Posts

Showing posts from August, 2021

Ubusobanuro bw'inzozi:Kurota Imodoka(Ubusobanuro burambuye)

Image
Iyi ni Ingando online mukurikiye, urubuga rubagezaho ibiganiro biba byakozwe muburyo bw’amashusho hanyuma hano mukabikurikira muburyo bwanditse. Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’inzozi zifitanye isano no kurota imodoka m’uburyo butandukanye . Kurikira iki kiganiro muburyo bw'amashusho Niba ujya cg warigeze ugira inzozi zirimo kurota imodoka muburyo butandukanye,icya mbere ugomba kumenya nuko izi nzozi abantu benshi bakunda kuzirota.   Gusa izi nzozi zigira ubusobanuro butandukanye bitewe nuko wazirose.Izi nzozi zishobora kuba ikimenyetso cyo kubura kwigenzura m’ubuzima nokugira umutima uhangayitse.Iyo urose ubona imodoka nyinshi cyane ziparitse ahantu hamwe byo biba bifitanye isano n’umunaniro umaranye iminsi kubera akazi kenshi wirirwamo cg kubera ibitekerezo byinshi.   Mumagambo make   ·          Gutwara imodoka munzozi, bivuze kubura ukwigenzura mukintu runaka.   ·          Kurota ubona imodoka byo bivuze kuba ufite intego y’ikintu u

Ubusobanuro bw'inzozi:Kurota amagi

Image
  Mukiganiro cy’uyu munsi tugiye kugaruka kubusobanuro bw'inzozi zifitanye isano no kurota amagi muburyo bugiye butandukanye. Gusa,uramutse hari ubusobanuro utari buze kubona muri iki kiganiro waza kutwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa ingando online. Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize. Iyi n’ingando online mukurikiye.Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwambere namwe musanzwe mudukurikira mwarakoze subscribe kuri channel yacu,namwe mutarayikora ariko mukaba mukunda ibiganiro tubagezaho.Kuri ingando online,tubagezaho ubusobanuro bw’inzozi zitandukanye n’ibindi byegeranyo bigaruka ku buzima n'ikoranabuhanga. Tubisabwe n'abakunzi bacu twabashyiriyeho uburyo bwo gukurikirana ibiganiro tubagezaho muburyo bwanditse.Ushobora gukanda hano ugakora Subscribe kuri channel ya Ingando online kugirango nawe ujye mu mubare w'abandi bantu babona ibiganiro byacu muburyo bw'amashusho . [ kanda hano ]     I

Ubusobanuro bwo Kurota ukora Imibonano mpuza bitsina

Image
  Kimwe n’izindi nzozi zose umuntu ashobora kurota ,harigihe ushobora kurota urimo gukora imibonano mpuza bitsina n'undi muntu. Uwo muntu ushobora kuba umuzi mugace k’iwanyu, musanzwe muvugana cyane,muvugana bisanzwe cg akaba umuntu utazi utanigeze ubona ho narimwe.   Kuba twese tuziko hari imyizerere ya Gikristo nandi madini abuza imibonano mpuza bitsina hagati yabatarashakanye,kuko ari icyaha,benshi muritwe  tuziko kuba warota ukora imibonano mpuza bitsina ari ikimenyetso cyo gusurwa na b'adayimoni ndetse ko iyo urose izo nzozi uba ukoze icyaha. Abantu bavuga ko umuntu yatewe n'umwuka w'ubusambanyi. Ibi  nawe  birashoboka ko waba warigeze kubyumvaho.   Mukiganiro cyacu cy'uyu munsi tugiye gukomeza ubusobanuro bw’inzozi, tugaruka ku nzozi zokurota usambana cg kurota ukora imibonano mpuza bitsina n'undi muntu ibizwi nko gukora sex mu nzozi.   Iyi n'Ingando online mukurikiye.Nyuma yuko tubagezaho ibiganiro muburyo bw'amashusho kuri youtube ,