Kurota imvura ikunyagira bisobanuye iki ?

 


Munzozi nyinshi turota,harigihe turota imvura irikugwa muburyo bugiye butandukanye.

Muri make kurota imvura  n’ikimenyetso cy’umubabaro n’agahinda gakabije.Inzozi nkizi aba arikimenyetso kikubwira ko ukeneye gushyira hasi intekerezo mbi ufite cg ibindi bintu bituma wumva ufite umujinya cg agahinda.

Izi nzozi kandi zishobora kuba ikimenyetso umubiri wawe ukoresha ushaka kukubwira ko ukeneye kongera umwanya umara uganira n’abantu kubintu bikuboshye umutima.

Kuba warota inzozi zifite aho zihuriye n’imvura biba bifitanye isano  n’ibibazo bishobora kuba biri mu m’uryango wawe bitari gukemuka kandi ukumva bikuremereye.

Kurota izi nzozi birimo uburyo bunyuranye kandi bufite n’ubusobanuro bunyuranye bitewe nuko wazirose.  

Ushobora kurota ubona imvura iri kugwa ariko wibereye munzu cg ukarota imvura ikunyagira urihanze cg ukarota imvura ikunyagira ufite umutaka witwikiye cg ntawo ufite.Mugihe na none ushobora kurota ubona imvura irimo imirabyo n’urusaku rw’inkuba rukabije.

Ushobora no kurota ubona wambaye ikote ry’imvura cg imvura ikakunyagira ariko ukaza kubona ahantu wugama.Ushobora no kurota ubona imvura igwa umuvu wayo ukagutembana.

Mugusobanukirwa izi nzozi ugomba kwicara hamwe ukibuka uko byagenze byose mu nzozi kuko buri kantu kose kaba gafite ubusobanuro.

Kurikira iki kiganiro m'uburyo bw'amashusho

Iyi n’Ingando online mukurikiye.Ushobora gukurikira ibiganiro tuba twabateguriye muburyo bw’amashusho unyuze hano Kanda hano urebe ibindi biganiro muburyo bw'amashusho.

Uyu munsi tugiye kugaruka k’ubusobanuro bw’inzozi zifite aho zihuriye no kurota imvura.Nimuri gahunda twatangiye kandi dukomeje yo gusobanura inzozi zitandukanye.Uramutse hari inzozi ufite ukeneye kumenya ubusobanuro bwazo,watwandikira kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online cg ukatwandikira unyuze kuri Instagrame yacu.Ibyo muzatwandikira tuzabisoma kandi tubasubize vuba.

Mugusobanura izi nzozi reka duhere kuri ibi bikurikira:

1.KUROTA UBONA IMVURA ARIKO NYUMA YO GUKANGUKA AKABA NTA KINDI WIBUKA CG NTAKINDI KIDASANZWE CYARI MURI IZO NZOZI.

Mugihe urose ubona imvura ariko akaba ntakindi wibuka,ibi bishobora kuba ikimenyetso kikugaragariza ko ufite amahirwe m’ubuzima buri imbere.

Bishobora kuba aricyo gihe cyo gutangira umushinga mushya w’ingirakamaro warufite mubitekerezo udafite ubwoba,kuko izi nzozi ziba arikimenyetso kigaragaza gutsinda. Uba ugomba kwigirira ikizere no kwizera ubushobozi ufite ukabukoresha uko bungana ntakwitinya.

Nubwo bimeze bitya ariko, inzozi nkizi zishobora na none kuba ikimenyetso cy’uburumbuke n’iterambere ku bintu byari bikenewe guhemburwa.Mbese byabintu wabonaga ko birimo gupfapfana.

2.KUROTA UBONA IMVURA IGWA KANDI IKIRERE GISA UMUKARA CYANE.(Kijimye)





Buri gihe uko imvura iguye ntago ariko ubona ikirere  kijimye.

Harigihe imvura igwa  ariko ukabona ituruka mu kirere gikeye.Mugihe  rero urose imvura igwa ariko igaturuka mu kirere kijimye,aba ari ikimenyetso cyuko ufite ibitekerezo byuzuyemo umujinya cg hari umuntu wumva udashaka kugirana nawe imishyikirano.

Mugihe bimeze uku,ubugomba kwisuzuma ugafata icyemezo cyo kureka ibitekerezo bibi bikagenda.

Ibi wabigeraho ukoresheje kubabarira abakubabaje cg gusaba imbabazi abo wababaje.Gusaba imbabazi n’ikintu gikomeye ariko cyorehera umutima ushaka.

kuvuga ngo mbabarira narakosheje cg kuvuga ngo ndakubabaeriye,bishobora kubohora umutima uhora wuzuye umujinya n’umubabaro.

3.KUROTA IMVURA IGWA KANDI ARI NYINSHI CYANE.

Hari igihe ushobora kurota imvura igwa ariko ukabona iyo mvura Atari nyinshi.

Dufashe urugero harigiye n’ijoro ushobora kuba ugiye kuryama ukumva imvura iguye ari nyinshi cyane ,kuburyo n’ubwo waba uri munzu udashobora guhamagara undi muntu uri mu kindi cyumba ngo yumve.Icyo gihe iyo mvura yaguye aba ari mvura nyinshi cyane.

Mugihe rero urose inzozi nk’izi,aba ari ikimenyetso kigaragaza ko ufite umujinya mwinshi uturuka k’ubuzima wabayemo mugihe cyashize kubera ibintu bimwe na bimwe wapangaga ariko bikanga gucamo bikagutera igihombo gikabije kubintu runaka.

Icyo gihombo gishobora kuba ari igihombo k’ibintu  bifatika, cg kikaba igihombo kijyana no guhungabana m’uburyo bw’imitekerereze.

4.KUROTA IMVURA IRI KUGWA KANDI IRIMO INKUBA NYINSHI

Imvura,ishobora kugwa ariko ntiyumvikane mo inkuba cg ikumvikanamo inkuba nkeya.

Mugihe rero warurimo kurota ariko ukaza kumva imvura irimo kugwa kandi irimo inkuba nyinshi, icyo aba ari ikimenyetso kikubwira ko ugomba kwitondera ibintu bikuzengurutse.

Urugero:ushobora kuba  ufite incuti yawe ifunzwe izira icyaha runaka ariko  ugasanga hari umuntu uri kugusaba ko wamufasha gutanga ruswa kugirango afungurwe.

Ruswa ubwayo nayo n’icyaha gihanywa n’amategeko muri leta zitandukanye. Mugihe umuntu atitonze ashobora gusanga nawe afashwe agafungwa ugasanga za nzozi yarose zimusohoreyeho.

KUBA WAROSE IMVURA IRIMO INKUBA NYINSHI ,Uba ugomba kwitondera ibikuzengurutse kugirango hatagira ikintu kikugusha mu mutego ukugeza mubyago.Imvura irimo inkuba nyinshi mu nzozi isobanura ibintu bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga m’uburyo butunguranye.

5.KUROTA UBONA IMVURA IRIKUGWA ARIKO WOWE URI MUNZU.

Igihe urose imvura igwa ariko wowe ukaba uyugamye munzu,biba ari ikimenyetso kibihe bigoye uba uri gucamo.

Uba urimo kugerageza guhisha amaranga mutima yawe ngo hatagira umenya ibibazo uri gucamo bisa naho ukeneye kubishakira uburyo bwo kubikemura kugiti cyawe ntawe ubimenye.

Ibyo bibazo bishobora kuba ari ibyawe kugiti cyawe cg aribibazo by’umuryango wawe muri rusange.

Gusa na none izi nzozi zishobora no kuba zigaragaza amahirwe ushobora kubona mubijyanye n’ubukungu mu minsi irimbere.

Urugero; ushobora nko kuba hari umushinga ufite ariko warabuze ubushobozi bwo kuwukora hanyuma hakaba hari umuntu ugiye kugutera inkunga yo gutangira uwo mushinga cg ukabona amafaranga m’ubundi buryo.Ushobora na none kurota imvura igwa ariko noneho ukabona iguye uri hanze ariko itakunyagiye.Ibi byo aba ari ikimenyetso kigaragaza ko witeguye gushyira amarangamutima n’ibikorwa bwawe hanze kandi ukabikora ntabwoba ufite.

6.REKA NONEHO TUREBE UBUSOBANURO BWO KUROTA IMVURA IKUNYAGIRA.

Abantu benshi bavuga ko iyo urose imvura ikunyagira ushobora kuba  ugiye guhura n’ibyago bishobora no ku kugeza k’urupfu,ariko ntago ari ko bimeze.

Ntago ari buri mvura mu nzozi ivuga ko ugiye guhura n’ibibazo.

Iyo urose imvura ikunyagira ariko akaba ari imvura nkeya ijojoba cg ari imvura y’ibitonyanga bidakabije ,aba ari ikimenyetso cy’uko vuba bidatinze hari ikintu kiza kigiye kukuba ho kikanezeza umutima wawe.

Mumagambo make imvura nkeya yutujojoba,ivuze guhemburwa mubuzima. Uko iba nyinshi ariko murugero ,aba arikimenyetso kingano y’ibyishimo uzaterwa n’ibyo bintu biza kubaho bikakunezeza.

 

7.KUROTA IMVURA IGWA UMUVU UKAGUTEMBANA  CG UGATEMBANA IBYO UTUNZE.

Inzozi nkizi n’inzozi buri umwe muritwe atakwifuza kurota .Ninzozi ziteye ubwoba cyane.

Kurota imvura igwa ikagutembana cg igatembana ibyo utunze yaba inzu,amatungo, ubutaka n’ibindi cg ukabona imvura itembanye incuti yawe, n’ikimenyetso cyo kwangirika gukomeye no gutakaza ibintu byagaciro warufite m’ubuzima.

Hari umuntu watanze ubuhamya bwibi avuga ko hari incuti ye yarirwaye nuko aryamye arota imvura igwa,imivu iratemba maze itembana yancuti ye.

Yibonaga barikumwe muri iyo mvura ariko agerageza gutaba incuti ye ariko biranga,amazi arayitwara nuko nyuma y’iminsi mike yancuti ye yaje gupfa byanyabyo!

Kurota izi nzozi,biba bishoboka ko amaranga mutima yawe hari ibintu aba ari kukubwira ko bishobora kuba ahazaza kugirango utangire kwitegura kuzamenya uko uzitwara nuramuka ugeze muri icyo gihe kibi kandi kigoye.

Biragaragara ko kurota imvura irimo imivu itembana ibintu bitandukanye ari ikimenyetso cy’uruhurirane rw’ibibazo bishobora  kuguhuriraho bigamije kukugirira nabi,utareba neza ukanaba wahasiga UBUZIMA.

8.KUROTA IMVURA IGWA ARIKO UKABA WITWIKIRIYE UMUTAKA.

Kuba warota imvura iri kugwa ikakunyagira ariko ukaba witwikiriye umutaka n’izimwe mu nzozi nziza ushobora kurota.

Izi nzozi aba ari ikimenyetso cy’uko ufite ubushobozi bwo kwirinda no kwirwanaho mugihe kibibazo n’ibigeragezo k’uburyo n’ubwo waba urimo guca mubintu bikugoye wumva umutima wawe utuje nkaho ntakibazo ufite.

Uba ufite ubushobozi bwo kugenzura ibitekerezo byawe ukagumana  umutuzo mugihe kigoye.

Murundi ruhande izi nzozi aba ari ikimenyetso kigaragaza ko hari uburyo bwiza bugufasha kwirinda ibibazo byakugira ho ingaruka mubuzima.

Inzozi nkizi zishobora no kuba ikimenyetso kigaragaza ko hari umuntu ukwitayeho ushobora kugufasha mu bibazo ufite nko kuba yakugira inama cg akagufasha muburyo bw’ubushobozi.

9.KUROTA IMVURA IRIMO  UMUKOROROMBYA.

Kurota imvura irimo umukororombya n’ikimenyetso kikizere uba wifitiye mu mibereho y’ubuzima bwawe.

Mubuzima haramahirwe amwe namwe agusimbuka buri munsi mubyo ugerageza gukora, ugasanga kubera kubura amahirwe kenshi bitumye wumva ucitse intege ndetse ukanitakariza ikizere.

Mugihe rero urose imvura iri kugwa ariko ukabonamo umukororombya aba ari ikimenyetso cy’uko hari andi mahirwe agiye kuza mubuzima bwawe kandi ko uzaba umwe mubo ayo mahirwe azageraho.

Dufashe nkurugero ushobora kuba umaze imyaka myinshi usaba akazi ahantu hatandukanye,ariko ntukabone ukanagera aho wumva kudepoza ntacyo bimaze,ukabyihorera.

Mugihe urose izi nzozi aba ari cyo gihe cyo kongera kwigirira ikizere ukongera ugatangira bushya byabindi byanze.

 

10.kurota imvura igwa; ariko isa nigwa isubira hejuru

 

Izi nzozi akenshi ntizikunze kubaho ariko harabazirota.

Ukabona imvura iri kugwa ariko ikagwa muburyo iyo uyireba iba irikugwa isa nkisubira hejuru mugicu.

Izi nzozi aba arikimenyetso cy’uko m’ubuzima bwawe hari ibintu bigiye kugutungura utari witeze kandi utigeze unatekerezaho narimwe mubuzima bwawe.

Icyo kintu gishobora kuba arikintu kiza cg ikintu kibi utigeze unatekereza ho narimwe ko gishobora kuba.

iyi ni ingando online 

mushobora kuduha ibitekerezo byanyu mubinyujije mumwanya wagenewe comment cg mukadusura kuri page yacu ya facebook na instagram.Ibitekerezo byanyu turabisoma tugahita tubasubiza ako kanya.

Dore ubusobanuro bwokurota urohama


Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho









 

 

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye