Ubusobanuro bw'inzozi:Kurota amagi
Igitekerezo cyawe
tuzagisoma kandi tugusubize.
Iyi n’ingando online
mukurikiye.Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwambere namwe musanzwe
mudukurikira mwarakoze subscribe kuri channel yacu,namwe mutarayikora ariko
mukaba mukunda ibiganiro tubagezaho.Kuri ingando online,tubagezaho ubusobanuro bw’inzozi
zitandukanye n’ibindi byegeranyo bigaruka ku buzima n'ikoranabuhanga.
Tubisabwe n'abakunzi
bacu twabashyiriyeho uburyo bwo gukurikirana ibiganiro tubagezaho muburyo
bwanditse.Ushobora gukanda hano ugakora Subscribe kuri channel ya Ingando
online kugirango nawe ujye mu mubare w'abandi bantu babona ibiganiro byacu
muburyo bw'amashusho.[kanda hano]
Ikaze mukiganiro cyacu cy’uyu munsi.
Mugutangira ikiganiro
cyacu,reka duhere ku busobanuro bwo kurota ubona amagi.
Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho ukanze kuri aya magambo y'ubururu,cg kuri video.Ubusobanuro bwo kurota amagi
Uretse kurota ubona amagi ushobora na none kurota ubona urimo
kuyarya.
Kurota ubona urimo kurya amagi n’ikimenyetso kigaragaza kwemera
inshingano.
Twese ntago dufite umutima wo kwemera inshingano k’urugero
rungana.Hari abantu bagorwa no kumva ko hari inshingano runaka bagiye guhabwa
cg inshingano runaka bisanze bagomba gukora cyane cyane inshingano usanga
zizagusaba kugira ibyo wigomwa byari bigufitiye akamaro uyu musi kugira
ubashe gusohoza inshingano zawe.
Ex:ushobora kuba ukodesha inzu ariko bitewe nuko nyirayo
atajya agusaba kumwishyura,igihe ubonye amafaranga ugahitamo kumva ko
amafaranga wa kamwishyuye wayaguramo inkweto,imyambaro,kuguriramo inshuti
zawe,n’ibindi bitandukanye bidafite aho bihuriye no kwishyura nyir’inzu.
Mugihe bimeze bitya inshuro nyinshi umuntu wirengagiza cg ugiye
kwirengagiza inshingano ze,ashobora kurota abona ari kurya amagi.
Reka noneho turebere hamwe ubusobanuro bwo kurota ubona amagi
arimo kwituraga.
Kubona
amagi arimo kwituraga n’ikimenyetso gisobanura ko uzi neza kandi ukora cg
wuzuza inshingano zawe.
Kurundi ruhande kubona amagi arimo kwituraga n’ikimenyetso
kigaragaza ko urimo usatira kugera kuntego wari warihaye ko uzageraho mugihe
runaka cg bikaba ikimenyetso kikwibutsa ko ntacyo urimo ukora cg urimo kugira
ibyo wirengagiza wagakoze kugirango ugere ntuntego zawe.
Dufashe nk’urugero ushobora kuba hari igihe wihaye ukavuga ko icyo
gihe nikigera byanga bikunda uzashaka,ukubaka urugo.
Ushobora rero kurota ubona amagi arimo kwituraga nk’ikimenyetso
cy’uko igihe cyogushaka cyegereje cg bikaba ikimenyetso kibwira ko ntacyo urimo
gukora kugira ngo cyagihe wiyemeje kizagere ufite ukuhagaze mubirebana naya
ntego wari warihaye.
Uretse kurota ubona amagi arimo kwituraga ushobora no kurota
noneho ubona amagi yamenetse.
Kurota ubona amagi yamenetse cg amagi yajanjaguritse,n’ikimenyetso
kigaragaza ko uri cg ugiye kwinjira mubuzima butakoroheye mu buryo bushobora
kuba muburyo bw’ibintu bifatika cg muburyo bw’intekerezo.
Ex:Niba hari umuntu mwakundanaga ariko akaza gupfa hari igihe
mugihe gisatira umunsi yapfiriyeho ushobora kubona amagi yamenetse.
Ashobora no kuba uwahoze ari umukunzi wawe ariko iminsi isatira
iyo mwatandukaniye mo ukaba warota ubona amagi yangiritse.
Ibi biragaruka kukuba kubona amagi yamenetse bishobora kuba bifite
ubusobanuro bwo kutamererwa neza muburyo bujyanye n’ibitekerezo,ariko nanone
usobora kurota amagi yamenetse nk’ikimenyetso cyoguhura n’igihombo kubintu
bifatika,nko gutakaza amafaranga guhomba m’ubucuruzi n’ibindi bintu
bitandukanye.
Reka dukomereze k’ubusobanuro bwo kurota ubona amagi manini
k’uburyo budasanzwe ari mucyare.
Iyo urose ubona amagi Manini cyane ari mucyare ntago ari
ikimenyetso kiza.
Inzozi nkizi ziba zisobanura kubona inyungu z’amafaranga aturutse
ahantu hashobora gushyira ubuzima bwawe mukaga.Aha twavuga nko kubona
amafaranga aturutse mubucuruzi bw’ibiyobyabwenge,ubwicanyi,ubucuruzi bw’abantu
cg amafaranga ya ruswa.
Nanone ushobora kurota izi nzozi atari amafaranga ugiye kubona
ahubwo bikaba ari ikimenyatso kikwereka ko utitonze ngo wigenzure neza
wakwisanga wabaye umufatanya bikorwa mubintu bishobora gushyira ubuzima bwawe
mukaga muburyo utazi.
Aha twavuga nko kuba wahisha ibintu abandi bantu bibye maze akaba
ari wowe babifatana kandi ntaruhare wagize mu kubyiba.
Iyi n’ingando online mukomeje gukurikira.Ndakwibutsa ko turi no
kuri youtube niba udukurikiye utarakora subscribe aka niko kanya keza ko
kuyikora.Nuyikora,ntiwibagirwe no kwemeza ku nzogera kugirango ujye ubona
ubutumwa bugufi bukumenyesha ko hari ikiganiro gishya turangije kugutegurira.kanda
hano ujye kuri Youtube yacu n'iba ushaka gukora subscribe
Uretse kuba mudusanga hano mushobora no kudusanga k'urukuta rwacu
rwa facebook,maze mukaduha ibitekerezo.
Dukomereje k’ubusobanuro bwo kurota ubona amagi afite amabara
atandukanye.
Iyo urose ubona amagi afite amabara atandukanye n’uko yakabaye
asa,aba ari ikimenyetso cyo kw’isuzuma cg kugira ibyo wigana ubushishozi mbere
yo kubikora cg kubijyamo.
Dufashe nk’urugero hari igihe ushobora kubona urose inkoko yateye
igi ry’umutuku cg yateye igi risa umukara,cg igi risa icyatsi kandi m’ubuzima
busanzwe inkoko itajya itera amagi asa atyo!
Iyo warose bene izi nzozi aba ari ikimenyetso cyo gusuzuma ibintu
cg ubuzima ubayemo cg ibintu ushaka kujyamo kugirango urebe ukuri kwabyo hato
utazasanga wakoze ibyo utakabaye ukora.
Ex:Umuntu aramutse afashe icyemezo cyogufata inguzanyo ya banke
kugirango agure mo imodoka yo gutemberamo gusa,ashobo kuba yarota abona amagi
afite amabara atandukanye nk’ikimenyetso kimusaba kubanza gushishoza ngo amenye
neza niba afite ubushobozi bwo kuzishyura inguzanyo agiye gufata,dore ko iyo
modoka iba itazamwinjiriza ahubwo izajya imutwara amafaranga yari afite.
Iki kiganiro reka tugikomereze ku kurota ubona amagi ari mu mazi.
Iyo urose ubona amagi ari mu mazi ariko atari nko mw’ibase cg
mukindi gikoresho wayaterekamo nkisafuriya,ahubwo ukayabona ari nko mu mugezi
ushoka cg mu mazi menshi,inzozi nkizi ntago zifite ubusobanuro bwiza.
Izi nzozi aba ari ikimenyetso kigaragaza amarangamutima
mabi,kwitakariza ikizere,kwiheba,agahinda gakabije cg kwiyifuriza urupfu.
Umuntu uri mubihe bimukomereye by’uburwayi bukomeye,ubukene bukabije,inyota yo
kugera k’ubutunzi binyuze munzira mbi zose zishoboka, ashobora kurota abona
amagi ari mu mugezi ushoka cg ari mu mazi menshi.
Inzozi nkizi akenshi ziba zirimo zigaragaza ko umuntu arimo
kugenda atakaza urufatiro ry’umutima wa kimuntu.
Mugusoza iki kiganiro reka tuvuge Kukurota ubona ufite igi
mukiganza.
Twese tuziko igi riri mubintu byorohereye kandi byoroshye
kumeneka,ariko hari uburyo ushobora kumena mo igi bisabye ko ukoresha imbaraga
kandi ukumva koko ko wazikoresheje.
Ubwo buryo nugufata igi urihagaritse maze ukarikanda ukoresheje
intoki ebyiri rumwe rufashe muntango urundi rugafata ku mutwe w’igi.Uramutse
ushaka kumena igi muri ubu buryo byagusaba kumva ko hari imbaraga utatekerezaga
ko biri bugusaba kugirango urimene.
Nubishobora uzabigerageze.
Niyo mpamvu kurota ubona ufite igi mukiganza ari ikimenyetso
cyo gutinyuka.
Izi nzozi n’ikimenyetso cy’ubushobozi n’imbaraga utakeka ko waba
ufite.Bika bisaba rero ko witinyuka ukagira icyo ukora ukagaragaza icyo
ushoboye muburyo bwibikorwa.
Iyi n’ingando online.Uramutse hari igitekerezo ufite ushaka
kutugezaho cg inzozi ushaka ko tugusobanurira,watwandikira ubinyujije mu mwanya
wagenewe comment cg ukatwandikira unyuze kuri page yacu ya facebook yitwa
indando online.Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.Uramutse ushaka
kujya ukurikira ibiganiro byacu muburyo bw’amashusho wakanda hano ugahitamo video wifuza
kureba.
Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho.
1.Niryari umusore cg umugabo akwiye kuvugako afite igitsina gito?
2.Urutonde rw'ibintu umuntu akora akazarinda apfa adakize
3.Urutonde rw'amafunguro 10 ukwiye kurya igihe uri mumihango
4.Dore ibice 12 byumubiri turibwa kubera ibitekerezo tuba dufite
Kyo urose Naho uyatetse musafuriya?
ReplyDelete