo ajye mu mikino yogutega.
Niba hari bumwe mubucuruzi buri kugera k’urundi
rwego n’ubucuruzi bwitwa gukina Imikino yamahirwe ndetse no gutega.
Bene iyi mikino bagena ingano runaka y’amafaranga
bari busohore mu mifuka yabo kugirango babone uko baza kwinjizamo andi menshi
cyane.
Urugero:Umukire ashobora
gupanga akavuga ko aribuhe abanyamahirwe 100 bari butange amafaranga 1000 kuri
buri mukino akabasaba gutega cg gusheta ko nibatsinda ari bubahe ibihumbi 100
kuri buri muntu.Mubyumvikana gutanga amafaranga igihimbi ugatsindira ibihimbi
100 ni ibintu byiza kandi bitavunanye.
Niba ari uku bimeze abantu ibihumbi icumi
bazaza babyigana buri wese ashaka gutsindira amafaranga ibihumbi ijana yatanze
igihumbi gusa.
Ibi bizatuma umukire yinjiza amafaranga
menshi cyane abarirwa mu mamiriyoni mugihe yashoye miriyoni imwe gusa.Kurundi
ruhande nuko umuntu utsindiye aya mafaranga atayabyaza mo ikindi kintu kinjiza
ahubo ahita ayasubiza mu mukino wamahirwe kugirango abone andi menshi
yisumbuyeho bikarangira ayatakaje yose.
Nguko uko imikino yamahirwe itwara
amafaranga menshi iyakuye mu mifuka yacu abenshi tugakena bake bagakira.
Icya Kane:Kugura ibintu igihe cya promotion
Igihe cya promotion twese turakizi kandi
tuzi igihe ibihe bya promotion bikunda kuzira cyane cyane mu bihe by’iminsi
mikuru.
Bizwi neza ko mubihe by’iminsi mikuru
aricyo gihe abantu bakunda kugura ibintu byinshi kandi akenshi nakenshi baba
badakeneye cyane.
Kugura ibintu igihe ibiciro byagabanutse
bishobora gutuma umuntu agura ibintu byinshi k’uburyo atateguye bigatuma umuntu
ashobora gutakaza amafaranga m’uburyo butaringombwa.
Abahanga muby’ubukungu batanga inama ko
iyo umuntu agiye mwisoko agomba kuba afite urutonde yanditseho ibintu ari
bugure yateguye kugirango atagura buri kantu kose abonye keza Atari akeneye
akakagurira ubwiza bwako gusa cg kuko yumvise bakamamaza kandi bitari biri muri
gahunda.
Icya Gatanu:Kwirengagiza umuco mwiza wo gukora no kwizigamira.
Ukuri kw’ibintu nuko ikintu k’ingenzi
ufite atari icyo ufite none.Mbese ikintu kirangirana n’uyu munsi gusa.Ikinzenzi
ni ikintu ushobora kuba ufite gishobora kukuramira ejo nejo bundi byakomeye.
Ntago burigihe m’ubuzima ibintu bihora
bimeze neza.Hari igihe umuntu ageramo akaba nt’amafaranga ari kwinjiza bigasaba
ko witabaza y’amafaranga wazigamye.
Uretse nibi kandi umukire azi neza ko hari
imyaka azageramo akaba atakibashije gukora agatungwa nibyo yakoreye igihe yari agishoboye
gukora.
Niyo mpamvu uko byagenda kose mubyo akora
atibagirwa ikintu kitwa kwizigamira.
Iyo tuvuze kwizigamira ntago biba
bisobanuye ko ugomba kwizigamira ibyo usaguye.Kwizigamira bisa no kwiyima ibyo
udakeneye cyane uyu munsi ukabibikira umunsi wejo kuko ntawamenya uko ejo
hazaramuka.
Ingaruka zo kutizigamira abenshi muritwe
turazizi kuko tuzi uko byatugengekeye mugihe batubwiraga ko tugomba kuguma
murugo kubera icyorezo cya korona virusi.
Niyompamvu ugomba gukoresha ibishoboka byose
ukizigamira,ibyo ukabikora atari uko ufite byinshi ahubwo ukabikora kuko uzi
akamaro kabyo.
Tekereza niba hari ibyo ubura kandi urimo
gukora,utekereze nanone uko bizamera utakibasha gukora,uko bizamera.Ubutekereje
ho neza nibwo uhita ubona gaciro ko kwizigamira.
Iyi ningando online mwari mukurikiye.Niba ufite igitekerezo,ikibazo cg inyunganizi ushaka kutugezaho watwandikira unyuze kuri page yacu ya facebook cg ukabinyuza mu mwanya wagenewe comment.
Ibyo muzatwandikira tuzabisoma kandi
tubasubize.
Mwakoze kudukurikira,ndabashimiye.
Comments
Post a Comment