Urugendo intanga ngabo ikora igiye guhura n'intanga ngore
Uyu
munsi tugiye kurebera hamwe urugendo rurerure kandi ruruhije intanga ngabo,
icamo Kugirango ihure n’intanga ngore ;hanyuma habeho gusama.
Ikaze
muri ki kiganiro.
Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho
Ibi Byose tugiye kuvuga, bitangirira mugihe umuhungu amaze kuba ingimbi umukobwa nawe amaze kuba umwangavu.
Mbere
yuko umuhinzi arya ikigori,abanza kugitera kigakura kikazana indabo,indabo
zamara kuza,hakabaho kubangurirana hagati y’ibigori ubwabyo cyangwa uko
kubangurirana kugakorwa n’umuyaga,inyoni,umuntu ubwe, cg kugakorwa n’utundi
dusimba dutandukanye tuguruka, cg ikindi kintu cyose gishobora gutwara umurama
kiwukuye hejuru kumutwe w’ikigori
kikawujyana ku misatsi y’ikigori.
Mugihe umuhinzi amaze kubona ko ibigori bye byahetse bikazana imisatsi n’umurama hejuru atangira kwitegura ko mu minsi irimbere azabona ibindi bigori.Ni nako bimeze kubantu.
1.Ibimenyetso bigaragara
imbere cg inyuma bigaragaza ko umuhungu yatera inda,cg umukobwa yagasama.
Hari ibimenyetso bigaragara imbere n’inyuma yaba k’umuhungu cg umukobwa bi mubwira we ubwe cg bikamenyesha abandi bantu ko amaze kugira ubushobozi bwo kuba yabyara undi muntu nkawe.
Mukiganiro
cyuyu munsi ntago twibanda kuri ibi bimenyetso
ariko reka tubivugeho gato.
UMUHUNGU UGEZE MUGIHE CY'UBUGIMBI AGARAZA IBI BIMENYETSO:
Kumera
imisatsi[Insya] kumyanya ndangagitsina no mukwaha[Incakwaha],ibi bikaba k’umuhungu
n’umukobwa.
Guhindura
ijwi agatangira kuvuga nk’umugabo,kwiyongera mungano kw’igituza n’intugu no
kumera ubwanwa kuri bamwe.
Tuvuze
kumera ubwanwa kuri bamwe kuko hari
abarenga iki kigero cy’ubugimbi batameze ubwanwa ahubwo bakazabumera muyindi
myaka yigiyeyo.
Ibi
bimenyetso byose tumaze kuvuga n’ibimenyetso bigaragarira buri wese kuko ari ibimenyetso
bigaragara inyuma,ariko hari ikindi kintu cy’ingenzi cy’izingiro rya byose kiba
kirimo kubera mudusabo tw’umugabo[Amabya].
Mudusabo
tw’umugabo[Mu mabya] Haba harimo gukorwa intanga ngabo n’amasohoro zizajya
zigenderamo kugirango zibashe gusohoka hanze.
Mugihe Ibi byose biba birimo kuba k’umuhungu umaze kuba ingimbi,ibi biba biri nokuba k’umukobwa umaze kuba umwangavu.
Atangira
Kumera amabere no kwiyongera mungano,kwiyongera no kwaguka kw’amatako[Kuzana
amataye]kuvuga ijwi ryorohereye,kugira ikibengukiro[Kuba mwiza] n’ibindi
bimenyetso bigaragara inyuma twavuze haruguru abahungu n’abakobwa bahuriraho
muriki gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu.
Hari kindi kimenyetso na
none kibanze kibera imbere mu mubiri w’umukobwa ariko kumusozo kikaza kugaragara
inyuma kigaragaza ko amaze kugira ubushobozi bwo kuba yasama.
Icyo kimenyetso nukujya mu
mihango.
Kujya
mu mihango ku mukobwa kuba buri kwezi bigaterwa nuko icyo twakwita uruganda rw’intanga
ngore ovary mu magambo y’icyongereza
ruba rumaze kurekura intanga ngore imaze gukura, rukayohereza kugirango nihabaho
guhura kwiyo ntanga ngore n’intanga ngabo habeho gusama,nyuma yo gusama habeho
kubyara.
Mugihe rero habayeho imibonano mpuza bitsina hagati yaba bantu tumaze kuvuga haraguru,ibi nibyo bikurikiraho.
Habanza urugendo rw’intanga ngore yoherejwe cg irekuwe ikanyura mu muyoboro wabugenewe witwa fallopian tube[Umuyoborantanga w’umugore].
Ibi
twigeze kubivugaho haruguru aho twavuze ko hari uruganda rushinzwe gukora no
kukohereza intanga ngore imaze gukura[uru ruruganda mururimi rw’icyongereza
rwitwa OVARY.
Uru
ruganda iyo rumaze kurekura intanga ngore ruyohereza mu muyoboro wabugenewe aho
igomba kumara iminsi runaka itegereje ko hakaza intanga ngabo ngo bihure
kugirango habeho gusama.
Iyi
ntanga ngore ihamara amasaha 24 mu muyoboro wabugenewe itegereje intanga ngabo,hanyuma
intanga ngabo itaza umubiri muburyo karemano ugategeka ko ya ntanga ngore
isohoka mu mubiri,igasohoka mu maraso ari yo mihango.
Iyo
noneho habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye umusore cg umugabo
akarekurira amasohoro mugitsina cy’umukobwa cg umugore[Agasohorera mo] ari
mugihe cy’uburumbuke,ibi nibyo bikurikiraho.
Urugendo rurerure ruruhanije rw’intanga ngabo imwe iba
igomba guhura n’intanga ngore ruba rutangiye.
Muri izo ntanga ngabo zose imwe murizo niyo iba igomba guhura n’intanga ngore
ikayinjiramo,kugirango habeho gusama. Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibuze
intanga ngabo imeze neza kandi ifite imbaraga ishobora kwiruka vuba vuba
igasiga izindi k’uburyo mugice kisaha iba imaze kugera aho intanga ngore iri
ariko nanone bikayitwara hagati y’amasaha 24 na 72 kugirango ibe imaze kwinjira
muntanga ngore.
Intanga ngabo ishobora kumara mu myanya myibarukiro y’umugore
iminsi 3-5 ikiri nzima.
Intanga ngabo ishobora kumara amasaha ari hagati ya 48 na 72 iki ri nzima, iri mu myanya y’ibanga y’umugore uretse ko hari nubushakashatsi buvuga ko ishobora kumaramo iminsi itanu ikiri nzima bitewe n’ubwoko bwayo.
Gusa kuba zamara iki gihe
cyose ari nzima ntibiziha ubushobozi bwo kuba zagera aho intanga ngore iri zose,kuko
inyinshi zipfira munzira izindi zigatakaza imirizo izifasha kugenda mugihe
izindi zicwa nu mubyigano zigapfa zitabashishe kwegera aho intanga ngore iri mu
mu yoboro wa fallopian tube.
Intanga ngabo/ngore zigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi.
Iyo witegereje intanga
ngabo mubyuma byabugenewe ubona ifite ibice bitatu by’ingenzi Umutwe,igihimba n’umurizo yifashisha
mukugenda.
Intanga ngore nayo igizwe n’igice kinyuma igice cyohagati n’igice k’imbere.Umuntu
yavuga ko yubakitse uko igi ry’inkoko riteye.
Iyo intanga ngabo imwe
ibashije kugera kuntanga ngore ibi nibyo bihita bikurikiraho.
Intanga ngabo yinjira mu ntanga ngore[Igice
cy’umutwe nicyo kinjira gusa igihimba n’umurizo bigasigara].
Bitwara byibuze amasaha 24 kugirango intanga ngabo ibe imaze kwinjira mu ntanga ngore.Iyo intanga ngabo imaze kwinjira muntanga ngore igice kiyizengurutse gihindura imiterere k’uburyo ntayindi ntanga ngabo ishobora kongera kwinjira.Izi ntanga zombi zikimara guhura hahita habaho igenamiterere y’igitsina umwana agomba kuzavukana niba umwana azaba umuhungu cg niba umwana azaba umukobwa.Iyo ibi birangiye hakurikiraho ibi bikurikira.
Zantanga zombi zahuriye hamwe zitangira kwigabanya mo uduce tubiri.
Intanga ngabo yamaze guhura
n’intanga ngore bikaba bimwe bitangira kwigabanyamo uduce tubiri ariko tugenda
twiyongera twiyongera tukaba twinshi,hanyuma icyo twakwita igi rigizwe nutwo
duce twinshi rikimuka rikava muri wa muyoboro wa fallopian tube ryariririmo
rikajya aho umwana atangira gukurira ari ho muri nyababyeyi.Iri gi rihava nyuma
y’iminsi 3 cg 4 nyuma y’uko intanga ngabo yamaze kwinjira muntanga ngore.Iki
gikorwa kitwa Implantation.
Rimwe na rimwe muburyo
budakunze kubaho hari igihe irigi rihita rifata muri uyu muyoboro wa fallopian
tube rikahaguma akaba ariho rikurira aho kwimuka ngo rijye gukurira muri
nyababyeyi gusa ntibikunze kubaho.
Mugihe bigenze gutya
abaganganga babyita ko umubyeyi yatwitiye inyuma ya nyababyeyi.Mundimi
zamahanga byitwa tubal pregnancy cg ectopic pregnancy,ibi,aba ari bibi
cyane k’umubyeyi.
Ariko iyo bigenze neza igi
rikagera muri nyababyeyi,ibi nibyo bihita bikurikiraho.
Iryo gi
rifata muri nyababyeyi mu mwanya wabugenewe rigakomeza kuhakurira.
Nyuma yuko ryagi
ryabonetse habanje kubaho guhura kw’intanga
ngabo n’intanga ngore rimaze kuva mu muyoboro wa fallopian tube rikagera muri
nyababyeyi hakurikira ho ko iryogi rifata mugicye cya nyababyeyi kitwa endometrium.Uku gufata kwiri gi muri
kigice cya nyababyeyi byo ubwabyo iyo bimaze kuba abaganga bavuga ko hamaze
kubaho ibyitwa implantation. Igi
rikomeza kwigabanyamo utundi tuntu tumeze nkutubiye rigakomeza kuhakurira.
Muri ikigihe nka nyuma
yicy’umweru kimwe umubiri utangira kurekurira mu maraso y’umubyeyi umusemburo
witwa human chorionic gonadotropin. (hCG)
Mumagambo ahinye y’icyongereza.
Uyu musemburo ushobora
kuboneka mu maraso no munkari kuburyo hifashishijwe ibikoresho byabugenewe
abaganga cg wowe ubwawe wakwipima ukabona ko wamaze gusama.
Nyuma yuko igi rimaze
gufata ikicaro muri nyababyeyi rikomeza gukura no kwigabanyamo utundi tuntu tumeze nkutubiye tukagenda tuba twinshi
kandi buri kamwe kajya mu mwanya wako,k’uburyo tugenda twihuza huza tukavamo
akantu kameze nk’urunyo ubwo umwana akaba atangiye urugendo rw’ukwezi kwa mbere
mu mezi 9 agomba kuba ari gukurira munda ya mama we; mbere yo kuvuka.
Comments
Post a Comment