Gupima ko utwite ukoresheje isukari

Hariho uburyo bwinshi kandi bunyuranye bwo kuba wamenya ko wamaze gusama ukoresheje ibikoresho bitandukanye.Mubiganiro byacu bya banjirije iki,twavuze kuburyo wapima ko utwite ukoresheje umunyu ndetse tunagaruko kuburyo bwo gupima ko utwite ukoresheje umuti wokoza amenyo uzwi kwiza rya colgate. Mukiganiro cyacu cyuy’umunsi,tugiye none ho kurebera hamwe uburyo wamenya ko wasamye ukoresheje isukari.



Bisaba byibuze hagati y’iminsi 7 na 12 kugira ngo igi ryamaze guhura n’intanga ngabo ribe rimaze gufata mu mura.Iyo byagenze bitya nibwo umubiri utangira kurekura umusemburo wa HCG (human chorionic gonadotropin).Uyu musemburo urekurwa n’umubiri w’umugore cg umukobwa mugihe atwite gusa.

Mubyumvikana rero ushobora gukoresha ubu buryo bwo gupima ko utwite ukoresheje isukari byibuze hagati yiminsi 7 na 12 nyuma yo gukora imibonanompuza bitsina idakingiye.

Nkwibutsa ko niba udukurikiye utarakora subscribe kuri channel ya Ingando online wajya kuri iyo channel unyuze kuri aya magambo y’ubururu maze ugakora subscribe kugira ngo ujye ubasha kubona ibiganiro tugutegurira buri munsi. Nurangiza kugera kuri channel yacu urakanda ahantu handitse subscribe muri telephone yawe ,maze uhite ukanda kunzogera ibanza ifite utuziga 2 tuyizengurutse.Nubikora gutya nzajya nkoherereza ubutumwa bugufi bukumenyesha ko hari ikiganiro ndangije kubategurira.

Jya kuri channel ya Ingando online unyuze kuri ayo magambo y'ubururu(Kanda hano)

Reka noneno turebe ibikoresho ukwiye kuba ufite kugirango ubashe kumenya ko wasamye ukoresheje isukari.

Nkubundi buryo bwose bukorerwa murugo mu gupima ko utwite,uwipima agomba kuba afite ibi bikurikira:

  • Agakombe gafite isuku[bikaba byiza kabaye kabonerana]
  • Akandi gakombe gasanzwe cg ikindi gikoresho urifashisha mu gufata inkari.
  • Ikindi ugomba kuba ufite ni Isukari

Kurikira videwo ibigaragaza ukanze hano hano[Kumenya ko utwite ukoresheje isukari]

Reka noneho turebe uburyo wakwifashisha ibi bikoresho ukikorera ikizamini.


Nyuma yo kuba ufite ibi bikoresho byombi:

1.  Fata ikiyiko kimwe cyuzuye isukari ugishyire muri kagakombe kareberana.

2.  Fatara inkari za mugitondo zako kanya muri cya gikombe kindi cg ikindi gikoresho gifite isuku wateguye.

3.  Suka zankari muri kagakombe kareberana byibuze zigere mucya kabiri.

4.  Tegereza iminota mike kugirango ubashe kumenya igisubizo.

IKITONDERWA:NYUMA YO GUKORA IBI BINTU UTAVANGA CG NGO UBICUGUSE.usuka inkari mu gikombe kirimo isukari ukabyihorera.

Reka tugere kuburyo none ho umenya ko wamaze gusama.






Iyo umaze gusuka inkari zako kanya mw’isukari ugatereka ukirinda kuvanga cg gucugusa nyuma y’akanya gato ubona igisubizo.

Iyo isukari itivanze n’inkari ahubwo ukabona yitekeye hasi mugikombe imeze nkiyagiye yibumbamo utuntu tumeze nkutubumbe icyo gihe uba utwite.Nta ngano runaka wavuga utwo tubumbe tuba dufite wenda ngo tuba ari tunini cg utubumbe dutoya,ikiriho nuko iyo utwite inkari zawe zitakwivanga n’isukari.

Ibi nabyo biterwa nuko wa musemburo wa HCG iyo uri munkari kurugero ruri hejuru utajya wemera ko habaho kwivanga kw’inkari ndetse n’ibindi binyabutabire biba bigize isukari.

Reka noneho turebe uburyo umenya ko utasamye.

Iyo wamaze gukora byabintu byose twavuze haruguru ugasuka inkari zako kanya mu isukari ukabona birivanze nyuma yakanya runaka,icyo gihe umenya ko udatwite.Biba bivuze ko munkari zawe nta musemburo wa HCG urimo bityo ibinyabutabire biba bigize isukari bigatuma habaho kwivanga kw’isukari ndetse n’inkari.

Mwibuke ko Bisaba byibuze hagati y’iminsi 7 na 12 kugirango igi ryamaze guhura n’intanga ngabo ribe rimaze gufata mu mura.Iyo byagenze bitya nibwo umubiri utangira kurekura umusemburo wa HCG (human chorionic gonadotropin).Uyu musemburo urekurwa n’umubiri w’umugore cg umukobwa mugihe atwite gusa.

Mubyumvikana rero ushobora gukoresha ubu buryo bwo gupima ko utwite ukoresheje isukari byibuze hagati y’iminsi 7 na 12 nyuma yo gukora imibonano mpuza bitsina idakingiye.Uko iminsi igenda ishira ari myinshi nyuma yo gusama,niko uyu musemburo ugenda wiyongera mu bwinshi. Bikaba rero birushaho gutanga ibisubizo byanyabyo iyo wipimye hamaze gucaho iminsi igera kuri 12.

Kimwe n’ubundi buryo bwose bwo kwipima inda ukoresheje ibintu byo murugo biba biri hafi yawe,abashakashatsi bavuga ko nubwo rimwe narimwe bishobora kuguha ibisubizo byanyabyo ariko ko Atari uburyo bwo kwizerwa umuntu yashikamiza ho umutima.

Abahanga m’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko igohe cyose umuntu acyetse ko yamaze gusama yajya yipima akoresheje ibikoresho byabugenewe ndetse bikaba biri ku isoko,cg akagana ivuriro rimwegereye kugirango ahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

Ubu buryo rero umuntu yabwita uburyo bwo kwimara amatsiko.

Mwabiteguriwe na Ingando online channel ibagezaho ibisobanuro by’inzozi,ibyegeranyo bitandukanye n’izindi nkuru zigaruka k’ubuzima n’ikoranabuhanga.Uretse kuba mudusanga hano mwanadusanga kuri youtube muciye hano{kanda hano}mugakurikira ibiganiro tubategurira muburyo bw'amashusho.

Ushobora no kudusanga kuri page yacu ya facebook cg ukatwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment.

Ibitekerezo byanyu tuzabisoma kandi tubasubize.

Mwakoze kudukurikira,ndabashimiye.







 

 


Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye