Ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota uguruka.
Ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota uguruka.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota uguruka muburyo butandukanye ,aho ushobora kubona uguruka ufite amababa cg ukabona uguruka nt'amababa ufite,cg ukabona ugerageza kuguruka ariko bikanga cg ukabona uguruka ukagera kure cyane mu kirere cg ukabona uri kuguruka ahantu h'umubande cg mwishyamba cg hejuru y’imisozi cg ukabona uri kugurukira iwanyu muri karitsiye.
Ibi n'ibindi bitandukanye nibyo tugiye kugarukaho uyu munsi.
Ikaze muri iki kiganiro.
kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho
Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe mudukurikiye mwarakoze subscribe kuri channel yacu, namwe mutarayikora ariko mukaba mukunda ibiganiro tubagezaho.Ushobora gukurikira ibindi biganiro tuba twaguteguriye muburyo bw'amashusho unyuze hano kanda hano
Mubuzima busanzwe benshi muritwe hari igihe bifuje kuguruka nk'inyoni mukirere bakaba bareba iyi si dutuyeho bayireba bari hejuru mukirere.
Uretse ibi abenshi muritwe bibaza uko iyo umuntu abashije kugera
mu ndege indege ikaguruka abayirimo uko baba bareba hasi hameze.
Gusa ibi ubwabyo nabyo n’inzozi.
N'inzozi kuko kuba umuntu yakwifuza kumera amababa nkay'inyoni
hanyuma akaguruka n'ibidashoboka.Mubyumvikana nanone kuba warebera iyi si yacu
mukirere uri mundege nabyo ntago ari ibyaburi wese bitewe n'igiciro cyabyo
gihanitse.Gusa ibi ngibi igihe kimwe ushobora kubigeraho.
Iyo bidaciye muri ubu buryo ahandi haba hasigaye washobora kunyura kugirango ugere mukirere ni munzozi.
Abantu benshi bizerako kurota uguruka ari ikimenyetso kigaragaza ko umuntu aba ari gukura.
Kimwe nuko ashobora nokuba ari
gusaza bitewe n'ikigero cy’imyaka umuntu aba arimo.
Gusa kurundi ruhande hari abemera ko kurota uguruka ari
ikimenyetso mbera byombi kuko bishobora kuba ari ikimenyetso kiza cg bikaba
ikimenyetso kibi aho babihuza n’umugani uturuka mururimi rw’icyongereza ugira
uti”uko inkende izamuka hejuru mugiti niko ubwambure bwayo burushaho
kugaragara.Hari nabemera ko kurota uguruka bisobanuye ubwisanzure no kwishyira
ukizana.
Gusa ibi bifite ukuri kuri bimwe bikanagira ubusobanuro
butandukanye bitewe nuko uba warose izi
nzozi zo kurota uguruka.Niyo mbamvu muri iki kiganiro tugiye kugerageza
gusobanurura zimwe munzozi ziri rusange abantu benshi bakunze guhuriraho
mukurota uguruka.
Uramutse utumvise inzozi zawe muzo tugiye gusobanura waza
kutwandikira ubunyujije m'umwanya wagenewe comment cg ugaca kuri page yacu ya
facebook yitwa Ingando online. Nutwandikira ubutumwa bwawe tuzahita tubusoma
maze duhite tugusubiza.
Reka duhere
kukurota ubona uguruka mukirere wumva wishimye kandi ubona nt'amababa ufite.
Iyo ubonye mu nzozi uri kuguruka mukirere wumva ubyishimiye ari ko ukaba ubona nt'amababa ufite aba ari ikimenyetso kigaragaza ko muri iyo minsi urimo kugerageza kwiyambura byabintu bigukurura bigusubiza inyuma. Birashoboka ko inzozi nkizi aba ari ikimenyetso kikubwira ko ugomba kwishakamo ibisubizo bya byabintu uba wumva bidashoboka kandi ibyo bintu akaba ari byo bikomeza gutuma utagera kuzindi ntego uba wiyemeje.
Inzozi nkizi zishobora no kuba ari ikimenyetso kigaragaza ko
wamaze kwiyaka ibintu bigusuziza inyuma cg bikaba ari ikimenyetso kigusaba
kwiyambura ibintu cg gutandukana n'abantu mubana ariko batakugira inama zubaka.
Gusa k'urundi ruhande mugihe ufite umuntu warakariye cyane kubera ibintu bibi yagukoreye incuro nyinsi ushobora kuzajya ukunda kurota ubona uguruka. Mugihe biba bimeze gutya kurota uguruka aba ari ikimenyetso kikubwira kubabarira kugirango ubohoke ugire ibyishomo mubuzima.Kuko kutababarira abadukoshereje biri muri bimwe bituma tugumana agahinda k'ibintu byarangiye cg tukagumana agahinda kamakosa twakoze.
Kubantu batababarira n'abandi bafite umutima ubacira urubanza kubera ibintu baba barakoze bibi,akenshi bakunda nabo kurota baguruka, ariko mukuguruka kwabo akaba nta munezero bumva ahubwo bakaba bameze nkaho bari kuguruka bafite agahinda cg bakagurukira ahantu hari inzitizi nko kugurukira mu mashami y’ibiti byo mwishyamba,cg akenshi bagakunda kurota bajya kuguruka bikanga.
Reka dukomereze kukubona uguruka ubona ufite amababa kandi ugurukira ahantu ubona ushobora kubona imisozi n'ibibaya.
Kubona uri kuguruka ufite amababa wumva ntakibazo kandi ukabona muri uko kuguruka ugenda ubona ibintu bitandukanye nk'imisozi imigezi ,ibibaya byiza cg ibindi byiza nyaburanga, inzozi nkizo aba ari ikimenyetso gikomeye.
Mubyukuri ntago biba bisobanuye ko uko wabonaga ushimishijwe nokuguruka ubona ubwiza nyaburanga ari nako uzishima mu buzima busanzwe,cg ngo bibe bisobanuye ko hari umuntu uzagutembereza ahantu hashyashya.
Inzozi nkizi aba ari ikimenyetso kikubwira ko ugiye kuzabona inshingano zikomeye mu minsi iri imbere zizagusaba gukoresha imbaraga nyinshi n'umutima ukunze kugirango ubashe gusohoza izo nshingano nshya.
Izo nshingano zishobora kuba inshingano zo kugira abandi witaho nko kurihira amashuri barumuna bawe kwita kubabyeyi batagishoboye cg guhabwa izindi nshingano ziyongera kuzo warufite mukazi ariko umushahara ukaba wawundi warusanzwe uhembwa.
Gusa izo nshingano ntago zizaba ari zazindi utashobora kuko byanze bikunze uba uzaba ufite uburyo bwo kubikora gusa bikagusaba ko wigomwa bimwe na bimwe kugirango ushobore gusohoza zanshingano.
REKA NONEHO TUREBERE HAMWE KUROTA UBONA URI KUGURUKIRA MURI
KARITSIYE CG AHANDI HANTU UZI.
Kuba uryamye ukaza kurota ubona uri kugurukira hejuru y'ikirere
kiwanyu yaba ari hejuru y’amazu cg hejuru y'amashyamba yo mugace kiwanyu,aho
wiga cg aho wize cg mukindi kirere cy'ahantu uzi,inzozi nkizo aba ari
ikimenyetso kigaragaza gutekereza k'uburyo bwagutse.
Aba ari ikimenyetso kigaragazako ugomba kwiha umwanya uhagije
wo gutekereza kuri byabintu ukora ariko
ukabona ari bintu bito bito bidafite icyo bitwaye kandi hari abandi bibangamira.
Dufashe nk'urugero hari igihe haba hari nk'amazi ava m'urugo iwawe cg iwanyu akaba asohokera murugo rw'abaturanyi akababangamira muburyo bumwe cg se ubundi.
Reka tuvuge nk'amazi baba bogerejemo ibintu arimo ibisigazwa by’ibiryo cg
ugasanga niba ufite umwana muto pampa yakoresheje uzijugunya kukarubanda zikaba
zabangamira abandi bantu mugihe wowe wumva ntacyo bikubwiye.
Ibi bikorwa,n'ibindi nkabyo umuntu aba adaha agaciro cg uburemere
kandi bibangamira abandi bishobora kuba inkomoko yo kurota ubona ugurukira
ahantu uzi nk'ikimenyetso cyo kwisuzuma no kwiminjiramo agafu.
REKA NONEHO TUREBE KUROTA UBONA UJYA KUGURUKA BIKANGA CG UKAJYA
UGURUKA USUBIRA HASI GUTYO GUTYO.
Kurota inzozi nkizi biba ari ikimenyetso
cyuko ukeneye ubwisanzure.Haba hari ibintu bikubangamiye cg umuntu ukubangamiye
cg hari ibintu uri kurwana no kubihishahisha ngo hatagira ubimenya.
Gusa inzozi nkizi zishobora kutareberwa
muri ibi tumaze kuvuga gusa ahubwo bikareberwa mwishusho ngari y'ibintu byose
biza nk'inziti zikubuza kugera kucyo wiyemeje.
Ni mugihe nanone ushobora kurota inzozi nkizi biturutse kumyemerere ivuga ko igihe kimwe abera bose bazambikwa imbaraga nshya bagatumbagirira mukirere gusanganira Umwami.
Niba ubyizera ko; ushobora
kuryama ijoro rimwe ukarota ibyo byabaye ariko wajya kuguruka bikanga,nkikimenyetso kigusaba gusuzuma ukwizera kwawe,nuko uhagaze mubijyanye no gusenga.
Iyi ni Ingando online mukomeje gukurikira mukiganiro kigaruka kubusobanuro bw' inzozi zifitanye isano nokurota
uguruka.
Niba hari igitekerezo ufite ushaka
kutugezaho cg inyunganizi cg icyo wifuza ko twazagutegurira mu biganiro byacu
bitaha wabitugezaho ubinyujije m'umwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri
page yacu ya facebook yitwa Ingando online.
Ibyo mutwandikira,tuzahita tubisoma maze
tubasubize.Mushobora no gukurikira ibiganiro tubategurira muburyo bw'amashusho munyuze hano. kanda hano.
Mwakoze kudukurikira,ndabashimiye.
Comments
Post a Comment