NIDA yatangaje ibisabwa kubifuza guhinduza amafoto mabi ari kundangamuntu zabo
NIBA UTISHIMIYE ifoto iri kundangamuntu yawe ubu wemerewe kuyihinduza .
Mukiganiro cyacu cy’uyu munsi tugiye kubagezaho uburyo n’ inzira wacamo kugirango uhinduze ifoto iri ku ndangamuntu yawe mugihe waba utayishimiye.
Iyi n’Ingando
online mukurikiye.Mbaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe
musanzwe mudukurikira mwarakoze subscribe namwe mutarayikora ariko mukaba
mukunda ibiganiro tubagezaho.
Ikaze
mukiganiro cy’uyu munsi.
KURIKIRA IKI KIGANIRO MUBURYO BW'AMASHUSHO[Kanda hano urebe video y'iki kiganiro]
Reka tuvuge kucyo ushaka iyi serivise asabwa.
Icyo ushaka
iyi serivise yoguhinduza ifoto iri kundangamuntu asabwa ni ukugana umwanditsi w’irangamimerere
ku biro by’umurenge atuyemo akamubwirako akeneye serivice yo guhinduza ifoto
iri kundangamuntu ye kuko itameze neza.
Ibyangombwa ugomba kuba ufite.
Kugirango
uhabwe iyi service hari ibyangombwa ugomba kuba ufite.
Ugomba
kwitwaza icyemezo cy'amavuko kitararenza iminsi 30 uhereye igihe wakiboneye.
Ukeneye iyi
serivise yo guhindurirwa ifoto itameze neza iri kundangamuntu,mugihe adafite
cg atashoboye kubona icyemezo cy’amavuko,ikigo k'igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA kivuga ko
asabwa kuba afite photo kopi y’ifishi ye yo mu bwana yandikishijwe ho akimara
kuvuka kandi bigaragara ko byibuze iyo fishi yatanzwe mbere y'umwaka wa 2007.Iyo fishi y’amavuko
igomba kuba iriho umukono wa noteri.
Mugihe utabashishe kubona ibi byangombwa byose tumaze kuvuga,ni ukuvuga icyemezo cy'amavuko, ntubone n'ifishi y’amavuko,NIDA ikomeza ivuga ko wakwitwaza icyemezo cy'amazina w’itwaga mu mashuri abanza n’ibindi b’imenyetso nk’icyangombwa gitangwa n'ikigo wizeho kigaragaza amazina wakoreye ho ikizamini gisoza amashiri abanza.
Icyi cyangombwa
kandi ushobora kugikura kukigo k'igihugu gishinzwe uburezi REB.
Iyi serivise ntago itangirwa Ubuntu ahubwo yishyuzwa amafaranga make.
Umuyobozi uyoboye ishami rishinzwe gukora indangamuntu
muri NIDA yabwiye ikinyamakuru Kigali to day dukesha iyi nkuru ko umuntu ushaka
guhinduza ifoto iri ku ndangamuntu ye, asabwa kubanza kubisaba ku rubuga
irembo, akanishyura amafaranga y’urwanda igihumbi na magana atanu[1500], hanyuma
agakomereza kubiro by'umwanditsi w’iranga mimerere w’umurenge atuyemo.
Gusa hano ntago
twakugira inama yo guhita wishyura aya mafaranga kw’irembo ahubwo icyaba kiza
nuko wagana k’umurenge, umwanditsi wirangamimerere akabanza akareba ko
ibyangombwa byawe byuzuye maze ukabona ubujya kwishyura.
KURIKIRA IKI KIGANIRO MUBURYO BW'AMASHUSHO[Kanda hano urebe video y'iki kiganiro]
Mugukomeza ikiganiro cyacu reka turebe abemerewe iyi Serivice yo guhinduza ifoto iri kundangamuntu abo aribo.
Mukwezi kwa
gatatu umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo k'igihugu gishinzwe indangamuntu
NIDA yatangarije ikinyamakuru Isango Star ko serivisi yo guhinduza ifoto
yemewe, gusa ngo iyi serivice ntiyemerewe cg ntihabwa buri wese.
Uwo muyobozi
yavuze ko igisabwa cya mbere aruko umuntu aba yaragize impinduka zigaragara mu
maso ku buryo ushobora kumureba wanareba kundangamuntu ye ukabona ifoto iriho
utabasha kumenya neza ko ariwe.
Icya kabiri
nuko isura y’uwo muntu usaba guhindurirwa ifoto iri kundangamuntu, igomba kuba yarahindutse
kuburyo bugaragara.
Urugero ni
nk'igihe umuntu yaba yarahuye n’ibyago byo
guhura n'impanuka k'uburyo iyo mpanuka yangiza isura ye kuburyo biba bigoranye
kumenya ko ariwe urebeye kw’ifoto afite kundangamuntu kuberako impanuka yatumye isura ye ihinduka ukundi. Aha twavuga nko kuba uwakoze impanuka yaragize inkozu ikomeye mu maso,agatakaza ingingo zimwe zo mu maso nk'ugutwi, n'indi mpinduka bigaragara ko ituma utamenya uwo ariwe ugereranije nuko yari ameze
bwa mbere.
Indi mpamvu
ishobora gutuma uhindurirwa ifoto iri kundangamuntu ni igihe umuntu yaba
yaravukanye uburwayi bw'ibibari cg imirari akaba yarifotoje ubwo burwayi
bukagaragara kw’ifoto iri kundangamuntu ye cg n'ubundi busembwa bwose.
Mugihe uyu
muntu yashoboye kwivuza yanenge igakosorwa nawe yemerewe iyi serivise yo
guhindurirwa ifoto iri kundangamuntu ye.
Tubibutsa ko
niba ari uguhindurirwa ifoto iri kundangamuntu kuko itameze neza ari ntakindi
kintu gihinduka ho cyeretse icyo wasabye.
Uretse iyi
serivise yogusaba guhindurirwa ifoto iri ku ndangamuntu, ushobora na none kugana kubiro by’Umurenge
mugihe kundangamuntu yawe hagaragaraho izina rimwe kandi ufite amazina
abiri,igihe izina ryawe ryanditswe nabi kundangamuntu yawe hanyuma ugasaba gukosorerwa cg ukabwirwa
icyo ugomba gukora kugirango bikosorwe.
Iyi ningando
online mwari mutweze amatwi.Ushobora gukurikira ibiganiro byacu muburyo bw'amashusho unyuze hano kanda hano
Uramutse ufite
igitekerezo cg inyunganizi,watwandikira unyuze m'umwanya wagenewe comment cg
ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.Ntiwibagirwe gukora
subscribe kugirango ujye ubona ibindi biganiro tuba twaguteguriye Kuri channel yacu.kora subscribe unyuze hano
Mwakoze
kubana natwe,mugire ibihe byiza.
NIDA yatangaje ibisabwa kubantu bifuza kongera cg gukura izina kundangamuntu zabo.
Ese ufite indangamuntu ifite amazina atuzuye kdi diplome yuzuye bwo uyahinduza gute?
ReplyDeleteUrugero witwa Jean Luc kuri diplome indangamuntu hariho Luc
Turaza kubageza uko bigenda mu minsi yavuba.Mwakora subscribe kuri youtube channel yitwa Ingando online kugirango muzabashe kubona icyo kiganiro mu minsi ya vuba.
ReplyDeleteKURIKIRA IKI KIGANIRO:NIDA yatangaje ibisabwa kubantu bifuza kongera cg gukura izina kundangamuntu zabo.
ReplyDeleteIFASHISHE IYI LINK:https://www.youtube.com/watch?v=PEnHcw9pgxg