Kirazira z'umukobwa cg umugore uri mu mihango

 Iyi ni Ingando online mukurikiye.

Uyu munsi tugiye kugaruka kuri kirazira z’umukobwa cg umugore uri mu mihango.

Akenshi dukunda kumva ijambo kirazira ahantu henshi hatandukanye ndetse tukanarifata m’uburyo butandukanye,k’uburyo hari abemerako kirazira zibaho abandi bakavuga ko nta kirazira zibaho ahubwo ko kirazira ari ibintu byakera ndetse bitagifite umumaro mugihe cyacu dore  ko kiriziya yakuyeho kirazira.

Ibi ntago aribyo tugiye kugarukaho,ahubwo tugiye kureberera hamwe kirazira umugore cg umukobwa uri mu mihango agomba kwitwararika  kuko iyo atabikoze byanga byakunda bimugiraho ingaruka cg bikazigira k’uwundi muntu w’inzirakarengane utazi iyo biva niyo bijya.

Ushobora gukurikira iki kiganiro m'uburyo bw’amashusho.


Mbere yo kuvuga ibi m’uburyo burambuye reka ntangirire kuri ibingibi.

Iyo tuvuga kirazira tuba tuvuga iki?

Kirazira ni imigirire n’imvugo z’umuco nyarwanda, zibuza abantu imigirire,ingeso cyangwa imyitwrire runaka, kuko nk’uko bivugwa kirazira uzirenzeho bishobora guteza ibyago umuntu kugiti cye , umuryango cyangwa igihugu kikagira ibyago m’uburyo butandukanye.

Bamwe mu bakuze, bavuga ko kirazira z’umuco nyarwanda zibumbatiye amasomo atandukanye mu buzima bw’abanyarwanda, nko kubika ibanga, kugira isuku, kubaha,cg kugira ikinyabupfura.

Abakurambere bacu bajya guhanga izo kirazira hari isomo babaga bashaka guha abantu b’ingeri zitandukanye.

Hari zimwe muri kirazira zabaga zirimo inyigisho zitanga ubutumwa nko kubungabunga isuku.

Urugero:

Hari ubwo bagiraga bati Kirazira kurara mu muvure, wahinduka umuhungu cg ugahinduka umukobwa cg bakavuga ko Kizira kwicara ku rusyo cg kw’isekuru kuko uramutse wicayeho waba igikuri,bakongera bakavuga ko kizira kubona umukobwa akubura akarunda ibishingwe mu nzu ko aramutse abikoze,yazahera iwabo ntazigere abona umugabo.

Kwicara k’urusyo cg ku isekuru ntago byatuma uba igikuri cg kurara mu muvure ngo bitumwe umuntu ahinduka umuhungu cg umukobwa kuko ibingibi umuntu abivukana.

Ni nacyo kimwe ko kurunda imyanda munzu cg kutayirundamo ataribyo byatuma umukobwa abona umugabo cg ngo amubure.

Ahubwo gushyiraho izi kirazira bwari uburyo byo kubungabunga isuku kuko nk’urusyo cyari igikoresho gakondo gikozwe mu ibuye rikomye, rukagira n’ingasire rukaba rwarifashishwaga n’abakurambere bacu mu gusya ifu bakoragamo umutsima cg gushya amasaka y’amamera  bagakuramo ifu yo kwengamo inzoga nyarwanda nk’ikigage cg ubushera,cg bagashigishamo ikivuge,kuko mugihe cyabo ntabyuma bishya babaga bafite.

Umuvure nawo wengerwagamo ibitoki kugirango haboneke inzoga yitwa urwagwa yavaga mu mineke yahiye neza n’urundi ruvange rw’amasaka akaranze bashyiragamo cg bakawengeremo umutobe w’ibitoki.

Isekuru na yo ni igikoresho basekuriragamo amasaka,ingano,imyumbati yumye, cyangwa bakayikoresha mu gusekura imiti gakondo itandukanye bifashishaga mu buvuzi gakondo ku buryo na yo yagombaga kugirirwa isuku cyane.

Bitewe n’uwo mumaro ukomeye cyane, urusyo,umuvure,isekuru n’ibindi bikoresho byari bifite,byagombaga kubahwa cyane ndetse bikubahwa na bose,abato n’abakuru kugirango bihorane isuku n’umutekano usesuye.

Mu muco w’u Rwanda, abana ni ntakumirwa mu gusabana na buri wese.

Bashoboraga rero kuba  bakwicara aho babonye hose kuko  hababangukiye batabanje kubitekerezaho.

Bashoboraga kuba bakicara  ku rusyo kubera kutamenya umumaro warwo, kandi mu Rwanda rwo hambere ntabwo abantu bose bagiraga ubushobozi bwo kwambara ngo bikwize. Abana bo bambaraga bamaze kuba bakuru cyane ugereranyije no muri iki gihe.

Usesenguye neza usanga muri kirazira z’umuco w’u Rwanda, Abanyarwanda barigishaga isuku babinyujije muri kirazira bagatangira kubitoza abana bakiri bato bagakurana uwo muco kandi uburenganzira bwabo bwogukina no kwidagadura butirengagijwe.

Abakurambere bacu Bababwiraga batyo mu rwego rwo kubungabunga isuku y’urusyo, umuvure, isekuru ndetse n’iy’ibindi bikoresho byifashishwaga mu gutegura amafunguro.

Kutarunda ibishingwe mu nzu, na byo kwari ukurinda umwanda wo mu nzu, no gutoza umukobwa isuku.

Kurundi ruhande hari n’izindi kirazira zabaga zigamije gukumira ubusambo.

Sinzi niba warigeze wumvaho ko kurya ikimane bizira kuko uriye ikimane wenyine abyara umwana ufatanye amaguru cg amaboko.

Ikimane gishobora kuba umuneke umwe ariko urimo imineke ibiri.

Bavuga rero ko Kizira kurya umuneke w’ikimane,cg ikindi kintu cyose kikimane kuko ukiriye wazabyara umwana ufatanye amaguru cg amaboko. Ibyo byose murwego rwo kwirinda ko warya ibintu bibiri udahayeho mugenzi wawe bityo bikarwanya umuco mubi w’ubusambo bikimakaza umuco mwiza wogusangirira hamwe nogusaranganya duke duhari.

Hari n’indi kirazira yavugaga ngo  “Kirazira guterura umwishywa ntugire icyo umuha,ko uramutse ubikoze warwara isusumira.

Ubundi nk’umubyeyi cg undi muntu mukuru aba agomba kurangwa no kugira Ubuntu kubana bato.

Iyo rero babaga bashatse kwigisha abasore gutangira kwitoza kuba ababyeyi no kugira Ubuntu no gukunda abana bato bababwiraga ko kizira kuba waterura umwana ntakintu umuhaye kobyanze bikunze uba ugomba gushaka ikintu umuha ukamupfumbatiza cyane cyane amafaranga kugirango utarwara isusumira.

Hari nizindi kirazira zitandukanye zaba zigamije gutanga ubutumwa bwo kwirinda ubugome no kugira umutima wuzuye umujinya.

Aha twavuga nko kuba kirazira gutera umuntu ingata,

kirazira gutuka nyogosenge n’izindi kirazira zabaga zigamije kwigisha ubupfura no kwirinda ubushotoranyi, no guha agaciro umuntu mukuru cyangwa umubyeyi.”

Kera habagaho na kirazira zo gutoza abana b’abakobwa kutiyandarika cg ngo bishore mungeso z’ubusambanyi.

Bavugaga ko kirazira guterura igisabo utari isugi,kuko byatumaga inka zirekeraho gukamwa cg bigatuma amata atavura cg bigateza ibindi bibazo.

Ibi byatumaga umwana w’umukobwa ahora yitwararitse agakomera kandi akarinda ubusugi bwe kugirango atazakora imiziro umunsi umwe.

Uwubahaga izo kirazira wese ni we wabaga ari umuntu nyamuntu, akitwa imfura, yaba ari igitsinagore akitwa umwari wi Rwanda cyangwa  akitwa umugore w’umutima.

Gusa niba tuvuga ibi ntago twakwirengagiza kuri kirazira zizira koko kuko zabaga zidashingiye hamwe muraho.

Ni kirazira zizira koko.

Urugero:

Kirazira ko umukobwa cg umugore uri mu mihango aterura umwana w’uruhinja.

Iyo umukobwa cg umugore uri mu mihango ateruye umwana  w’uruhinja ufite igitsina gabo bituma uwo mwana w’umuhungu arwara ibiheri mu maso bigaruka buri kwezi kumatariki uwamuteruye agiraho mu mihango.

Sibi gusa kuko bikururira umuvumo uwo mukobwa cg umugore wamuteruye ari mu mihango hanyuma buri uko azajya ajya mu mihango nyuma yo kumuterura akazajya aribwa cyane kandi akava amaraso menshi k’uburyo budasanzwe.

Noneho iyo umukobwa cg umugore uri mumihango ateruye agahinja kagakobwa bituma ako gahinja kagakobwa karwara ibiheri mumaso  bigaruka buri kwezi kandi yamara gukura yazajya ajya mu mihango nawe akajya ava bikabije kandi akaribwa munda k’uburyo bukomeye cg akagira ikibazo kimwe muri ibyo.

Mukwirinda ko ibi byose bibaho umukobwa cg umugore uri mumihango yirindaga kugira aho ahurira n’umwana w’uruhinja ngo amuterure. Uwateruraga uruhinja ari mu mihango yakuraga akadodo gato ku myenda yambaye akakazirika kugatoki k’umwana yoroheje ntihagire ugakuraho kakaza kwikuraho.

Iyo yabikoraga gutya ntazindi nkurikizi zabaga ho ariko bikaba byaratumaga abari aho bose bamenya ko uwo ubikoze ari mu mihango.

Indi kirazira yarihari nuko cyaziraga ko umukobwa cg umugore uri mu mihango aca muruyuzi rw’ibihaza kuko bituma urwo ruyuzi rwuma cg ntiruzigere rwera kuko byatumaga igihe uruyuzi rutangiye kwerera agahaza kose kaje kabora hanyuma kagahunguka. Ibi ninako bigenda iyo umugore uri mu mihango aciye mu murima w’intoryi. Indabo zose zije kuntoryi zirahunguka cg zikabora ku bwinshi k’uburyo ahantu wagasaruye ibiro ijana by’intoryi ngo ukuramo nkakadobo kamwe.

Mukwirinda ibi, nyirumurima yateraga igiti cy’umuravumba m’uruyuzi rwe cg mu ntoryi ze kugirango hatazagira ikiba.

Usibye ibi kiranazira ko umugore utwite areba mumva cg ngo arebe ikindi kintu cyose cyapfuye,nk’imbeba cg irindi tungo ryapfuye.

Iyo abonye icyo kintu cyapfuye bituma abyara umwana  ubyimbye inda,maze abanyarwanda iyo ndwara bakayita indwara y’ubutumbi.

Kiranazira ko umugore utwite arebesha amaso ye ahantu hari isasu.Iri sasu ryo mumbunda za gisirikare.

Iyo aribonye atwite bituma abyara umwana nyuma y’iminsi mike avutse akarwara indwara abanyarwanda bita indwara y’amasasu.

Mu kwirinda ibi mugihe umugore yamenyaga ko atwite yacaga akatsi kitwa kamaramahano akanywa amazi yako makeya kugirango arenge izo kirazira zose.

Iyi ni Ingando online. Uramutse ufite igitekerezo cg inyunganizi kuri iyi ngingo watwandikira unyze mu mwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.Ese izi kirazira zaba zikigira ingaruka nkizo abanyarwanda bakera bavuze, cg byarangiranye n’igihe cyahashize?

Haba hari indi kirazira waba uzi nicyo yasuraga iyo umuntu yaba ayirenzeho?

Aka niko kanya kokudusangiza k'ubunararibonye n’ibitekerezo byanyu.

Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasuzize.

Mwakoze kudukurikira nah’ubutaha.


Ibindi biganiro wakurukira muburyo bw'amashusho

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Impamvu enye nyamukuru zituma umuntu apfa ari mugikorwa cyo gutera akabariro

Umusore yakubiswe bikomeye nyuma yokwica umukunzi we akamuhamba muri geto ye