Ingaruka zo kuboneza urubyaro ukiri umukobwa
Uyu munsi tugiye kuvuga kungingo irebana n’ingaruka zo kuboneza urubyaro k’umukobwa ukiri muto aho turaza kugira icyo tuvuga kuri buri bwoko butandukanye bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa cyane kurusha ubundi.Ikaze muri iki kiganiro.
1.Nibande bakeneye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Ubusanzwe kuboneza urubyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango umuntu yirinde kuba yasama mugiye atabishaka. Mubyumvikana rero uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagakwiye kuba bureba buri wese uri mu gihe cyo kuba yabyara.
Muburyo rusange iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango,aba yinjiye mugihe cyo kuba yasama igihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cg ntabe afite uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha,uyu mukobwa akomeza kugira ubu bushobozi kugeza ageze mugihe cyo gucura.
2.Uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibyiciro bibiri
byibanze.
Nubwo hari uburyo bugiye
butandukanye kandi bwinshi bwo kuboneza urubyaro,ariko ubwo buryo bwose umuntu
yabugabanyamo ibyiciro bibiri byingenzi.
Ikiciro cya mbere
kigizwe n’uburyo bwo kuboneza urubyaro budakoresha
imisemburo.
Urugero: Gukoresha
agakingirizo,kaba ak’abagabo cyangwa ak’abagore, urunigi, gukoresha imiti yica
intangangabo ishyirwa mu gitsina cy’umugore iminota 10 mbere yo gukora
imibonanompuzabitsina izwi ku izina rya spermicide,
ndetse n’agapira ko mu gitsina, katarimo imisemburo.
Ubu nibwo buryo bwo kuboneza
urubyaro umuntu yavugako budakoresha imisemburo.
Ikiciro cya kabiri
kirangwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha
imisemburo.
Urugero:
gukoresha ibinini birimo amoko
atandukanye, uburyo bwo gukoresha inshinge zitandukanye, agapira ko mu kuboko,
ndetse n’agapira ko mu gitsina gakoze mu misemburo.
3.Ese umukobwa utarabyara yaba yemerewe gukoresha uburyo
bwo kuboneza urubyaro?
Mugusubiza iki kibazo,mwibuke
icyo kuboneza urubyaro aricyo.
Kuboneza urubyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango umuntu yirinde kuba yasama mugiye atabishaka cg atabiteguye mugihe agiye gukora imibonano mpuza bitsina.
Mubyumvikana rero uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagakwiye kuba bureba buri wese uri mu gihe cyo kuba yabyara. Nkuko twabivuze nubwo igihe cyo gutangira kujya mu mihango kigenda gitandukanye ariko umukobwa wese watangiye kujya mu mihango aba ashobora gusama mugihe akoze imibonano mpuza bitsina kandi akaba ntaburyo bwo kwirinda gusama yakoresheje.
Ibi bivuze ko umukobwa
utarabyara nawe agomba kuba afite uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha kuko
uburyo bwo kuboneza urubyaro butagenewe abagore gusa,ahubwo bureba buri wese
uri mugihe cyo kuba yatera cg agasama inda,Ningombwa rero ko umukobwa
utarabyara igihe agiye gukora imibonano y’ibuka uburyo bwo kuboneza urubyaro no
kwirinda inda itateguwe.
Gusa ikitonderwa ni uburyo bwoguhitamo
uburyo bwo kuboneza wakoresha,nigihe ugomba gutangira kubukoresha.
4.Ikiganiro cyacu,reka tugikomereze kungaruka ushobora
guhura nazo uboneje urubyaro ukiri muto.
Guhitamo uburyo bukwiriye bwo
kuboneza urubyaro nibyo bya mbere, haba ku mukobwa no ku mugore. Mwibukeko ko
hari uburyo bwokuboneza urubyaro bukoresha imisemburo n’ubudakoresha
imisemburo.
Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo, butuma umubiri w’umukobwa cg
umugore wifata nk’aho utwite, bigatuma intanga ngore zitongera gukura.
·
Ku mukobwa wese uri munsi y’imyaka 12 uretse kuba akiri umwana
atemerewe guhuza ibitsina ugendeye ku mategeko y’igihugu cyacu, nta buryo na bumwe bwo kuboneza urubyaro
bukoresha imisemburo aba yemerewe gukoresha. Ibi biterwa nuko umubiri we
uba ukiri gukura,kuburyo uba utaragira ubushobozi bwo gukorana neza
n’imisemburo iba iri mubikoresho byo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo.
Umwana
w’umukobwa uri munsi y’imyaka 12 aramutse akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro
bukoresheje imisemburo,bishobora kumuteza
ubugumba bwa burundu.
·
Ku mukobwa uri munsi y’imyaka 18, ntiyemerewe kuba yakoresha
agapira ko mu gitsina cg uburyo bwa (IUD) kuko bimwongerera ibyago byo kwandura za
mikorobi zo mu gitsina (pelvic infection).
Bitewe nuko iriya miti
iboneza urubyaro ituma umubiri udakora imisemburo izatera intanga gukura, ku
mukobwa ukiri gukura, ni ukuvuga utarageza imyaka 21, harimo ingaruka zuko
binatuma imisemburo ituma umukobwa akura idakora neza .
Imwe mu misemburo ishobora
kubangamirwa nuko umukobwa yaboneje urubyaro akiri muto umuntu yavuga
nk’umusemburo witwa:
·
Testosterone
·
Androstenedione
·
DHA
·
Estrogen
Iyi misemburo yose ikaba ari
imisemburo umubiri ubwawo wikorera.
Iyi misemburo yose ifite
akamaro kagiye gatandukanye harimo no gutuma habaho imikorere myiza y’ubwonko,
kongera ubwenge bwibutsa (memory), gukora neza akazi, no kuvura uburibwe cg
stress.
Nka Testosterone yo ituma
umugore agira ikibengukiro ndetse ikanatuma imikaya ye (muscles) ikora neza.DHA
yo itera kudasaza ku ruhu ikanavura kwiheba no kwigunga.
Iyo rero umukobwa aboneje
urubyaro akoresheje imisemburo akiri muto, ashobora gutuma imikorere y’iyi
misemburo ibura bityo akagerwaho n’ingaruka zo kudakora kw’iyi misemburo.
5.Reka noneho tuvuge kungaruka zo kuboneza urubyaro
kumukobwa ukiri muto bitewe n’uburyo bwo kuboneza umukobwa yaba yahisemo.
A.Reka duhere
kuburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresheje ibinini.
Hari ibinini bitandukanye
byifashishwa mu kuboneza urubyaro ariko muri iki kiganioro turi bwibande
kubinini bikunze gukoreshwa aribyo Microgynon na Microlut.
Iyi miti ikora bimwe ariko
igatandukanira kungano y’imisemburo iba iyigize nuko ikoreshwa.
Reka duhere ku binini bifite imisemburo 2: Ibi
binini BIFITE IMISEMBURO IBIRI, bizwi nka Microgynon.
Ubusanzwe bikoresha unywa ikinini kimwe
buri munsi ku isaha idahinduka.Umuntu ukoresha iyi miti, imurinda gusama ndetse
ikanatuma agira ukwezi kudahindagurika. Ikindi nuko ituma atava cyane ari mu
mihango ndetse ntinamurye.
Gusa ku mukobwa uri munsi y’imyaka 18,
iyo yibagiwe kukinywa hagashira byibuze amasaha 3 urengeje ku gihe yari
kukinyweramo, ashobora gusama aramutse akoze imibonano idakingiye. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kuri aba
bakobwa ibi binini bishobora kubatera kurwara indwara yokuzana ibiheri byo mu
maso bidakira.
Ibinini birimo umusemburo w’ubwoko bumwe: Ibi binini BIGIZWE N’UMUSEMBURO W’UBWOKO BUMWE
bizwi nka Microlut.
Akenshi ibi binini bihabwa abagore bonsa kuko umusemburo ubigize
ari mucyeya ugafatanya nokuba umugore yonsa,bikamurinda
gusama. Rero iyo umukobwa abikoresha nta cyizere cyo kudasama yaba afite. Gusa
byo niyo wibagiwe kukinywa hagashira amasaha 12, umusemburo uba ukimurimo,kuburyo
ntangaruka byaguteza. Nabyo binyobwa kimwe ku munsi, kandi ukagirwa inama yo
kugifata ku isaha idahinduka.
B.Reka noneho tuvuge
kuburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje Inshinge.
Izi nshinge zikoreshwa
mukuboneza urubyaro zigizwe n’urushinge umuntu
yiteza buri mezi 3 (uretse ko n’urw’amezi 2 rubaho).
Izi nshinge zizwi nka kwizina rya DepoProvera.
Ku mukobwa ukiri muto mu
myaka ku buryo bw’umwihariko,kwiteza izi
nshinge bishobora kumutera kuzabura urubyaro burundu.
Ibi biterwa nuko igihe
umukobwa ukiri muto akunda gukoresha ubu buryo hari igihe umubiri uhita ubimenyera,
nuko akajya mu cyo bita anovulation
stage.
Iki ni igihe kimeze nko
gucura.Ikigihe umubiri utuma hatongera kubaho intanga ikura.
Ikindi kibi n’uko ku mukobwa ukiri
muto bishobora kugabanya ubwinshi bw’imyunyungugu iba mu magufa izwi nka(bone
mineral density). Iyo myunyu irimo calcium ariyo iza kw’isonga mugutuma tugira amagufa akomeye, ndetse inatuma ikorwa
ry’insoro zitukura (globules rouges/Red Blood Cells) rigenda neza kuko zikorerwa
mu musokoro.
Iyo rero umukobwa yiteza izi
nshinge aba afite ibyago byinshi byo kubura iyi myunyu bityo akaba yagira
amagufa adakomeye, kurwara rubagimpande akiri muto, no kugabanuka kw’amaraso.
C. Kuboneza
urubyaro bukoresha Agapira ko mu kuboko.
Aka gapira ko kuboneza
urubyaro gashyirwa mu kaboko,kazwi nka Jadelle
cyangwa Norplant.
Nta ngaruka zihariye ku mukobwa gateza. Urebye Nibwo
buryo umukobwa utarabyara, akaba
arengeje imyaka 12 y’ubukure ashobora gukoresha. Ingaruka zamubaho ni zimwe
n’izishobora kuba ku bandi bagore nko kurwara umugongo, kubyibuha, umutwe,
kubabara amabere, n’imihango itinda gukama. Cg ntihagire nimwe muri izi ngaruka
ugira bitewe n’imikorere y’umubiri wawe iba itandukanye n’iyindi muntu.
Gusa bibujijwe kuba
wagakoresha mu gihe urwaye kanseri y’amabere.
D.Tugana kumusozo reka tuvuge kuburyo bwo kuboneza urubyaro
bukoresha agapira ko mu gitsina (IUD).
Umukobwa utarageza imyaka 18 aba afite ibyago byinshi byo
kurwara kanseri yo mu gitsina, no kurwara indwara ziterwa na mikorobe zifata mu
gitsina (pelvic cancer and pelvic infection) mugihe yaba akoresheje ubu buryo.
Ibi nibigaragaza ko kuboneza
urubyaro ukiri umukobwa, by’umwihariko uri mu myaka yo hasi, bigomba gukorwa
byitondewe cyane.
Ikindi nuko umukobwa ukoresha ubu buryo aba afite ibyago byo kurwara kanseri
y’ibere byibuze inshuro 6 kurenza utabukoresha. Ikindi nuko ubu buryo iyo
bukoreshejwe amabere akiri gukura bigira ingaruka ku mikurire yayo kuko
bihagarika DNA zo gukura kwayo bityo bigatuma amabere y’umukobwa adakura nkuko
bikwiye.
Iyi ni Ingando online
warukurikiye.
Muburyo bw’incamake nuko
Atari byiza gukoresha uburyo bwokuboneza urubyaro bukoresha imisemburo k’umwana
w’umukobwa ukiri muto.
Mugihe bibaye ngombwa ko
ukenera guhitamo uburyo wakoresha bwo kuboneza urubyaro ukiri muto wahitamo uburyo
butandukanye buhari,bukoreshwa mukuboneza urubyaro ariko budakoresha
imisemburo.
Kubisobanuro birambuye twakugira inama yo kugana kwa muganga
ukagisha inama ababishinzwe mbere y’uko utangira gukoresha uburyo bwo kuboneza
urubyaro udafitiye amakuru ahagije.
Uramutse ufite
ikibazo,inyunganizi cg igitekerezo,watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe
comment,cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.
Ibitekerezo byanyu tuzabisoma
kandi tubasubize.
Mwakoze tudukurikira ni
ahabutaha.
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?
4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!
Comments
Post a Comment