Uburyo bwo kumenya ko wasamye,ukoresheje igitunguru

Abantu benshi bajya bibaza uburyo ,ababyeyi bacu bakera bakoreshaga kugirango bamenye niba barasamye mugihe inda yabaga ikiri nto.
Ubundi bitewe n’umubiri waburi muntu utandukanye n'uwa mugenzi we,akenshi iyo umuntu agisama hari impinduka zihita ziza k’umubiri.
Aha twavuga nko kugira isesemi,kunanirwa kurya cg kubura ubushake bwo kurya ibintu runaka warusanzwe ukunda,kwifuza ibindi bintu utarusanzwe ukunda kurya cg kunywa.
Ibi byiyongeraho n’izindi mpinduka zitandukanye umuntu ashobora kwiyumvaho, agahita atangira gucyeka ko yaba yarasamye.
Gusa izi mpinduka zishobora guterwa n’uburwayi cg indi mihindagurikire y’umubiri kuburyo ushobora kubyitiranya nuko waba warasamye,mugihe ntasuzuma waba wakoze ngo riguhe ibisubizo byizewe.
Wakwibaza rero ikintu cyemezaga abantu bakera ko bamaze gusama kuburyo budasubirwaho, dore ko, nta koranabuhanga n’iterambere nkiryo dufite ubu bari bafite mugihe cyabo.
Haruburyo busanzwe cg uburyo karemano,abantu bakera bakoreshaga
kugirango babashe kumenya ko basamye.Muri ubwo buryo harimo nko kwifashisha
ibikoresho umuntu asanzwe afite murugo nko gukoresha umunyu(video ibigaragaza),tungurusumu,igitunguru(video ibigaragaza) ,n’ibindi bintu bitandukanye.
Uramutse wumvise ibi,wakwibaza niba gukoresha ibintu karemano wipima ko wasamye, niba byaba bitanga
ibisubizo bizima muri iki gihe cyacu. Gusa muburyo butangaje nuko ubu buryo bwa
gakondo igihe kinini nabwo butanga ibisubizo byizewe.
Iyi n’ingando online mukurikiye.
Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kugaruka kuburyo wa kwipima ko wasamye ukoresheje igitunguru cy’umutuku. Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe namwe musanzwe mudukurikira mwarakoze subscribe kuri channel ya Ingando online namwe mutarayikora ariko mukaba mukunda ibiganiro tubagezaho.Niba utarakora subscribe wayikora unyuze hano(Kanda hano)
Ikaze mu kiganiro cyacu,ari nacyo cyanyu.
Reka turebe ibikoresho ugomba kuba ufite kuburyo wakora iki
kizamini cy’uko utwite ukoresheje igitunguru gitukura.
Kugirango ukore iki kizamini ugomba kuba ufite:
1.IGITUNGURU
2.UMUSYHO(Icyuma)
3.AGASAHANE GASANZWE.
Icya mbere:Fata icyuma maze ushishure
cya gitunguru cyawe ukureho ka gahu kinyuma kaba kagifunitse.
Icya kabiri:Wifashishije cya cyuma,ukata
igitunguru mo uduce dutoya nkutwo umuntu akata agiye kugiteka.
Icya gatatu:Ufata uduce dutoya twa
cyagitunguru wakase maze ukatwinjiza mugitsina mu masaha ya ni mugoroba ugiye
kuryama,tukararamo maze ugategereza igisubizo mugitondo bucyeye.
Ubu buryo bwo kwipima ukoresheje igitunguru bufite umwihariko kuko ubundi buryo twabagejejeho,bwo bwasabaga ko wifashisha inkari za mu gitondo kugirango ubashe kumenya igisubizo.
Ubu buryo bwo ntaho buhuriye n'ubwo twabagejejeho mbere.
Ubusanzwe iyo umuntu yamaze gusama hari
ahantu hifunga kugirango nyababyeyi ishobore gufata umwana inda ntivemo.kuba
aho hantu hafunze cg hafunguye nibyo bituma kwipima ukoresheje igitunguru
bishobora gutanga igisubizo cyuko utwite cg udatwite.
![]() |
Reka turebe uburyo umenya ko utigeze usama ukoresheje igitunguru.
Mugihe umugore atigeze asama iyo
yarangije gukora bimwe twavuze haruguru,bucya mugitondo umwuka asohora mu
kanywa urimo impumuro y’igitunguru. Ibyo biterwa nuko inda iba itarifunga maze bigatuma
ibinyabutabire bigize impumuro y’igitunguru bizamuka, maze bugacya umuntu ari
gusobora impumuro y’igitunguru mu mwuka aba ari gusohora mukanywa cg mu mazuru.
Iyo bimeze bitya biba bisobanuye ko udatwite kuko inda iba ifunguye.
Reka tugere noneho kuburyo wamenya ko
wasamye ukoresheje igitunguru.
Iyo wamaze gukora bimwe twavuze
haruguru,bugacya mugitondo utumva impumuro y'igitunguru mu mwuka uri gusohora
mukanywa cg mu mazuru,icyo gihe uba warasamye.
Biba bivuzeko inda yamaze kwifunga
kuburyo itemerera ibinyabutabire bigize umwuka w’igitunguru gutambuka. Ubwo iyo
bucyeye ntiwumve uri gusobora umwuka urimo impumuro y’igitunguru,uba waramaze
gusama.Nguko uko,abantu bakera bamenyaga ko batwite cg badatwite
bakoresheje igitunguru.
Iyi n’ingando online mukomeje
gukurikira.Niba warudukurikiye utarakora subscribe aka niko kanya keza ko
kuyikora kugirango ujye ubona ibiganiro tubategurira muburyo bw'amashusho.
Nuyikora wibuke kwemeza kunzogera
kugirango ujye ubasha kubona ubutumwa bugufi bukumenyesha ko hari ikiganiro
gishya ndangije kugutegurira.Kora subscribe ukanze hano
Ndakwibutsa ko ibi tumaze kuvuga ari
bumwe muburyo ababyeyi bacu bakera bifashishaga kugirango babashe kumenya ko
basamye mugihe cyabo kuko nta korana buhanga ryari rihari bagombaga kwifashisha
kugirango bahabwe ubufasha. Icyo gihe ntamavuriro yari ahari,naho yarari yari
make kandi bigoye kuhagera.
Uyu munsi aho tugeze byibuze hafi muri
buri murenge harimo ikigo nderabuzima kimwe cg bibiri.
Hari n’amavuriro y’abantu bigenga ndetse
n’ibigo bicuruza imiti,hamwe muhantu ukwiye kugana ,ukimara gucyeka ko wasamye
kugirango usuzumwe maze uhabwe ubujyanama n’ubundi bufasha bwisumbuye ho.
Niba wakunze iki kiganiro wabigaragaza ,ugisangiza abandi. Nubigira utyo,uraba uduhaye umusanzu wawe wogukomeza kubagezaho ibiganiro bimeze neza.Uramutse ufite ikibazo,icyifuzo cg inyunganizi watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment,cg ukanyura kuri page yacu ya facebook na instagrame.
Hose ni Ingando
online.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.
Mwakoze kudukurikira,ndabashimiye.
2.Gupima inda ukoresheje korogati(Colgate)Birizewe nk'ibindi byose
3.Dore uko wakoresha umunyu ugapima ko utwite
Comments
Post a Comment