Umusirikare yakubise abaganga bo kukigo nderabuzima barangaranye umugore we wari ugiye kubyara
Uyu munsi tugiye
kubagezaho inkuru idasanzwe y’umusirikare wakubitiye abaganga babiri mukigo
nderabuzima nyuma yaho yobonaga ko ari guhabwa serivise mbi,we n’umugore we
yari aherekeje agiye kubyara.
Umusirikare imyirondoro ye
yagizwe ibanga,yaherekeje umugore we kwa muganga ubwo yari agiye kubyarira ku
kigo nderabuzima maze adahawe serivise nziza akubita ndetse anakomeretsa
abaganga bamwakiriye.
Amakuru agaragaza ko uyu
musirikare yagize umujinya w’umuranduranzuzi ubwo umwe mubaganga bakorera
mucyumba cy’ababyeyi baje kubyara yamubazaga imyenda y’umwana yazanye maze uyu
musirikare amubwira ko ntayo yazanye.
Uyu muganga yamusabye ko
ajya hanze y’ikigo nderabuzima kuyigurirayo akayizana,maze uyu musirikare
amubwirako ibyo bikorwa na Leta,aho yamubwiye ko Leta hari imyenda igenera
abana bavukira kwamuganga,maze amusaba ko bafata muri iyo myenda bakayikoresha
k’umwana we.
Umuganga yamubwiye ko
ibyo arimo kuvuga Atari byo kuko iyo serivise ntayo bagira mubitaro byabo.Nibwo
uyu musirikare yahise afata umujinya maze akubita abaganga babiri bari bari aho
umwe akubitagura inshi ariruka hanyuma undi we amuvuna akaguru(Amukomeretsa
kukabumbampore).
Ibi bikaba byarabareye mukigo
nderabuzima cya OKELELE muri reta ya KWARA state iherereye muri Nigeriya, kuwa
22/09/2021.
Aya makuru y’ibi bintu
byabaye yaje kwemezwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga(abaforomo n’ababyaza)
ukorera muri reta ya KWARA State witwa Alhaji Shehu Aminu,aho yemeje ko aba
baforomo bakubiswe ndetse ko bakomeretse.
Amakuru akomeza avuga ko
uyu musirikare ibye bitaje kugenda neza,kuko yaje gutabya muri yombi n’urwego
rwa gisirikare kugirango ahatwe ibibazo ku byaha yakoze byo gusagarira inzego z’ubuvuzi.
Gusa nubwo uyu musirikare
yatawe muri yombi,ntibyabujije abaturage bumvise iyi nkuru kumushima cyane
bamukomera amashyi bavuga ko abo baganga bari bakwiriye gukubitwa koko,ngo kuko
abo baganga batanga serivise mbi.Aba baturage bakomeje bavuga ko ngo nabo
babaye bafite ubushobozi bazajya bihimura kubaganga babaha serivise mbi.
Iyi nkuru tuyikesha
ikinyamakuru DailyTrust.
Ese weho serivise z’ubuvuzi
aho utuye ubona zikoraneza?
Niba ari neza,ni ukubera
iki,(Ni iki ushima)?
Niba ari nabi,ubona
hakorwa iki?
Tanga igitekerezo kuri
iki kiganiro ubinyujije mu mwanya wagenewe comment,cg unyure kuri page yacu ya
facebook yitwa Ingando online.Ushobora no gukora subscribe kuri youtube channel
yacu kugirango ujye ubona ibiganiro byacu muburyo bw’amashusho.
Ibitekerezo byanyu,tuzabisoma kandi tubasubize.
Ibintu wakora ikimara gutandukana n'umukunzi wawe.
Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho
Comments
Post a Comment