Posts

Showing posts from August, 2022

Abazulu bimitse Umwami wabo mumakimbirane akomeye cyane

Image
Umwami mushya w'Abazuru Misuzulu ka Zwelithini Misuzulu ka Zwelithini yimitswe nk’umwami w’Abazulu mu mumigenzo gakondo yabereye muri Afrika y’epfo.Ibi byabaye nyuma y’amakimbirane akomeye yari ari mu muryango wa cyami aturuka kukutemera ko Misuzulu ka Zwelithini ariwe wari buhabwe ubwami. Misuzulu ka Zwelithini ni mugabo w’imyaka 48 akaba umuhungu w’umwami uheruka gutanga (gupfa), ariko bamwe mubagize umuryango w’Ibwami bavugaga ko atari we warazwe ingoma kandi ko habayeho guhindura(Guhimba) irage umwami yasize akoze. Imbaga y’abantu kuwa gatandatu bazindukiye mu muhango gakondo wo kwimika Misuzulu ka Zwelithini mu muhango wari ugiye kubera ku ngoro yitwa Kwa Khangela-mankengane . Uyu muhango gakondo uteganya ko umwami mushya yinjira mu ndaro(Aho bambariza abakurambere) kwambaza abakurambere be nk’umwami uba ugiye kwimikwa. Nyuma yibi atangarizwa abazima n’abapfuye ko ariwe mwami w’Abazulu. Mukwitegura uyu muhango Inka zirenga 10 zarabazwe.   Mu kwezi gutaha, Umwami Misu

Nyuma yogufatira ubwato rutura bw'abarusiya noneho bugiye gutezwa cyamunara

Image
Ubwato bunini cyane bakunze kwita “ superyacht” bwo mu Burusiya bufite agaciro ka miliyoni mirongo irindindwi n’eshanu z’amadorari y’america(75$) bugiye gutezwa   cyamunara nyuma. Ibi bikaba ari inkurikizi zije nyuma y’aho nyirabwo yafatiwe ibihano. Ubu bwato b’udasanzwe buzwi nka Axioma bwafatiwe mu muhora wa Gibraltar muri mu kwezi kwa gatatu(3) nyuma y’aho banki ya JP Morgan yo muri Amerika ivuze ko nyirabwo, Dmitrievich Pumpyansky , atishyuye umwenda wa miliyoni $20m ayibereyemo. Ubu bwato bufite igipimo cya metero 72 z’uburebure ,buzagurishwa kuwa kabiri. Kuko buzagurishwa muri cyamunara y’umunsi umwe, byitezwe ko buzagurwa ku giciro kiri munsi y’agaciro bwakabaye bugurishwaho. Ibi bikaba ari ibyongerera igihombo bwana Dmitrievich Pumpyansky umunyemari w’umurusiya.   IMITERERE Y’UBU BWATO N’UBUSHOBOZI BUFITE 1.Ubu bwato bushobora gucumbikira   abantu 12 kuburyo bw’isanzuye mu bice bitandatu bufite. 2.Ni ubwato bufite ‘piscine’, jacuzzi, spa, 3D Cinema, ibikoresh

Menya byinshi ku ahantu 6 izuba ritajya rirenga ku Isi

Image
Ntibisanzwe ko hano muri Africa tugira ibihe izuba ritarasa cg ngo rirenge. Tumenyereye ko izuba rirasa rikongera rikarenga. Ariko hari uduce dukeya kuri iyi Si dusa nutwihariye kuko hari igihe kigera bakaba bamara amezi agera kuri atatu ntajoro babonye,mugihe abandi bashobora kumara amezi 2 ntazuba rirashe. Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uduce dutandatu dufite umwihariko kubijyanye n’igihe izuba rirasira. Ibihugu by’Uburayi nka Finlande na Suwede, biri mu bihugu bitandatu aho izuba ritigera rirenga mu gihe runaka. Ibi bihugu bibona izuba amezi runaka kandi bimwe bikagira umwijima mugihe k’iminsi ikurikiranye. Nk’uko ikinyamakuru India Times kibitangaza, aha ni ahantu izuba ritigera rirenga mugihe runaka: 1.Suwede Muri iki gihugu Izuba rihoraho rishobora kubaho amezi agera kuri atandatu mu mwaka. Kuva mu ntangiriro za Gicurasi(5) kugeza mu mpera za Kanama(8), izuba rirenga saa sita z'ijoro kandi saa yine za mu gitondo akaba aribwo ryongera kurasa. 2.F