Kirazira z'umukobwa cg umugore uri mu mihango
Iyi ni Ingando online mukurikiye. Uyu munsi tugiye kugaruka kuri kirazira z’umukobwa cg umugore uri mu mihango. Akenshi dukunda kumva ijambo kirazira ahantu henshi hatandukanye ndetse tukanarifata m’uburyo butandukanye,k’uburyo hari abemerako kirazira zibaho abandi bakavuga ko nta kirazira zibaho ahubwo ko kirazira ari ibintu byakera ndetse bitagifite umumaro mugihe cyacu dore ko kiriziya yakuyeho kirazira. Ibi ntago aribyo tugiye kugarukaho,ahubwo tugiye kureberera hamwe kirazira umugore cg umukobwa uri mu mihango agomba kwitwararika kuko iyo atabikoze byanga byakunda bimugiraho ingaruka cg bikazigira k’uwundi muntu w’inzirakarengane utazi iyo biva niyo bijya. Ushobora gukurikira iki kiganiro m'uburyo bw’amashusho. Mbere yo kuvuga ibi m’uburyo burambuye reka ntangirire kuri ibingibi. Iyo tuvuga kirazira tuba tuvuga iki? Kirazira ni imigirire n’imvugo z’umuco nyarwanda, zibuza abantu imigirire,ingeso cyangwa imyitwrire runaka, kuko nk’uko bivugwa kirazira uzirenzeho bishobora gu