Posts

Showing posts from March, 2022

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Image
Mugihe umuntu acyeka ko yasamye cg ashaka kwipima bisanzwe ngo amenye ko adatwite,hari agakoresho kabugenewe umuntu agura muri foromasi yakwifashisha kakamuha igisubizo kizewe atiriwe ajya kwa muganga. Ako gakoresho kitwa ‘ Test de grossesse ’ m’ururimi rw’igifaransa cyangwa ‘pregnancy test’ m’ururimi rw’icyongereza. Aka gakoresho gatanga ibisubizo byukuri kandi byizewe. Pregnacy test ikora ite kandi igura angahe? Pregnacy test cg Test de grossesse ikoranye ikoranabuhanga ripima umusemburo witwa gonadotrophine chorionique ukorwa na nyababyeyi y’ umugore wamaze gusama inda . Uwo musemburo ntushobora gukorwa iyo umugore atasamye , ariko uboneka mu nkari z’uwasamye hashize byibuze iminsi 8 asamye ukagenda wiyongera uko iminsi igenda ishira. Uyu musemburo musemburo utuma umugore wamaze gusama kutongera gusubira mu mihango kugirango igi rizavamo umwana riba ryatangiye gufata munda ibyara ridasohoka hanyuma inda ikavamo. Abahanga mubuzima bw’imyororokere bavuga ko uyu musemburo wa g

Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe kubakobwa n'ubutemewe

Image
Iyi n’ingando online mukurikiye. Uyu munsi tugiye kuvuga kungingo irebana n’ingaruka zo kuboneza urubyaro k’umukobwa ukiri muto aho turaza kugira icyo tuvuga kuri buri bwoko butandukanye bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa cyane kurusha ubundi. Turarebera hamwe uburyo bwemewe bwakoreshwa n'umukobwa n'ubwo akwiye kwirinda gukoresha.  Ikaze muri iki kiganiro. 1.Nibande bakeneye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ubusanzwe kuboneza urubyaro ni uburyo butandukanye bukoreshwa kugirango umuntu yirinde kuba yasama mugiye atabishaka. Mubyumvikana rero uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagakwiye kuba bureba buri    wese uri mu gihe cyo kuba yabyara. Muburyo rusange iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango,aba yinjiye mugihe cyo kuba yasama igihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cg ntabe afite uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha,uyu mukobwa akomeza kugira ubu bushobozi kugeza ageze mugihe cyo gucura. 2.Uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibyiciro bibiri byibanze. Nubwo hari ubu