Sobanukirwa indwara y'igifu giterwa no kubaho uhangayitse
Iyi ni Ingando online muteze amatwi.
Uyumusi tugiye kuvuga kubijyanye n’uburwayi bw’igifu
buturuka kumitekerereze cg bugaturuka kugahinda gakabije. Mbahaye ikaze mwebwe
mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe musanzwe mudukurikira muherereye hirya no
hino kwisi.
Ushobora
gukurikira iki kiganiro m’uburyo bw’amashusho
· Kutubahiriza gahunda yo kurya (kuryagagura),cg kurya ubusa,nko guhekenya ubunyobwa gusa ntakindi wariye cg guhekenya za shikarete ntakindi kintu kiri munda.Igifu na none gishobora guterwa no kunywa ibinyobwa bikarishye, uburozi ubwo ari bwo bwose, ibihumyo byica, n’ibindi byinshi bitandukanye.
Muri rusange uburwayi bw’igifu bukunze kugaragazwa nibi bikurikira.
Kugira iseseme, kuremererwa mu gifu,gucika intege, gukunda kubira ibyuya byahato nahato, gukora nabi kw’igifu nyuma yo gufata amafunguro, kuribwa mu gifu ubabirwa cg umeze nkutonekara, kuruka amaraso, kugira inyota cyane no kumagara ururimi, kugira isepfu idakira,kuzamuka kwa acide yo mugifu kurugero ruri hejuru(Ikirungurira gikabije) n’ibindi bimenyetso bitandukanye bitewe n’icyateye ubwo burwayi.
Gusa ubu burwayi bitewe n’umuntu uburwaye ,hari igihe
mubimenyetso twavuze hiyongeraho imvugo isa no gutaka muburyo budasanzwe(Umuntu
ya byita gusepfura muburyo budasanzwe).
Uburwayi bw’igifu burimo ibyiciro binyuranye.
Nubwo uburwayi bw’igifu bugiye bunyuranye bitewe n’icyabuteye,
uyu munsi twahisemo kugaruka k’uburwayi bw’igifu buturuka kumitekerereze.
REKA
DUHERE KUBURWAYI BWIGIFU BUTURUKA KUGAHINDA GAKABIJE
Kugira agahinda gakabije ubwabyo n’uburwayi butera
izindi ndwara zitandukanye nko kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso,
kwigunga,kwiyanga,kwitakariza icyizere, n’ibindi bitandukanye.
Kuba umuntu yagira agahinda gakabije bishobora no kumutera
igifu, yajya atekereza kubyamubayeho cg ibyo yanyuzemo agatangira kuribwa mugifu k’uburyo bukomeye.
Urugero
1:Kuba
uri umwana uvukana n’abandi cg uvuka wenyine ariko aho umaze kumenyera ubwenge
ukumva bakubwira ko wavukanye virusi itera sida cg ugasanga mubo muvukana ni wowe
wenyine wahuye nicyo kibazo.
Urugero
2:Kuba
warezwe n’ababyeyi batakubyaye kubera ko umubyeyi wawe w’amaraso yagutaye ukiri
muto hakagira ugutoragura akakurera,ariko ntakurere neza nabyo bishobora gutuma
umuntu agira agahinda kamutera kurwara igifu mugihe atekereje kubintu
byamubayeho mubuzima.
Uru nirwo rugero rwabugufi kandi rusobanutse ruri muri
zimwe mungero zishobora gutuma umuntu agira agahinda gakabije.
Kuba waranduye
Sida ntaruhare ubigizemo byaraturutse ku babyeyi bawe,cg se hakaba hari umuntu
wagufashe kungufu akakwanduza biri mubyo umuntu yatekerezaho cyane bikaba byamukururira uburwayi bw’igifu
gahoro gahoro kugeza aho umuntu abaye indembe.
IHUNGABANA NARYO RIRI MURI BIMWE BITEZA UBURWAYI BWIGIFU.
Iyo uganiye na bamwe muritwe usanga abenshi barahungabanye
bitewe nibyo banyuzemo mubuzima.
Hari abahungabanyijwe no gupfusha,abahungabanyijwe no
gutereranywa n’abakabitayeho n’abandi bahungabanyijwe n’ibibazo byo mu muryango
uhoramo amakimbirane,n’irindi hungabana rituruka ahantu hatandukanye.
Urugero:
Nko kuba umwana yarakuriye ahantu hari
amakimbirane ababyeyi barwana buri munsi,ukabona umubyeyi umwe afite umuhoro
ashaka kwica undi cg bahora barwana,kubura ibyo kurya n’imyambaro, gukurwa mw’ishuri,kubura
ubwisungane mukwivuza n’ibindi bitandukanye, bishora gutuma umwe cg benshi
mubagize uyu muryango bahura n’ikibazo cyo kurwara igifu.
Urugero
2:Kuba
ubana n’uwo mwashakanye umugabo cg umugore uhora akubwira nabi ndetse akakubwira
ko umunsi umwe azakwica kubitekereza ho cyane bishobora gutuma nabwo urwara
igifu gituruka kw’ihungabana . Muri make,gutotezwa biri mubintu bituma abantu
batandukanye bahura n’ubu burwayi bw’igifu buturuka kumitekerereze.
Kuba utotezwa m’uburyo runaka nko gutukwa,kudahabwa ibyangombwa by’ibanze
mu buzima nk’imyambaro,ndetse n’ibindi bitandukanye nabyo iyo bibaye kenshi bishobora
gutuma umuntu arwara igifu.
ESE UBU BURWAYI WABUTANDUKANYA UTE N’UBUNDI BURWAYI BW’IGIFU ?
Iyo wajyiye kwa muganga bakakubwira ko urwaye igifu
ukivuza incuro nyinshi ariko ntukire uba ugomba gutangira gutekereza ko urwaye uburwayi bw’igifu giterwa n’imitekerereze.
Icyo gihe utangira gusuzuma ubuzima ubayeho,ukareba ko
ntakintu kibangamira icyo umuntu yakwita amahoro y’umutima wawe k’uburyo aricyo
cyaba kiri kuguteza ubwo burwayi bw’igifu.
Iyi ni Ingando online mukomeje gukurikira,tugana
kumusozo reka turebe uko ubu burwayi buvurwa umuntu akaba yakira burundu.
Icya mbere nuko umuntu ufite ubu burwayi atangira kwiga kwakira ibyamubayeho cg ibyo yanyuzemo.
Icya
kabiri nuko iyo byanze kwiyakira wegera inzobere mubijyanye n’ubuzima
bo mumutwe bakakuganiriza ukababwira ibibazo byawe bakakujyira inama ukaba
wakira neza uburwayi bw’igifu.
Icya
gatatu nuko hari igihe ubu burwayi bukira ari uko
icyabutezaga kivuyeho.aha twavuga nkokuba uwari urwaye ubu burwayi bw’igifu buterwa
n’imitekerereze,yabaga murugo rurimo amakimbirane maze agashaka umugabo cg
umugore bakundana neza. Aha nabyo bishobora gutuma umuntu akira bwaburwayi yari
afite.
Reka mfate aka kanya mbashimire mwebwe mwari mudukurikiye. Ushobora gukora subscribe kuri youtube channel yacu kugirango ujye uba uwambere mukubona ibiganiro tuba twabateguriye,muburyo bw’amashusho.Kanda hano ukore subscribe
Ufite igitekerezo,ikibazo cg inyunganizi wabitugezaho
ubinyujije m’umwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook
yitwa Ingando online.
Ibitekerezo byanyu Tuzabisoma kandi tubasubize.
Mwakoze kudukurikira,mugire ibihe byiza.
Comments
Post a Comment