Dore impamvu nyamukuru ituma umwana aba inzobe cg igikara nyuma yo kuvuka

 

Iyi ni Ingando online muteze mukurikiye.Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu umwana ashobora kuvuka ari nzobe ariko uko iminsi igenda  ishira umwana akagenda ahinduka igikara.Ikaze muri iki kiganiro.

Abantu benshi bajya bibaza impamvu umwana avuka ari inzobe ariko mu minsi mike bakabona umwana atangiye kuba igikara.Ibara ry’uruhu rw’umwana yaba inzobe cg igikara bigenywa n’uturemangingo tuba turugize aho ibi bitangirana n’igihe umugore agisama.

Kurikira iki kiganiro m'uburyo bw'amashusho


Uturemangingo tuba tugize umubiri w’umwana nitwo tugena tugena ibara ry'uruhu rwe. 

Uturemangingo tuba tugize umubiri w’umwana nitwo tugena ingano y’umusemburo wa meranine iba m’uruhu rw’umwana.Meranine ni umusemburo uba muruhu ugena ibara ry’uruhu rwaburi muntu.Ibi bivuze ko iyo umuntu afite uyu musemburo wa meranine mwinshi muruhu rwe aba agamba kuba igikara.Yagira meranine irihejuru akaba igikara cyane ariko nanone Umwana yavukana umusemburo wa meranine mukeya bigatuma ubuke bw’uwo musemburo butuma aba inzobe.

Ntago uyu musemburo wa meranine uba m'uruhu rw’umwana ugira umumaro wo gutanga ibara ry’uruhu rw’umwana gusa kuko uba ufite akamaro gakomeye ko kurinda uruhu indwara zituruka ku kugerwaho n’izuba ryinshi ndetse na cancel y’uruhu.Iyo rero ushyize umwana kuzuba ,bisa naho umuntu yavuga ko izuba rikangura wa musemburo wa meranine umwana yavukanye maze umwana agatangira kugenda asa igikara bitewe n’ingano ya meranine aba yaravukanye.

Gusa gushyira umwana ku zuba ,ntago aribyo bishobora gutuma umwana aba igikara cyane bikabije ahubwo aba igikara gihwanye ningano ya ya meranine imurimo uko agenda agerwaho n’izuba.

Mugihe cyo kuvuka umwana avukana uturemangingo akomora ku babyeyi be bombi.

Bivuze ko umwana avukana uturemangingo akomora k’umubyeyi w’umugabo n’utwo akomora k’umubyeyi w’umugore.Niba rero uturemangingo dukomoka k’umugabo twariganje cyane kurusha uturemangingo dukomoka k’umugore hazaba hari amahirwe menshi ko umwana uzavuka azavukana isura n’ibindi bice by’umubiri bisa k’urugero ruri hejuru n’ibice by’umubiri w’umubyeyi w’umugabo kurusha ko umwana yazavuka asa na mama we.

Na none k’urundi ruhande niba uturemangingo tw’umugore twarabaye twinshi kurusha uturemangingo tw’umugabo umwana azavuka asa na mama we kurusha uko avuka asa na papa we.Ibi bigendana nanone n’ibara ry’uruhu umwana azagira amaze kuvuka, bitewe naho yakuye uturemangingo twinshi.Niba papa ari inzobe mama akaba igikara umwana azafata ibara riri hagati no hagati ku mibiri yombi cg afate ibara ry’uruhu rusa n’urwumwe muri bo bitewe naho yakuye uturemangingo twinshi.

Gusa ibi si ihame kuko hari n’igihe umwana atavuka asa n’umwe mu babyeyi be akavuka asa n’undi muntu m’umuryango.Ibi biterwa nuko muri buri wese muri twe yifitemo uturemangingo akomora kubasokuruza bakera cyane umuntu ashobora no kuba atazi.

Ikindi twagarukaho,nuko uruhu rw'umwana rushobora kugenywa n’igihe yavukiye.

Kuba umwana  yavutse afite amezi icyenda(ashyitse) cg niba yavutse atarageza kumezi icyenda(adashyitse) bishobora kugira uruhare ku ibara ry’uruhu umwana azavukana.

Agahinja gashobora kugira uruhu rugaragara muyindi shusho bitewe n’ibyumweru kavutse gafite.Iyo agahinja kavutse kadashyitse kavukana uruhu rusa nurubonerana cg kakavukana uruhu rusa n’umweru bitewe nuko hari igihe kavuka kagifite k’uruhu ibyitwa vernix mundimi zamahanga.Vernix n’ibintu bimeze nkamavuta y’umweru biba bisize k’uruhu rw’umwana iyo akiri munda.Gusa uko umwana agenda akura,ibira ry’uruhu rwe rigenda rihinduka maze agafata ibara rikwiye haagendewe kuri yangano ya Meranine iba iri muruhu rwe.

Ikitonderwa

Kirazira gufata umwana ngo umushyire kuzuba ryinshi adatwikiriye kuko bishobora kwangiza uruhu rwe.Ariko n’ubwo bimeze bitya hari igihe umwana avukana indwara yitwa Umuhondo aho uruhu rwe na maso rimwe na rimwe biba bijya gusa umuhondo.

Iyo bimeze bitya hari igihe muganga agusaba gushyira ku zuba rya mugitindo ako kana kavutse gasa umuhondo  byibuze hagati y’iminota 10-15.Ibi iyo muganga abi gusabye n’ibyiza gukurikiza amabwiriza yaguhaye kuko bituma umwana agarura uruhu ruzima .

Umwana muto akenera vitamin D iva ku mirasire y’izuba

Uko umwana akomeza kugenda akura,agatangira gukambakamba no gukinira hanze aba ari ingenzi cyane kuko bituma ubushobozi bwe bwo kureba bugenda bwiyongera ndetse bigateza imbere n’imikurire ye dore ko aba anakeneye kugira vitamin D akura ku mirasire yizuba.Iyi vitamin ni ingenzi cyane kumagufa y’umwana.

Uko umwana ajyenda akura uruhu rwe rurahinduka

Uko umwana ajyenda akura,uruhu rwe birashoboka ko rugenda ruhinduka niba akunda kubona uburyo bwo kugera hanze kuzuba agenda azana uruhu rw’igikara ariko iyo atagera kuzuba kenshi ashobora kugumana uruhu rw’inzobe.Ni byiza rero ko umubyeyi agomba kwitondera cyane kuba yashaka gusiga umwana we amavuta akesha cg ahindura uruhu kuko bishobora kumuteza ingaruka zirimo no kwangirika kuruhu rwe.

Ukeneye kumenya ubwoko bw’amavuta meza wasiga umwana wawe,wakurikira iki kiganiro m’uburyo bwa video.Kanda hano

Niba hari igitekerezo ufite,ingunganizi cg ikibazo ushaka kutugezaho watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment cg ukatwandikira unyuze kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.

Ubutumwa bwawe tuzabusoma maze tugusubize.

Mwakoze kudukurikira,nahubutaha.


Ibindi biganiro wakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Ingaruka zo gukora sex uri mugihe k'imihango

2.Urugendo rw'intanga ngabo ivamo umwana

3.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya

4.Sibyiza gushaka utaramenya ubwoko bw'amaraso yawe.











 


Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye