Ibimenyetso ugomba kubona utwite ugahita wirukira kwa muganga vuba vuba
Iyi ni Ingando online ukurikiye. Uyu munsi tugiye
kugaruka kubimenyetso
mpuruza umugore utwite yabona agahita yihutira kujya
kwa muganga,
atabanje gushidikanya.Umugore utwite aba agomba kwitwararika mubintu byinshi bitandukanye kugirango we nuwo atwite bagire ubuzima bwiza.Muri ibi bintu barimo kwitwararika mubyo agomba kurya ndetse no kwitwararika kubigendanye n'impinduka zigenda ziba k'umubiri we,kugirango amenye impamvu zishobora kuba zateye izo mpinduka.
Mukiganiro cy'uyu munsi turagaruka kubintu umubyeyi yabona agahita yihutira kujya kwa muganga kuko aba ari ibintu bidasanzwe.
Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho
Ikimenyetso umugore utwite yakwibonaho akihutira kujya kwamuganga atabanje gutinda niki:
1.kumva umwana atari kwinyeganyeza munda.
Kuba umubyeyi yakumwa umwana Atari
kunyeganyega munda ntago ari ikintu gisanzwe.
Iki nicyo kimenyetso cya mbere
kiza kwisonga mbere y’ibindi umugore utwite aramutse akibonye aba agomba
guhita yihutira kwa muganga.
Akenshi k’umubyeyi utwite inda
nkuru,ni ukuvuga inda iri mugihembwe cya gatatu,umwana uri munda akenshi akunda kwinyeganyeza buri munsi
kuburyo Mama we aba yumva ko umwana ari
kwinyeganyeza munda ye kuburyo n’umuntu
anashobora kurebesha amaso kunda y’umubyeyi akabona ko umwana ari gukina munda.
Kubona cg kumva umwana ari
kwinyeganyeza munda,nibyo dukunda kuvugango
umwana ari gukina.Kuba rero umwana ari kwinyeganyeza munda, ni
kimenyetso kigaragaza ko ari muzima kandi afite ubuzima bwiza.
Mugihe rero umubyeyi byibuze
yumvise kuva mugitondo kugeza nyuma ya sasita umwana Atari gutera ni kimenyetso
kibi kiba cyerekana ko ubuzima bwe butangiye kumererwa nabi.
Aha umubyeyi agirwa inama
yokwikora kunda ameze nkuwisiga ho amavuta kugirango yumve ko umwana yakanguka
agatera[Akanyeganyega].
Gusa umubyeyi w’umugore
hari igihe ashobora kwikora kunda umwana ntatere,ariko papa we yakora
kunda y’umubyeyi umwana uri munda agatangira kunyeganyega asa n’uwihindukiza.
Umubyeyi w’umugore amukozeho ariko
ntatere papa we nawe yamukoraho umwana ntatere,ibyo bikaba byabaye kuva
mugitondo mugihe bigeze mu masaha yanyuma yasasita ntakirahinduka umubyeyi
agomba guhita yihutira kujya kwamuganga kugirango muganga asuzume ko umutima
w’umwana uri gutera neza cg habayeho
impinduka zidasanzwe byanaba ngombwa agatanga uburenganzira bwo guca mucyuma kugirango
harebwe uko umwana ameze munda.
2.Kuvira kunda aribyo kuzana amaraso mu gitsina mu gihe utwite.
Umugore udatwite harigihe ashobora
kuva amaraso mugitsina bitewe n’igihe ngaruka
kwezi k’imihango cg bigaturuka kuburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha
butamuguye neza akaba yajya kwamuganga bakamuhindurira agahabwa ubundi buryo
bwokuboneza bukorana n’umubiriwe neza,hanyuma icyo kibazo kigakemuka. Ariko
ibi biratandukanye cyane k’umugore utwite.
Iyo umuntu atwite ntago ajya mu
mihango,ntanuburyo bwo kuboneza urubyaro nabumwe aba akoresha kuko nyine aba atwite.
Mugihe rero umuntu utwite abonye
hari amaraso ari kuva mugitsina cye aba agomba kwihutira kujya kwa muganga vuba
vuba kugirango muganga amukorere isuzuma ryihuse hamenyekane impamvu yaba
ibiteye.
Hari igihe ari nyababyeyi yaba itangiye kwifungura igihe kitageze inda
ikaba igiye kuvamo cg akaba ari ikimenyetso kigaragaza ko waba ugiye kubyara
mugihe inda igejeje amezi 9 cg iburaho ibyumweru bibiri.
Niyo mpamvu umubyeyi ubonye hari
amaraso atangiye kuva mu gitsina cye aba agomba guhita
ajya kwa muganga adategereje ko ayo maraso aba menshi ngo abone ubujyayo.
Iyi n’Ingando
online mukomeje gukurikira.Uretse kudusanga hano mushobora no kudusanga kuri youtube Channel Mushakishije ijambo Ingando online cg Mugaca
hano. Kugirango mubashe kujya mubona
ibiganiro byacu muburyo bw’amashusho mwakanda hano mugakora subscribe.Kanda hano
3.Kubyimba ibirenge cg kubyimbirwa mu maso.
Hari impamvu nyinshi zitandukanye
zishobora kuba zatuma umuntu abyimba ibirenge.
Muri zo mpamvu harimo nko kuba
umuntu yakora urugendo rurerure n’amaguru atabimenyeye bigatuma ibirenge bye
bibyimba,cg bigaturuka kuzindi mpamvu.
Kurundi ruhande hari igihe umuntu
ashobora kubyimba mu maso byaturutse kubundi burwayi bwamenyekana nyuma yuko
muganga arangije gukora isuzuma.
Hari n’abantu babyimbirwa mu maso
mugihe cya mugitondo nyuma yokubyuka,uretse ko biba bidakabije.
Mugihe rero umugore utwite
yabyimbye mu maso cg akabyimba ibirenge
bidaturutse kuri izi mpamvu tuvuze haruguru,nabwo aba agomba guhita yihutira
kujya kwa muganga kugirango muganga akore isuzuma rimenyekanisha icyabiteye,hanyuma
abone gutanga ubujyanama n’ubuvuzi.
4.kuva amaraso mu mazuru.
Uretse kuba umuntu yarwana
bakamukubita ikintu kumazuru,cg akiturahasi kuburyo akubita amazuru hasi,Kuva
amaraso mu mazuru bishobora noguterwa no
kurwara umutwe cyane,guturika kudutsi dutoduto two mu gihanga
bitewe nuko umuntu yamaze umwanya munini kuzuba cg bigaterwa n’izindi mpamvu
nko kurwara gripe cg kuba urwara sinezite
maze wapfuna ibimwira bikazana n’amaraso,
hanyuma mukindi gihe wapfuna ukava amaraso mu mazuru.
Ibi n’ibindi bitandukanye
bishobora gutuma buri wese azana amaraso mu mazuru.
Umugore utwite nawe rimwe narimwe ashobora kuva amaraso mu mazuru
akaba ntanindi mpamvu ibyihishe inyuma.Ariko uku kuva amaraso mu mazuru igihe
ubona bimara umwanya munini kandi ukabona bikunda kuza n’ibyiza ko nabwo ujya kwamuganga
ukabibwira muganga kugirango akuvure kandi anaguhe ubundi bujyanama.
5.kugira ikizengerera gikabije no guhuma cg kureba ibikezi kezi
bya hato nahato.
Kugira ibi bimenyetso kabone nubwo
waba utwite cg udatwite aba ari ibintu byo
guhita ujya kwa muganga.
K’umugore
utwite by’umwihariko,kugira ikizengerera nokureba ibikezi kezi bishobora
guturuka k’uburwayi butandukanye ari ko na none ahanini
bishobora guturuka k’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.
Muburyo busanzwe hari ubuvuzi
bw’umwihariko buhabwa abantu bafite umuvuduko w’amaraso.
Aba bantu baba bafite umuganga
wihariye ubakurikirana byibuze incuro imwe mu cyumweru cg ,incuro imwe mu kwezi
kugiraho harebwe imihindukire y’umuvuduko bafite niba wiyongera cg ugabanuka cg
niba umaze gusubira kurugero rukwiye.
Aba bantu bafite uburwayi
bw’umuvuduko hari amafunguro amwe namwe abaganga bababuza kurya no kumwa nko
kuba babuzwa kurya umunyu,amavuta,rimwe narimwe bakabuzwa no kumwa isukari cg
gufata ku inzoza.
Uretse ko umugore utwite abujijwe
gufata ku nzoga,umugore utwite akwiye
kubona amavuta,isukari n’umunyu wogukoresha mu mafunguro ye yaburi munsi,kuko
muribyo harimo ibyo umubiri we ukeneye kugirango ubone vitamine n’intungamubiri
zihagije.
Umugore utwite birashoboka ko
yatwita arwaye iyi ndwara y’umuvuduko cg agatwita atayirwaye ,ariko
uko amezi aza akaba yahura n’ubu burwayi.
Niyo mpamvu mubyumvikana umubyeyi
agomba kwihutira kujya kwa muganga mugihe abonye afite ikizengerera cg ibikezi
kezi kugirango hasuzumwe icyabiteye,kuko
umuvuduko uri muri bimwe bishobora gutuma umuntu yumva ari kuzengerera
cg ari kureba ibikezikezi.
Umuvuduko w’amaraso
ushobora kuza muri bimwe bishobora no gutuma umubyeyi utwite abyara babanje
kumubaga Cg akagira ikizengerera gishobora gutuma yitura hasi akagusha
inda,hanyuma bikaba byaba itangiriro ryo kubyara umwana utagajeje igihe cg inda
ikavamo.
6.kumva ushaka kwihekura bitewe n’uburyo watwisemo.
Hari bimwe mubiza kw’isonga
bishobora gutuma umugore cg umukobwa utwite yumva yakuramo inda cg akica uwo
yibyariye.
Kuba umuntu yarafashwe kungufu
bikamuviramo guterwa inda n’umuntu azi cg atazi,ibi bikajyana no kuba gufatwa
kungufu bishobora gusigira uburwayi budakira uwafashwe kungufu nka sida cg
n’ubundi burwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kuba uwafashwe kungufu ari umwana
cg umuntu mukuru watewe inda n’umuntu
bafitanye isano rya bugufi.
Kuba umugore yarafite uburyo
bwokuboneza urubyaro akoresha ariko ntibukore neza maze uko
kudakora neza bigatuma atwita kandi ntamwana yashakaga,n’izindi
mpamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu utwite yifuza gukuramo inda cg
akagambirira ko umwana navuka azamwica cg
akamuta ahantu akamusiga wenyine,iyo bimeze gutya uyu muntu nawe aba akeneye
kujya kwa muganga.
Wenda ntago byumvikana neza kuba
umuntu ushaka gukuramo inda yajya kwa muganga,ariko
kujyayo bifite akamaro kuburyo bukurikira.
Icya mbere nuko hari abantu
amategeko y’igihugu cyacu yemerera kuba
bafashwa gukurirwamo inda n’abaganga aho kuba bazikuriramo bo ubwabo,kuko
bashobora kugerwaho n’izindi ngaruka
mbi zitandukanye.
Icya kabiri nuko harabantu
bakuyemo inda batabanje kugisha inama bigatuma ubu babayeho mu buzima bwicuza,
bafite ibikomere by’umutima bishinja kuba barishe abo bakabaye barabyaye
bakabarera bagakura.
Abo bantu akenshi na kenshi
ubasangana imvugo ivuga ngo”ubu umwana wanjye iyo ntamwica aba amaze kungana
n’umwana warunaka,aba amaze kugera mu mashuri abanza ayisumbuye cg ayarangije.
Usanga bafite amarira menshi kurushaho mugihe uburyo bakoresheje
mugukuramo inda bwarabagizeho ingaruka zituma batakaza ubushobozi bwokuzongera
gusama.
Izi mpamvu zose nizo zituma umuntu
wumva ashaka kwihekura yakagiye kwa muganga agaca
muri service z’ubujyanama akagirwa inama zuko yakakira ibyamubayeho cg
hagasuzumwa niba icyatumye atwita kiri mumpamvu amategeko y’igihugu yemerera
abaganga kuba bafasha uwo muntu gukuramo inda kuburyo butamugiraho izindi
ngaruka z’umubiri.
7.kubona ibintu birenduka bivanzemo uturaso biva mugitsina
Mugihe umugore atwite akabona
ibintu by’ururenda bisohoka mugitsina bivanze n’amaraso ashobora kuba ari
menshi cg ari make,ibi bikajyana nokumva hari ikintu gikubita mugice
cy’umugongo bishobora no kwiyongera ho kumva uri
guhinda umuriro mugitsina cg ukumva hari ibintu biri gusa nibisunika bijyana
hasi munda ibyara,uba ugomba gukora ibishoboka byose ukihutira kwa muganga kuko
ibi, ari ibimenyetso by’umugore uba ugiye kubyara.
N’ibyingenzi cyane ko umubyeyi
abyarira kwamuganga buri gihe cyose agiye kubyara bijyanye no kuba yari
pimishije kwamuganga byibuze incuro enye kugirango muganga amubwire uko umwana
ameze munda.
Niyo mpamvu igihe cyose umubyeyi
yumvise cg abonye ibimenyetso mpuruza byuko yaba agiye kubyara agomba gukora
uko ashoboye akagera kwamuganga hakiri kare kugirango umwana aze kuvukira kwa muganga.
8.kwihagarika ukababara cg kurwara diare[agakanzu] utwite
Hari imiti myinshi itandukanye
ishobora gufasha umuntu wahuye n’ubu burwayi
bwo kwihagarika akababara aho bishobora kuba byatewe na infection zifata mu miyoboro
y’inkari cg imiti itandukanye ivura diare yatewe n’impamvu
zitandukanye umuntu ashobora kugura muri za foromasi,ariko k’umugore
utwite hari ikitonderwa.
Umugore utwite ntago yemerewe
gufata umuti wose yaba uwakizungu cg uwibyatsi atawandikiwe n’umuganga.
Hari imiti imwe n’imwe
ivura uburwayi bumwe ariko mugihe umugore atwite akaba arwaye indwara runaka
bishobora kuba ngombwa ko muganga amuhindurira akamuha undi muti bitewe n’ingaruka
wamuti wundi wagira kubizima bwe n’ubwumwana atwite.Nibyiza rero ko mugihe umugore utwite
yarwaye atagomba kujya gupfa kugura imiti abonye atayandikiwe na muganga.
9.kuruka cyane no kunanirwa kurya ubwoko bw’amafunguro menshi atadukanye.
Mugihe abagore batwite, akenshi hari igihe bahurwa cg bakanukirwa n’amafunguro amwe namwe bari basanzwe barya,bityo bigatuma bumva badashaka kurya.
Ibi ni rusange kuri buri mugore
utwite,ariko iyo bifashe indi ntera ugasanga umugore utwite yahuzwe ibintu
byose kuburyo buri kimwe ariye akiruka,haba harimo ikibazo.
Urugero:Ntago umugore utwite
yatungwa no kurya ifiriti gusa.
Akenshi umuntu utwite ahurwa
ibiryo munda iri mugihembwe cya mbere.
Igihe inda ikiri nto umugore utwite aba agomba kurya indyo yuzuye kuko
muriyo arimo haturukamo intungamubiri nkenerwa mu mikurire y’ubwonko bw’umwana
zikanakenerwa no mwiremwa ry’amagufa ye k’uburyo
indyo yuzuye iba ikenewe cyane kuko ibice byinshi by’umubiri
w’umwana biba biri kuremwa kandi bigakenera intungamubiri zihagije
mu mikurire yazo.
Niyo mpamvu mugihe umugore utwite
yahuzwe ibintu byinshi agomba kubaza kwa muganga
amafunguro yasimbuza ayo yananiwe kurya kugirango hatagira intungamubiri n’imwe
abura bikaba byateza ikibazo umwana atwite.
Amafungoro 10 Umugore utwite abujijwe kurya mugihe agitwite.
Ibindi biganiro ushobora gukurikira muburyo bw'amashusho.
1.Ese Umwana munda aba ameze ate ?[Ukwezi 1,2,3]
2.Umwana munda igihembwe cya kabiri[Ukwezi 4,5,6]
3.Umwana munda igihembwe cya gatatu
4.Ibyo abagore batwite bakeneye kurya
Comments
Post a Comment