Posts

Showing posts from April, 2022

“Ntuzongere gusenga ishusho yanjye, ntabwo ndi Yesu Kristo. Ntago ndi n'umukristo ”

Image
Aya ni amagambo y’umugabo wahawe   umwanya wo gukina ari Yesu muri firime mu kinyarwanda tuzi nka FIRIME YA YESU. Ati: "Ndi Brian Deacon, ndi umukinnyi wa firime kandi nakinnye muri firime nyinshi kandi nakinnye ni ya Yesu muri filime yo muri 1979 aho nashizwemo n’Umugabo utunganya amafirime Producer John Heyman nkina muri iyo firime nka YESU. Nashyingiwe inshuro ebyeri. Mbere nashakanye na Rula Lenska, tubyarana umwana w’umukobwa witwa Lara Deacon, hanyuma nongera gushakana na Natalie Bloch twashakanye kuva mu 1998. Umunsi umwe, producer wanjye yambajije niba nakwemera gukina nka Yesu muri firime mbarankuru, ndavuga nti yego. Kuki ntabikora? Ariko ntiyizeraga ko nshobora gukina neza muri uwo mwanya.  Ndibuka ko igihe twarangiza gufata amashusho yiyo firime umugabo yambwiye ati: Bizakugora cyane kwemeza abantu bakubonye ukina uyu mwanya kukubona uri gukina ikindi rore muzindi firime. Kuko ubu umaze gukina uri nka Yesu. Ati abantu ntabwo bazihanganira kukubona uri gukina fi

Akamaro urubuto rwa Watermelon rufitiye ubuzima bwawe

Image
Watermelon izwiho kuryoha no kurinda umubiri kugwa umwuma(Gutakaza amazi menshi mugihe k’izuba) Ikindi nuko watermelon ari ifunguro rigizwe na za vitamin,imyunyungugu,n’ibindi binyabutabire birinda umubiri kwangirika, bikanawurinda n’uburwayi butandukanye. Hamwe n’ibindi binyabihaza nka cantaloupe, honeydew,cucumber, watermelon nazo ziri mumuryango w’ibyo bita ibinyabihaza(Cucurbitaceae). Uru rubuto rumeze nkaho nta cyanga rugira kuburyo iyo ururiye uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi acyenewe kimwe n’izindi ntungamubiri. Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura Watermelon zirimo amoko agera kuri atanu ariyo seeded Watermelon (Izifite inzuzi), seedless Watermelon (Izidafite inzuzi), mini Watermelon, yellow Watermelon(Izisa umuhondo), hamwe na orange Watermelon(Izisa Orange). Ibigize Watermelon n’akamaro kayo Watermelon igizwe n'amazi kurugero rw

Akamaro tungurusumu ifitiye ubuzima bwawe utari uzi

Image
Tungurusumu, iri mu muryango wibyo twita ibitunguru.Abashakashatsi bagaragaje ko kuva kera tungurusumu yifashishwaga n’abavuzi bakera mukuvura indwara nyishyi. Aha twavuga ko yifashishwaga n’abanyamisiri,Abanyababuroni,Abagiriki,Abaroma hamwe n’abashinwa bakayifashisha mubuvuzi bwabo bwa gakondo. Ubushakashatsi bugezweho nabwo bwagaragaje ko Tungurusumu ari umuti w’igitangaza, kuburyo umuntu ataba yibeshye aramutse avuze ko Tungurusumu ari antibiyotike ikomeye cyane ku rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu. Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho Nkuko twabivuze haruguru,Tungurusumu ibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru bakunze kwita allium. Uretse kuba zikoreshwa mu gutanga impumuro nziza mu biryo zizwiho kuryoshya amafunguro. Tungurusumu ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara zitandukanye zikomoka kuri bagiteri.Ivura kubyimbirwa, Igakura imyanda mu mubiri ikanarwanya kandi ikica bagiteri zitandukanye. Tungurus