Ibintu bituma abagabo baca inyuma abagore babo babyaye kunshuro ya mbere ntibongere kubikoza
Kuvuga k'umurimo utoroshye ukorwa n’umubyeyi w’umugore m'urugendo rw’amezi 9 amarana umwana munda ye, byorohera buri wese,nyamara iyo urebye usanga ibyo bahura nabyo mbere na nyuma yo kubyara bikomeye kurusha uko tubitekereza.
Mubiganiro byahashize,twagarutse k'ubuzima
n’imyitwarire y’umubyeyi utwite. Twagarutse kubyo agomba kwirinda kurya nibyo yemerewe
kurya kugirango we ubwe n’umwana atwite bagire ubuzima bwiza.Ibyo biganiro
ushobora kubikurikira muburyo bwa video ukanze kuri aya magambo y'ubururu.AMAFUNGURO 10 umugore utwite agomba kwirinda kurya.Ibyo abagore batwite bakeneye kurya
Mukiganiro cy’uyu munsi, twaguteguriye zimwe
mu mpinduka zikomeye ziba k'umubiri w’umubyeyi w’umugore akimara kubyara
ugakomeza ukageza ku myaka ibiri nyuma yo kwibaruka.
Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho
Ikaze muri iki kiganiro.
Umubiri w’umubyeyi muri rusange ugaragaza
impinduka nyinshi kuva agisama kugeza abyaye. Izi mpinduka rero zikaba
zinisubiramo nyuma yo kubyara aho umubiri uba ushaka gusubirana imiterere
wahoranye ariko si ibintu bihita biba ako kanya.
IKINTU CYA MBERE KIBA NYUMA YUKO UMUBYEYI ARANGIJE KUBYARA NUGUTEGEREZA UMWANYA UTARI MU NINI WO GUSOHOKA KWINGOBYI UMWANA YABAGAMO MUGIHE YARAKIRI MUNDA.
Iyi ngobyi bamwe bayita inda yanyuma,ikaba
izizwi kw'izina rya placenta m'ururimi rw’amahanga.
Nyuma yuko iyi ngobyi y’umwana imaze
gusohoka umubyeyi akomeza kuva amaraso mu gitsina agenda agabanuka buhoro
buhoro kugeza aho akamiye, akarekeraho gutonyanga. Gusa ibi,bitandukanye no kuva
nyuma yo kubyara kuko byo bituma amaraso asoho ari menshi k'uburyo hari aho
bikenerwa ko umubyeyi yongererwa amaraso mugihe yaba yayatakaje ari menshi.
Iyi n’ingingo imwe muzindi nyinshi zigenderwa ho mukuba ababyeyi batwite bakangurirwa kugana kw'ivuriro bakimenya ko basamye kugirango basuzumwe ibintu byibanze bitandukanye. Bimwe mubyo abaganga basuzuma umugore utwite n’ubwoko bw’amaraso afite.
Iyo barangije kubisuzuma babyandika
kw’ifishi y’umubyeyi ndetse no mubitabo byabugenewe kugirango igihe cyo kubyara
nikigera biramutse bibaye ngombwa ko umubyeyi yongererwa amaraso bizahite
byoroha kandi byihute kumenya ubwoko bwa maraso ari bwongererwe.
Muburyo busanzwe twavuze ko umubyeyi ukimara kubyara akomeza kuzana amaraso make make agenda agabanuka uko iminsi igenda ishira.Aya maraso ageraho agashira akajya agenda noneho aza ameze nk'utubumbe duto duto mugihe cyo kwihagarika. Nibura ibi bishira hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu nyuma yo kubyara.Gusa muri ibi byumweru ntago bivuze ko umugore aba akize neza kuburyo yakwemererwa kongera kubonana n’umugabo mugikorwa k'imibonano mpuzabitsina.
Abahanga mubyubuzima bavugako bitewe n'imiterere yaburi muntu nibura,hagati yamezi abiri n'amezi atatu nyuma yo kubyara aribwo umugore yakongera gukora imibonano mpuza bitsina kuko byibuze aribwo aba amaze gukira neza kuko igitsina cye kiba kimaze kongera gusubirana isura nkiyambere[gukira].
IKINDI KINTU GIKOMEYE KIBA NYUMA YO KUBYARA,NUKUGABANUKA K'UBUBOBERE BWO MUGITSINA BUFASHA MUGUTUMA IGIKORWA CYO GUTERA AKABARIRO KIRUSHAHO KUGENDA NEZA.
Nibyo koko nyuma yuko umugore warutwitwe abyaye,habaho kugabanuka k'ububobere buza mugihe k'imibonano y'abashakanye.
Ibi bigirwamo uruhare
rukomeye n'isimburana ry’imisemburo inyuranye umubiri w’mugore wabyaye uvubura,ariko
cyane cyane umusemburo wa Prolactine nuwa Estrogene.
Mugihe umubyeyi agitwite
umubiri we utangira gukora no kuvubura umusemburo wa Prolactine ugira uruhare rukomeye cyane mw'ikorwa rya mashereka
umwana aba azakenera murugendo rw'imyaka ibiri amaze kuvuka.Murundi ruhande
ingobyi cg placenta umwana aba arimo akiri munda,nayo iba irimo ikora kandi
ikanasohora umusemburo wa Estrogen ndetse
n'undi witwa Progesterone.
Iyi misemburo yombi uwa estrogen nuwa progesterone ituma uyu musemburo ugira uruhare mw'ikorwa
ry’amashereka udakorwa ku bwinshi. Ariko iyo umubyeyi amaze kubyara umusemburo
wa Progesterone na Estrogene URAGABANUKA
maze umusemburo wa Prolactine ufasha mw'ikorwa rya mashereka urazamuka
ukiyongera mu bwinshi.
Mubyumvikana umusemburo wa Estrogene uri mu misemburo iza kw'isonga mugutuma umugore cg umukobwa agira ububobere buhagije mugihe cyo gutera akabariro.Niba rero ugabanutse kubera ko umugore arimo konsa ,ingaruka zizaba ko n'ububobere yarafite bugabanuka kukigero runaka,maze bikaba byabangamira igikorwa cyo gutera akabariro.
Gusa uretse kuba ububobere bushobora kugabanuka bitewe nuko umubyeyi yonsa,ububobere bw'umugore nanone bushobora kugabanuka biturutse Kuri ibi bikurikira:
.Kuba umugore ageze mugihe cyo gucura.
.Kuba umura warakomeretse cg warakuwemo.
.Ububobere nanone bushobora kugabanuka bitewe n’ubwoko bw’imiti runaka umugore ashobora kuba ari gufata arimo kwivura indwara runaka.
.Ububobere Bushobora kugabanuka bitewe n’ibitekerezo umugore afite bidatuje muri icyo gihe cy’imibonano mpuza bitsina.
Aha twavuga nko kuba
utishimiye wenda ko mugiye gukoresha agakingirizo,kuba utishimiye uwo mugiye
gukorana icyo gikorwa cg ibindi bitekerezo biri gutuma wumva udatuje,cyangwa
utishimiye uwo mugiye cg muri gukorana icyo gikorwa.
.Ikindi gishobora kugabanya ububobere ni ukoga mu gitsina inshuro zirenze ebyeri buri munsi.
Ibi bishobora
guterwa n'ubwoko bunyuranye bw'ibintu runaka wifashisha urimo koga
nkisabune,indimu cg ibindi bintu utandikiwe na muganga ushobora koga ku myanya
ndanga gitsina maze bikagira uruhare mu kugabanya ububobere.
Iyi ningando online mukomeje
gutega amatwi ,tukaba dukomeje kubagezaho ibintu bikomeye biba nyuma yuko
umugore amaze kubyara.Kuburyo bishobora gutuma umugabo atongera kumwikoza.
Ndakwibutsa ko uramutse ufite igitekerezo,ikibazo cg inyunganizi wabitugezaho ubinyujije mu mwanya wagenewe comment cg ukatwandikira unyuze kurukuta rwacu rwa facebook rwitwa Ingando online.
Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.
Ikindi kintu gikomeye kiba nyuma yuko umugore amaze kubyara, nuko ibihe bye byo kujya mu mihango bihinduka.
Mbere yuko umugore cg umukobwa atwita, aba asanzwe ajya mu mihango nkuko bisanzwe kuminsi yagennye.
Iyo rero umuntu akimara gusama imihango irahagarara ntiyongere kugaragara. Nyuma yo kubyara nabwo imihango ntago ihita iza ako kanya cg ngo ize nyuma y’ukwezi kumwe cg abiri. Bitewe n’imiterere yaburi mubyeyi wese iba itandukanye n’iyundi ,nyuma yo kubyara hari abamara amezi agera kuri hagati yatanu namezi arindwi batarabona imihango cg bakayijyamo incuro nkeya zishoboka,k'uburyo hari n'abageza k'umwaka batarongera kubona Imihango.
Gusa kuba imihango itaza ntibivuze ko umugore wamaze kubyara aramutse atitonze atakongera gusama.
Niyo mpamvu
umubyeyi ugitwite mugihe agitwite ashishikarizwa gutangira gutekereza no
kwitegura no kwihitiramo uburyo bumunogeye bwo kuboneza urubyaro azakoresha
akimara kubyara,akabwumvikana ho n'umugabo we.
Ibi bintu byihindagurika
ry’ibihe byo kujya mu mihango nabyo biterwa n’imisemburo twavuze
haruguru.
Ubuzima bw’umubyeyi ukimara
kubyara buba buhishe amabanga menshi,arinayo mpamvu niba hari ibindi bintu wibaza udasobanukiwe cg ufitiye amatsiko ,twakugira
inama yo kugana kukigo nderabuzima cg ahandi hatangirwa serivise z’ubuzima
zizewe ugasobanuza ibindi wibaza byose muri serivise zibishinzwe.
Iyi ningando online mwari mukurikiye.Gira uruhare muri iki kiganiro
uduha ibitekerezo n’inyunganizi.Ntiwibagirwe gukora
subscribe kuri channel yacu unyuze hano kugirango ujye ubona ibiganiro tuba twabateguriye muburyo bw'amashusho.Kanda hano ukore subscribe.
Uramutse ufite ikibazo cg inyunganizi wifuza kutugezaho,watwandikira unyuze kuri page yacu ya facebook yitwa ingando online cg igitekerezo cyawe ukakinyuza mu mwanya wagenewe comment.
Ubutumwa bwawe tuzabusoma
kandi tugusubize.
Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho.
1.Gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango hari icyo bitwaye ?
2.Uburyo bwo kumenya ko wasamye ukoresheje igitunguru
3.Kwipima inda,ukoresheje Isukari
4.Dore ibice 12 byumubiri turibwa kubera ibitekerezo tuba dufite
Comments
Post a Comment