UBUSOBANURO BW'INZOZI:Kurota amafaranga muburyo bunyuranye


Iyi ni Ingando online mukurikiye.Mukiganiro cy’uyu munsi turarebera hamwe Ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota amafaranga.

Niba hari zimwe munzozi nziza kandi ziba zishimishije umuntu mugihe arimo kurota,ni ukurota ubona amafaranga.

Bitewe n’uburyo twese tuyakunda no kuba amafaranga adufasha mugukemura ibibazo n’ibyifuzo byinshi tuba dufite, biri muri zimwe mumpamvu zibanze ziza kw’isonga zishobora kuba zituma umuntu arota amafaranga.

Gusa kurota amafaranga ntago bivuze ko uba uri buyabone cg niba warose uta amafaranga ngo uyate koko.

Kurota amafaranga hari aba bihuza nuko ngo uwayarose aba afite ishyaka n’inyota yokuba umukire  ariko burigihe sicyo biba bivuze.

Kurota amafaranga bishobora kuba ikimenyetso cy’imbaraga,gutakaza icyubahiro,kugwa mubishuko cg bikaba n’ikimenyetso cyo gutsindwa no kunanirwa gukora ibintu runaka.

Niyo mpamvu muri iki kiganiro tugiye kurebera hamwe ubusobanuro butandukanye bw’inzozi zitandukanye ariko zifitanye isano no kurota amafaranga.

Uramutse utumvisemo inzozi zawe waza kutwandikira muri comment cg ukatwandikira unyuze kuri page yacu ya facebook ukatubwira inzozi zawe.

Tuzazibona maze tuzigusobanurire.

Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho

1.Kurota utsindira amafaranga.

Izi nzozi  abantu benshi bakunda kuzirota.

Ariko iyo urose ubona utsindira amafaranga ntago biba bisobanuye ko ayo mafaranga uri buyatsindire koko.

Kugirango ushobore gusobanukirwa izi nzozi bisaba ko ubanza gusuzuma imyitwarire yawe kuburyo wifuza kubona mo amafaranga mubuzima busanzwe.

Dufashe nk’urugero niba hari umuntu ukunda gukina imikino yatombora cg imikino y’amahirwe biroroshye cyane ko mugihe aryamye yazajya akunda kurota abona atsindira amafaranga.

Ibi biterwa nuko m’ubwonko bwacu harimo agace gashinzwe kubika amakuru kandi hakabamo n’agace gashinze amarangamutima.

Hari igihe rimwe na rimwe iyo umuntu asinziriye ako gace gashinzwe kubika amarangamutima kagarura byabindi umuntu aba yiriwemo kandi kakagarura byabintu umuntu akunda gutekerezaho umwanya munini bigatuma abirota.

Ibi biba bihuye na bimwe bavuga ngo umushonji arota arya.

Ariko niba ntamikino y’amahirwe ukina cg ngo wumve ushishikajwe n’ibintu byatombora kurota ubona utsindira amafaranga aba ari ikimenyetso kigaragaza ko muri wowe ufite intego zikomeye wumva ushaka kugeraho kabone nubwo uba utabona inzira uzacamo zako kanya.

Dufashe urugero, ushobora kuba uba mubukode ariko ntakindi kibazo ufite gusa ukaba wumva umunsi umwe uzubaka inzu yawe.Kubera iyo ntego uba ufite ushobora kurota ubona watsindiye amafaranga m’uburyo runaka mukimbo cyokuba warota ubona wujuje inzu yawe.

Kurota inzozi nkizi rero aba ari ikimenyetso cyuko hari ibintu ushaka kuzageraho ariko ukaba utabona inzira bizacamo kugirango ubigereho.

2.kukurota utoragura amafaranga menshi.

Niba wari uryamye ukaza kurota ubona ugenda nko m’umuhanda ukabona uguye nko kugikapu kirimo amafaranga menshi cyane cg ukaza kubona uri kugenda ugatoragura ikofi ukabona irimo nkamiriyoni eshanu z’amafaranga,hanyuma ukaza gukanguka,inzozi nkizi ziri muzo abantu benshi bakunda kurota.

Kurota rero ubona utoragura amafaranga aba ari ikimenyetso kigaragaza ko hari ibintu bitandukanye uba waramaze kugeraho kandi washakaga.

Muri make kurota ubona utoragura amafaranga aba ari ikimenyetso kigaragaza ko wishimiye ibyo wagezeho ugereranije nuko uba ubona abandi babayeho.

 3.Kurota ubona uta amafaranga

Kurota ubona utakaza amafaranga ni ikimenyetso kigaragaza umubabaro no kutishimira ibintu runaka.

Dufashe nk’urugero hari ababyeyi bamwe na bamwe baba batishimiye yuko umukobwa wabo cg umuhungu wabo ashyingiranywa n’umuntu runaka batamuhitiyemo.

Mugihe bimeze gutya uyu mubyeyi birashoboka ko incuro nyinshi mugihe aryamye yazajya akunda kurota ata amafaranga nk’ikimenyatso kigaragaza ko atishimiye ubukwe umwana we yakoze cg agiye kuzakora atabishaka.

Biranashoboka ko hari n’igihe waba utishimiye ikintu runaka, utishimiye umukunzi wawe cg undi muntu mubana cg utishimiye undi muntu mufite aho muhurira incuro nyinshi nko kukazi cg ku ishuri n’ahandi hantu hatandukanye.

Mugihe ukunda kurota uta amafaranga uba ugomba kwisuzuma ukareba bimwe wumva bikubuza ibyishimo ukareba buryo ki wabikemura cg ukabyikuramo,mugihe bishoboka.

4.Kurota ubona uha umuntu  amafaranga.

Kurota ubona utanga amafaranga bifite ubusobanuro bwinshi kandi bunyuranye bitewe nuko uba wiyumvaga mugihe warota utanga amafaranga.

Birashoboka ko ayo mafaranga uba wabonaga uyaha umuntu utazi cg ukaba warose uyaha umuntu uzi. Ibyo bifite ubusobanuro ukwayo.

Biranashoboka ko wenda uba warose utanga amafaranga uyaha umuntu uzi cg utazi ariko ukaba wumvaga uyamuhaye utabishaka mbese kwakundi ukora ibintu kubera kubura uko ugira cg kwikura ho umuntu.

Mugusobanura ibi reka duhere kukurota ubona uha umuntu uzi amafaranga.

Iyo urose ubona uha umuntu uzi amafaranga aba ari ikimenyetso cy’uko hari umuntu wirengagije gufasha cg ibintu wirengagije gukemura kandi ubifitiye ubushobozi. Ibyo bintu bishobora nkokuba biri mugaciro k’amafaranga cg bikaba mugaciro kibikorwa.

Dufashe urugero, niba umuntu ari munzego zifata ibyemezo ariko akanga gusinya amadosiye yemerera cg ahakanira abasabye serivise runaka mukazi ashinzwe bigatuma bahora bamuhamagara bakamubaza aho dosiye zabo zigeze, akababwira ko hari ibitaratungana kandi yararangije kumenya igisubizo cyanyacyo,umuntu nkuyu hari igihe arota atanga amafaranga akayaha umuntu azi neza.

Ni mugihe iyo urose uha amafaranga umuntu utazi aba ari ikimenyetso kigaragaza ko utishimiye imibereho ubayeho mubigendanye n’ubukungu cg imibereho.

Dufashe urugero, ushobora kuba utishimiye umushahara ubona cg utishimiye umusaruro uva mubyo ukora cg ntube wishimiye uburyo ubayeho nkokubona amafunguro,inzu utuyemo cg ntube unejejwe n’akazi ukora cg ahantu runaka ukorera.

Mugihe bimeze gutya umuntu akunda kurota abona aha amafaranga umuntu cg abantu atazi.

Iyo wabonaga uyatanga wishimye byo biba bigaragaza ko uri wamuntu udakunda gufasha abandi igihe bakeneye ubufasha.

Ariko iyo wabonaga uyatanga ariko ukayatanga utabishaka,aba ari ikimenyetso kigaragaza ko ufite  umutima ufasha ariko ukazitirwa nuko nta bushobozi buhagije ufite bwogukora no gufasha b’abandi bagukeneyeho ubufasha.

Iyi ni ngando online mukomeje gukurikira.Ushobora gukora subscribe kuri youtube channel yacu unyuze hano kugirango ujye ubona ibiganiro tuba twateguye muburyo bw’amashusho.Kanda hano

5.Kubona munzozi uhangayikishijwe cg wananiwe  kwishyura amafaranga{Umwenda}

Izi nzozi zokurota uhangayikishijwe no kwishyura umwenda runaka ni zimwe munzozi zihangayikisha zibaho.

Ushobora kuba wabonaga hari inguzanyo watse muri banke ariko ukabona munzozi warananiwe kuyishyura bagiye kugutereza cyamunara cg ukabona hari undi mubare w’amafaranga runaka ukeneye kwishyura bene yo.

Inzozi nkizi kugirango ubashe kuzisobanukirwa,nuko ugomba kubanza ugasuzuma n’ubundi niba ntamwenda ufite yaba mubigo by’imari cg ukaba ufitiye ideni umuntu kugiti cye.

Iyo uramutse ugize uwo ufitiye umwenda kuba warota wananiwe Kuwishyura  n’ibintu bisanzwe kuko niba hari ikintu gihangayikisha kandi umuntu ahora atekereza nukuba ufite umwenda wa banke ariko ukabona kuwishyura biri kwanga.

Inzozi nkizi rero zishobora guturuka kuri uko kuntu umuntu afata umwanya munini abitekerezaho cyane maze no mugihe aryamye bikaza kumugaruka muntekerezo.

Ariko k’urundi ruhande umuntu ashobora kurota ahangayikishijwe no kwishyura umwenda ntanguzanyo ya banke cg ideni ry’umuntu kugiti cye afite.

Iyo bimeze gutya inzozi nkizi ziba ari ikimenyetso kiburira umuntu ko muminsi yavuba hashobora kubaho igihombo kinyuranye giturutse ahantu hatandukanye.

Binasobanura kandi ko uba uri wamuntu ukunda kugira ubwoba no kutizera abantu ko wabaguriza amafaranga cg ikindi kintu bitewe nuko uba wumva bacyangiza cg ntibazakwishyure amafaranga wabagurije.

Gusa nanone kurota ubona ugiye kwishyura umwenda ni ikimenyetso kiba kigushishikariza gukora akazi k’abandi neza kugirango hatagira igihombo kiba mukazi giturutse k’uburangare bwawe.

Niba hari igitekerezo,inyunganizi cg icyo wifuza ko twazagutegurira mubiganiro byacu bitaha,wabitugezaho ubinyujije m’umwanya wagenewe comment.

Ibitekerezo byanyu ,tuzabisoma kandi tugusubize.

Mwakoze kudukurikira ndabashimiye.


Ibindi biganiro mwakurikira m'uburyo bw'amashusho

1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?

2.NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo

3.Niki,ibara ry'inkari wihagarika riba rivuze k'ubuzima bwawe ?

4.Indege yari yarazimiye imyaka 37 ishize, abari bayirimo bagarutse ari bazima!




  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye